SELFIE NI IKI?
Abantu benshi twamenye cyangwa twumvise ijambo Selfie,niba ufite telefone igezweho(Smartphone) ushobora kuba warafasheho Selfie byibuze inshuro 1.Kuva ku bihanganjye nka Obama,Beyonce ndetse n’abandi…aba bose bakaba bahuriye ku kuba barafashe Selfie,ntitwakwirengangiza kandi uburyo byavuzweho byinshi igihe Pastor Apotre Gitwaza yafataga Selfie.
Ku batazi icyo Selfie bivuze hari uburyo Google ibisobanura:Selfie ni ifoto umuntu yifata akoresheje telefone kugira ngo ayisangize abandi kuri mbunga nkoranyambaga.
Ariko uburyo bworoshye twavuga ko Selfie ari ifoto ifatwa n’umuntu akoresheje camera y’imbere ya telefone, akenshi abantu bagira ngo basangize inshuti ibihe barimo.
Waba waribajije se ahantu ibi byaba byaraturutse? Impamvu byiswe Selfie? Impamvu byakwiriye ku isi hose? Ibyiza ni bibi byazanye? Niba warabyibajije rero ngufitiye igisubizo hano.
Igihugu cya Austalia gisa nk’aho ari cyo cyazanye uyu muco nyuma y’uko umunyeshuri ukomoka muri iki gihugu yemeje ko ari we wa mbere wafashe Selfie ubwo yari atashye yasinze avuye mu birori by’inshuti ye hakaba hashize igihe kinini ndetse ibi bibaye.
Nubwo ibi byabaye kera ariko Selfie ntabwo yahise imenyekana ahubwo mu myaka 2 gusa ni bwo Selfie yabashije kumenyekana ku isi hose bitewe cyane n’iterambere ryihuse mu ikoranabuhanga ndetse abantu bakitabira gukoresha telefone zigezweho, ibyo byose bikaba byaratije umurindi isakazwa ry’iki gikorwa cyiswe Selfie,ndetse bigera no mu buhanzi aho hasohotse indirimbo yiswe Selfie y’itsinda “The chainsmokers” bigera no mu bashoramari bakora Selfie stick mu buryo bwo korohereza abakunzi ba Selfie (Kanda hanourebe). Niba utarafata Selfie ahubwo wari ukwiye kugerageza!
Waba wibaza se impamvu Selfie yamenyekanye cyane ku isi?Biraza kugutungura kukogikiye impamvu nyayo idahambaye!Iyo mpamvu rero nuko buri muntu wese ashaka gufata Selfie!nigutyo abantu duteye tugendana n’ibigezweho,bimenyerewe ko ubundi byamarara kuko hari abantu baba babishyigikiye abandi batabishyigikiye gusa kuriS elfie ho siko bimeze kuko iyo ubonye umuntu afata Selfie uba wumva nawe ushaka kuyifata!!
Nubwo tugendana n’ibigezweho ariko nta n’ubwo twakwirengagiza ko hari ibyo Selfie yahinduye mu buryo bwiza cyangwa bubi, ushobora kwibaza ko Selfie ari akantu gato kandi koroheje, gusa siko bimeze.
Reka duhere ku byiza Selfie yazanye. Selfie yatumye inganda zitekereza kuri Selfie stick ndetse zibivanamo inyungu kuko ubu zikigurwa n’abifashije, ibi kandi bikaba bifasha mu kubika ibihe byiza wagize utarinze urushay abantu ngo bagufotore, ikindi twavuga ni uko ubu abantu bitabiriye gutunga no gukoresha Smartphone, ntitwakwirengagiza ko kandi yatumye abantu bongera umubano bagakora group bise GIRA SELFIE MUNYARWANDA!
Reka turebe no ku ngaruka zitabaye nziza n’ubwo najye nibazaga ko bidashoboka kugeza igihe mbikozeho ubushakashatsi. Iyo wafashe Selfie rero ndetse ukayishyira ku mbuga nkoranyambaga iba yakuvuyeho ndetse nta gitangira kuko igihe cyose umuntu ashobora kubona isura yawe ndetse kukugeraho bikaba byakoroha,urundi rugero rwantangaje n’umugabo witwa Danny Bowman washatse kwiyahura kubera ko yagerageje gufata Selfie mu gihe kingana n’amasaha 10 bikamunanira!
Selfie kandi yagiye ituma abantu bashwana ku buryo bukomeye,Selfie ituma utita ku bifite akamaro muri uwo mwanya ibi bikaba bigaruka ku nkuru yavuzwe cyane aho hari umu pilote wahitanywe n’impanuka ndetse n’abo yaratwaye bitewe n’uko yashakaga gufata Selfie.
Gusa nubwo twabonye ko hari impanuka zaba ndetse bikavamo no gushwana n’abantu ariko nasoza mvuga ko turamutse twitondeye iki gikorwa gishobora kutuzanira ibyiza kurusha ibibi mu buzima bwacu bwa buri munsi.Ubwo rero nababwira iki,Gira selfie Munyarwanda wigurira telefone igezweho hano.
Yanditswe na Kaymu Rwanda
About Kaymu
http://www.kaymu.rw/ ni urubuga ruhuza abaguzi n’abacuruzi mu Rwanda.Iyo uguriye kuri Kaymu.rw uba uguriye umucuruzi runaka mu Rwanda,ukaba ushobora gusanga ibicuruzwa bitandukanye kuva ku bikenerwa mu ngo kugeza ku bikenerwa mu bucuruzi butandukanye:amatelephone,mudasobwa,imyenda….kaymu ikaba ifite uburyo bwo kwishyura butandukanye aho ushobora kwishyura aruko ibyo waguze bikogezeho cg se ugakoresha Tigo cash cg mobile money.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|