Abiga ubuforomo i Nyagatare barashima ubufasha bahabwa na bakuru babo

Mushambo Robert uyobora umuryango w’abanyeshuli biga mu ishuli rikuru ry’ubuforomo n’ububyaza rya Nyagatare yemeza ko byinshi bagezeho babikomora kuri bakuru babo bahasanze bityo asaba abanyeshuli bashya gutera ikirenge mu cyabo.

Mu muhango wo kwakira abanyeshuri bashya, gusezera abarangije amasomo yabo no kwifurizanya umwaka mushya, aba banyeshuli bashya bishimiye uburyo bakiriwe ndetse banizeza ko ubufasha bahabwa na bakuru babo bazabwubakiraho bagakora neza kurushaho.

Abanyeshuri bashya bahawe impanuro zo kwigira kuri bakuru babo kugira ngo aho basitaye baharenge no kugira imyifatire myiza kuko ariyo nkomoko y’ubumenyi.

Ibi kandi byagarutsweho n’uwari uhagarariye abarangije amasomo yabo wasabye abanyeshuli bashya kwiga bafite intego dore ko bafite umwuga utoroshye wo gusubiza abantu ubuzima. Ariko nanone ngo imyifatire myiza niyo shingiro ry’ubumenyi bwose.

Uku kwiga bafite intego no gufatira urugero kuri bakuru babo babana mu kigo bisabwa abanyeshuli bashya ngo n’ubundi bisa nk’ibyagezweho dore ko babiyambaza kenshi nk’uko Rumanzi Thomas umunyeshuli mushya yabisobanuriye.

Mugarura John, umuyobozi w’ishuli ry’ububyaza n’ubuforomo rya Nyagatare, avuga ko n’ubwo iri shuli ryatangiranye ibibazo birimo kutagira imfashanyigisho n’abarimu bafite ubushobozi ngo abanyeshuli bitababujije kwitwara neza.

Gusa ariko nanone akavuga ko imyifatire bagaragaje igihe bari ku ntebe y’ishuli ikwiye no kubaranga aho bakorera ndetse bakanarushaho kwiyongera ubumenyi kugira ngo ibyo bakora birusheho kunoga.

Naho ku banyeshuli bo uyu muyobozi yabasabye gutera ikirenge mu cya bakuru babo ariko aho batabusanije intambwe naho kuho batsikiye bo bakaharenga.

Muri uyu muhango wabaye tariki 08/12/2012, abarezi ndetse n’abanyeshuli bakoze ibikorwa by’indashyikirwa bahawe ibyemezo by’ishimwe ndetse itsinda ryatumye iri shuli ribona umwanya wa mbere mu ntara y’uburasirazuba mu marushanwa yitwaga Science day banashyikirijwe cheki y’amafaranga ibihumbi 85.

Iri shuli ryatangiye kwigisha abaforomo n’ababyaza mu mwaka 2007 n’ubwo ryafunguye imiryango mu mwaka wa 2002 nk’ishuli ryisumbuye.

Kugeza ubu ryigwamo n’abanyeshuli barangije amashuli yisumbuye boherezwa na Leta ndetse n’abakora akazi k’ubuforomo ariko batabifitiye impamyabumenyi. Rikaba ritanga impamyabushobozi y’ikiciro cya mbere cya kaminuza.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nyagatare school of nursing is one of the best school of nurses in this country
bravo mukomerezaho natwe mwareze tuzakomeza kubahesha ishema

uu yanditse ku itariki ya: 15-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka