Rusizi: Abibye ingurube z’umukecuru bari mu maboko ya Polisi
Nyandwi w’imyaka 21, Dusabeyezu w’imyaka 17 na Yohani bemera ko ari bo bayogoje umukecuru wo mu kagari ka Cyangugu mu murenge wa Kamembe bamwibira inguruba n’ihene. Nyuma y’igihe kinini bashakishwa ubu bari mu maboko ya Polisi.
Nubwo abo bajura bavuga ko nta bushobozi bafite byo kwishyura ayo matungo, uwo mukecuru we avuga ko ababyeyi babo bakwiye kubishyurira ibyo bangije kuko ngo nawe yabibonye arushye.

Ubujura buciye icyuho bukunze kugaragara muri uyu mujyi wa Kamembe akenshi bugakorwa n’abasore bakiri bato. Kugeza ubu aba basore baracyari mu maboko ya Polisi kuri sitasiyo ya Kamembe.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|