Nyanza: Umwe mu bacuruza urumogi yafashwe
Mbaraga Gerald w’imyaka 31 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Kigarama mu kagali ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza wari ku rutonde rwa bamwe mu bakekwaho gucuruza urumogi yaguwe gitumo ararufatanwa ku mugoroba wa tariki 09/12/2012.
Uyu musore wiyemerera ko acuruza urumogi nk’uburyo bw’umwuga yafashwe n’inzego zishinzwe umutekano mu karere ka Nyanza ubwo zagendagendaga mu gace k’ahitwa mu Mugonzi muri ako karere kazwiho kuba ari nk’indiri y’abanywi n’abacuruzi b’ibiyobyabwenge bitandukanye.
Icyaha uwo musore akurikiranweho aracyemera akagisabira imbabazi ariko akavuga ko ari Satani wamuteye kumara imyaka irenga 10 ari umunywi akaba n’umucuruzi w’urumogi.

Agira ati: “Nanywaga urumogi nkanarucuruza mu bandi nirengagije ko bihanirwa n’amategeko y’u Rwanda ariko ubu nibwo nkibona uburemere bw’icyaha kuko rwose ntaho ngihungiye icyaha nkurikiranweho”.
Udupfunyika 20 tw’urumogi yafatanwe avuga ko yatuvanye mu gace k’ahitwa mu Mayaga mu karere ka Nyanza ariko akirinda kugira ibindi bisobanuro atanga ku muntu bafatanya mu gukwirakwiza icyo kiyobyabwenge.
Nyuma yo gufatanwa utwo dupfunyika tw’urumogi yahise ajyanwa kuri station ya Polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza kugira ngo ashobore gukorerwa idosiye izashyikirizwa ubushinjacyaha.
Ibyaha biza ku isonga mu karere ka Nyanza ibyinshi ni ibikomoka ku mikoreshereze y’ibiyobyabwenge; nk’uko amaraporo atandukanye akorwa na polisi y’igihugu ikorera muri ako karere abigaragaza.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Uwo musore ucuruza urumogi yarakwiye guhanwa byintangarugero.