Abaguze uruganda rwa CIMERWA biyemeje kongera ingano ya sima rwakoraga

Kompanyi yitwa National Cement Holdings Limited, nyuma yo kwegukana uruganda rwa CIMERWA PLC ku rugero rwa 99.94%, irizeza ko igiye kongera ingano ya sima ku isoko ry’u Rwanda.

Kwegukana uru ruganda byagezweho mu buryo bwa burundu tariki 24 Mutarama 2024, nyuma yo kubyumvikanaho n’abari basanzwe bafite imigabane muri CIMERWA.

Izo mpinduka ni intambwe ikomeye igezweho mu byerekeranye n’iterambere mu by’inganda by’umwihariko izikora sima, kuko rugiye kuba uruganda ruri mu nshingano za kompanyi isanzwe ifite ibikorwa byagutse kandi bikomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya CIMERWA, Regis Rugemanshuro, avuga ko kuba barakiriye Sosiyete ya National Cement nk’umunyamigabane mushya ndetse ufite imigabane myinshi muri urwo ruganda, bitanga icyizere ko uru ruganda ruzarushaho gutera imbere.

Yagize ati “Nk’abanyamigabane twarabishimiye kuko bafite ubushobozi bwo gukora ibyo badusezeranyije. Turacyareba ibyakorwa ndetse n’ibyo twakoresha, dufatanyije n’ibindi bihugu kuko hari ibyo gukoresha muri urwo ruganda biboneka mu mahanga.”

“Rero intego bafite zirashoboka, kuko n’Igihugu gifite intego mu iterambere, by’umwihariko mu kubaka inganda. Barabyizeye ko bazafashwa mu kuzamura CIMERWA.”

Abashoramari baguze CIMERWA bishyuye Miliyoni 85 z’Amadolari ya Amerika (angana na Miliyari 108 na Miliyoni 240 z’Amafaranga y’u Rwanda).

National Cement ni imwe muri sosiyete zigize ikigo Devki Group gifite inganda zikora sima, ibyuma, ibikoresho byo gusakara, ifumbire, n’ibikoresho byo gupakiramo.

Umuyobozi Mukuru wa Devki Group, Dr. Narendra Raval, avuga ko gushora imari mu gihugu cyiza nk’u Rwanda ari iby’agaciro, yizeza ko bafite ubushobozi bwo kongera ingano ya sima uruganda rwa CIMERWA rwakoraga, ku buryo nta muntu uzakenera sima ngo ayibure.

Yagize ati “Icyo tugamije ni ukugabanya igiciro cya sima ku buryo buri Munyarwanda n’undi wese ashobora kugira ubushobozi bwo kuba yagura sima, akaba yakubaka inzu. CIMERWA tuzayigira iy’icyitegererezo hano mu Rwanda no ku Banyarwanda kuko tugomba guhagarika kuvana sima hanze y’u Rwanda.”

National Cement Holdings Limited, yegukanye uruganda rwa CIMERWA PLC ku rugero rwa 99.94%, mu gihe imigabane myinshi y’uruganda rwa CIMERWA ingana na 51% yari isanzwe ari iya PPC International Holdings Proprietary Limited (PPCIH), naho indi isigaye ingana na 49% ikaba yari iy’abanyamigabane barimo Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), Agaciro Development Fund, Rwanda Investment Group na SONARWA General Insurance Company Holdings Ltd.

Uruganda rwa CIMERWA rwashinzwe mu 1984, rukaba uruganda rwa mbere rwatangiye gukorera sima mu Rwanda. Uru ruganda ruherereye mu Ntara y’Iburengerazuba Akarere ka Rusizi mu Murenge wa Bugarama hafi y’umupaka w’Amajyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda. Ni uruganda rufite umwihariko wo gukora sima kuva ku icukurwa ry’ibiyikorwamo, kuyitunganya, no kuyigeza ku isoko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka