Monnet-Paquet n’umukinnyi ufite ubwenegihugu bw’Ubusuwisi bagiye kuza mu Mavubi

Nyuma y’igihe kinini ashakishwa n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mupira w’amaguru,umukinnyi Kevin Kevin Monnet-Paquet ashobora kuba agiye kuza gukinira amavubi nyuma y’aho umutoza w’ikipe y’igihugu Johnny McKinstry yamaze kwerekeza mu gihugu cy’Ubufaransa gukurikirana uyu mukinnyi ndetse na Quentin Rushenguziminega nawe bivugwa ko afite umubyeyi umwe w’umunyarwanda.

Aba bakinyi bombi bakina imbere barahurira mu mukino wa gicuti uza guhuza ikipe ya Saint-Etienne na Lausanne Fc kuri Stade ya Jacques Forestier d’aix le bains Stadium mu mujyi wa Savoie, France saa 19h30.

Kévin Monnet-Paquet wavutse taliki ya 19/08/1988,ubu amaze kugira imyaka 26, mu mwaka w’imikino wa 2014/2015 yabashije gukina 30,aho iyo yabanjemo ari 18,maze aza gutsinda ibitego bibiri gusa.Uyu mukinnyi kandi yanakiniye ikipe y’igihugu y’Ubufaransa y’abatarengeje imyaka 18 na 19.

Kevin Monnet Paquet,ubu akina mu ikipe ya Saint Etienne
Kevin Monnet Paquet,ubu akina mu ikipe ya Saint Etienne
Kevin Monnet Paquet yari amaze iminsi ashakishwa n'Amavubi
Kevin Monnet Paquet yari amaze iminsi ashakishwa n’Amavubi

Naho Quentin Rushenguziminega bivugwa ko afite umubyeyi umwe w’umunyarwanda, yavutse Nov 13/11/1991 (afite imyaka 23) aheruka gusinyira ikipe yo mu cyiciro cya kabiri mu Busuwisi ya Lausanne Sport nyuma yo gutsinda ibitego 23 mu mikino 21 muri Echallens FC muri iki cyiciro.

Quentin Rushenguziminega ngo afitiwe icyizere ko yakemura ikibazo cya ba Rutahizamu
Quentin Rushenguziminega ngo afitiwe icyizere ko yakemura ikibazo cya ba Rutahizamu
Afite ubwenegihugu bw'Ubusuwisi ariko ngo anafite umubyeyi w'umunyarwanda
Afite ubwenegihugu bw’Ubusuwisi ariko ngo anafite umubyeyi w’umunyarwanda

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’Umunyamabanga mukuru wa Ferwafa,Me Mulindahabi Olivier,yadutangarije ko umuto za Johnny McKinstry yamze kwerekeza mu gihugu cy’Ubufaransa,aho kandi bari baragiranye ibiganiro mbere,igisigaye akaba ari uguhura imbona nkubone ndetse no kureba imyitwarire y’aba bakinnyi.

Mulindahabi yagize ati"Umutoza yagiye kureba abakinnyi babiri barimo Kévin Monnet-Paquet ndetse na Quentin Rushenguziminega ,amakipe yabo araza guhura,urebye uko bamaze iminsi bitwara,ubona ko ari abantu bazadufasha cyane,igisigaye n’uko umutoza abirebera imbona nkubone maze bakanagirana ibiganiro"

Yakomeje agira ati"kuko nka nka Paquet turamuzi,naho Rushenguziminega n’ubwo twari tutaramumenya cyane,ariko yarangije shampiona afite ibitego 24 mu mikino 20
,afite ubwenegihugu bw’ubusuwisi,ariko anafite uburenganzira ku bwenegihugu bw’u Rwanda kuko umubyeyi we umwe ni umunyarwanda"

Aba bakinnyi uko ari babiri baramutse bemeye gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi,bahita batangira bayafasha mu mikino yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afrika cya 2017,imikino izakomeza mu kwezi kwa 9 u Rwanda rukina na Ghana.

Sammy IMANISHIMWE

National Football League

Ibitekerezo   ( 6 )

tubonye attaque amavubi paquet na quitin kongeraho kagere twakwica amakipe yose twakina

johnbitoke yanditse ku itariki ya: 23-07-2015  →  Musubize

mukomeze mutugezeho amakuru meza turabashima

ndahiro yanditse ku itariki ya: 14-07-2015  →  Musubize

Abobakinnyi Byaba Aribyiza Baje Gufasha Ikipe Yacu Mukomeze Mubikurikirane Murakoze

Kalinijabo Anastase yanditse ku itariki ya: 12-07-2015  →  Musubize

Nukuri nibagerageze barebe ko bazana abo bakinnyi ariki bibuke nabndi bakina hanze bujuje ibisabwa kuko dukeneye kongera kwishima dukunda Amavubi cyane

Munyentwari yanditse ku itariki ya: 9-07-2015  →  Musubize

mukurikirane neza uriya mukinyi quentin ashobora kuba adakomoka murda ahubwo madagascar.bishobora kudukoraho nkibya birori dady

julea yanditse ku itariki ya: 8-07-2015  →  Musubize

Aba bakinnyi bombi tubabonye mubyukuri ndatekereza ntashidikanya ko amavubi yakongera kudushimisha mugikombe cy’Afurika.

alias yanditse ku itariki ya: 8-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka