Kamonyi: Umukwabo wafashe inzererezi 37 n’udupfunyika 1126 tw’urumogi
Mu rukerera rwo ku cyumweru tariki 09/12/2012, ubuyobozi bw’umurenge wa Runda bufatanyije n’inzego z’umutekano, bafashe abantu 37 badafite ibyangombwa n’udupfunyika 1126 tw’urumogi. Abo bafashe bahise babohereza mu kigo ngororamuco cya Kayenzi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Runda, Nyirandayisabye Christine, atangaza ko icyo gikorwa bagitekereje mu rwego rwo guca inzererezi mu kagari ka Ruyenzi hakunze kugaragara abasore badafite icyo bakora birirwa bazerera.

Indi mpamvu yatumye hakorwa uwo mukwabo, ni uko ubuyobozi bwari bukeneye kugenzura aho ibiyobyabwenge byangiza bamwe mu rubyiruko rwo ku Ruyenzi, bakaba bari bafite amakuru kuri bamwe mu bacuruza urumogi.
Uyu munsi rero bafashe udupfunyika 1126 mu rugo rw’uwitwa Umutoniwase Sarah, utuye muri santeri ya Kamuhanda, ariko we akaba atari yaraye mu rugo. Cyakora bahasanze basaza be batatu babanaga mu nzu.

Mu bafashwe hari abavuga ko bari baje gusura abantu aho i Runda, abakozi bo mu rugo bibagiwe irangamuntu, n’abanyeshuri bavuga ko bari baje gukora ibiraka byo gutwara imizigo y’abava mu isoko.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa arasaba abo baje gusura, abo bakorera n’ababyeyi ba bo kubasanga mu kigo ngorora muco cya Kayenzi, bagasobanura ko atari inzererezi, naho abandi bakahamara igihe cy’ukwezi bigishwa ibijyanye n’imibereho myiza, nyuma bakazoherezwa aho bakomoka.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|