U Rwanda rwahawe idarapo nk’igihugu kizakira igikombe cya Afurika cya 2026
Yanditswe na
Sammy Imanishimwe
Igihugu cy’u Rwanda nyuma yo kwemezwa nk’igihugu kizakira igikombe cya Afurika cya Handball cya 2026, cyashyikirijwe idarapo nk’ikimenyetso gishimangira igihugu kizakira iki gikombe
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 27/01/2024, i Cairo mu Misiri hasojwe igikombe cya Afurika cya Handball cyakinwaga ku nshuro yacyo ya 26.

Ubwo iki gikombe cyasozwaga, habayeho umuhango wo gushyikiriza u Rwanda ibendera ry’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Handball muri Afurika, nk’igihugu kizakira igikombe cya Afurika.

Igikombe cya Afurika cya 2026 kizabera mu Rwanda

Iki gikombe cya Afurika kizaba gikinwa ku nshuro ya 27, kikazabera mu Rwanda mu mujyi wa Kigali, u Rwanda rukazaba ari inshuro ya kabiri rugikinnye nyuma y’icyasojwe uyu munsi i Cairo mu Misiri.
Ohereza igitekerezo
|