ISPG: Abanyeshuri bagiye ku ishuri nyuma barashinja ubuyobozi bw’ikigo kutabitaho nk’abandi

Abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru rya ISPG “Institut Superieur Pédagogique de Gitwe” mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Bweramana, biga mu mwaka wa mbere, baratunga agatoki ubuyobozi bw’iri shuri kutabitaho kimwe n’abandi basanzwe bahiga, bagasaba inzego zibishinzwe kubarenganura.

Aba banyeshuri biga mu mwaka wa mbere C mu shami rya Nursing Science, ni abanyeshuri boherejwe n’ikigo cya FARG gishinzwe kwita ku mibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bamwe mu banyeshuri bigo muri ISPG bandikiye ubuyobozi ibaruwa itakamba ngo bubarenganure kuko ngo batitabwaho.
Bamwe mu banyeshuri bigo muri ISPG bandikiye ubuyobozi ibaruwa itakamba ngo bubarenganure kuko ngo batitabwaho.

Bavuga ko FARG yabohereje itinzeho gato kuko bageze muri iki kigo mu mpera z’ukwezi kwa 10/2014, mu gihe abandi banyeshuri bari baratangiye kwiga mu kwezi kwa 09/2014.

Bahageze, ngo ubuyobozi bwa ISPG bwababwiye ko babaye benshi mu mwaka wa mbere kuko basanze uwa mbere ufite amashuri abiri A, B, hanyuma bahitamo kubakorera irindi shuri ryabo rya C, kugira ngo bazabone uko bitabwaho kuko abandi bari baramaze kubasiga mu masomo.

Bavuga ko kuva bashyirwa muri iri shuri batigeze bitabwaho na rimwe ngo bakaba nta masomo bigeze bahabwa ahubwo ngo bagahozwaho amagambo abakomeretsa.

Mu ibaruwa yanditswe tariki ya 29 Kamena 2015 Kigali Today ifitiye kopi, aba banyeshuri bandikiye ubuyobozi bw’ikigo ndetse ikagenera kopi FARG n’izindi nzego, basabaga ko batabarwa. Ifite umutwe ugire uti “Gutakamba”. Igaragaza ko bafite akarengane karenze ubushobozi bwabo.

Muri iyi baruwa, hagaragaramo uko aba banyeshuri batitabwaho kimwe nk’abandi, bagatangamo urugeraorw’umuyobozi ushinzwe ishami rwa Nursing biga, ngo wababwiye ngo “Erega n’ubundi mwe mwaje mudateganyijwe” ibi bakabifata nk’ivangura.

Ikindi bagaragaza muri iyi baruwa ni uko ngo kubera gushyirwa mu shuri bigamo bonyine, aho banyuze ngo abandi babatwama ngo dore ibyana bya FARG.

Umwe mu banyeshuri biga muri iri shuri, wirinze gutangaza amazina ye, yavuze ko ibyo banditse muri iyi baruwa ari ukuri, ngo kuko bagiye ku byandika babona ikibazo kigenda kibarenga, agasaba inzego bireba zose ko barenganurwa.

Ubuyobozi bw’ikigo, buvuga ko icyi ari ikinyoma cyambaye ubusa kuko ngo iri shuri ryigamo abana ba FARG bagera hafi muri 800, bukavuga ko butumva impamvu abo bonyine ari bo bavangurwa mu bandi.

Kopi y'ibaruwa bandikiye ubuyobozi. Paji iriho amazina y'abayanditse ariko twirinze kuyigaragaza ku mpamvu z'umutekano wabo.
Kopi y’ibaruwa bandikiye ubuyobozi. Paji iriho amazina y’abayanditse ariko twirinze kuyigaragaza ku mpamvu z’umutekano wabo.

Dr.Rugengande Jered, umuyobozi wa ISPG, agira ati “Rwose njye byarantunguye kumva aba bana bavuga ngo dufite ingengabitekerezo, icyakora twamaze gutumaho FARG na AERG, ngo baze twicarane tubiganireho”.

Uyu muyobozi ahakana yivuye inyuma avuga ko batigeze bavangura aba bana, ahubwo ko no mu ishuri bigamo hari abandi baje nyuma, na bo bakabashyira mu ishuri ryabo. We avuga kandi ko iryo shuri ritigwamo n’abo bana bafashwa na FARG gusa, akemeza ko amasomo bayabaha neza nta kibazo ndetse n’abarimu bakaboneka.

Cyakora umwe mu banyeshuri barihirwa na FARG biga mu myaka yo hejuru yaduhamirije koko ko abo banyeshuri bahuye n’ibibazo mu masomo kandi bikagaragara ko ubuyobozi butabitaho bikwiye, akavuga ko kwiyambaza izindi nzego kwabo bifite ishingiro.

Na we yaduhamirije ko ko iryo shuri ritigwamo n’abana barihirwa na FARG gusa, cyakora atubwira ko mu gihe higamo abarenga 110 ababarirwa muri 20 ari bo bonyine batarihirwa na FARG bari muri iryo shuri.

Tariki ya 02 Nyakanga 2015, inzego zirimo iz’umutekano zasuye iki kigo kugira ngo zumve ibi bibazo, baganira n’impande zombi, bumvikana ko bigiye gukemurwa abana bakiga nta kibazo bafite.

Kigali Today yifuje kumenya icyo FARG ishinzwe aba banyeshuri ivuga kuri iki kibazo, maze umuyobozi wa FARG ku rwego rw’igihugu, Ruberangeyo Theophile, ku muromgo wa terefone tariki ya 06 Nyakanga 2015, avuga ko icyo batari bakimenya. Yagize ati “Ahubwo urakoze kuba umpaye ayo makuru, ntayo ntarinzi pe. Ikibazo twari dufite muri za kaminuza, n’icya buruse kandi cyo twamaze kugikemura”.

Gusa ku bana batanu bari barasinye ku ibaruwa yandikiwe ubuyobozi, bavugaga ko bafite impungenge z’uko bashobora kwirukanwa.

Umuyobozi wa ISPG, avugana na Kigali Today, yavuzeko gahunda yabo atari ukwica ejo hazaza h’abana, ahubwo ngo ni ukubateza imbere. Akavuga ko bibaye ngombwa ko birukanwa byabanza kuganirwaho n’ababyeyi.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 19 )

Mwakwitonze ko nziko n’inkotanyi zitoroshye ra !! Ubwo muzabeshya ntabwo zizabatahura ? Mube musebya ishuri rimaze kwiyubaka, icyambere abantu babiri inyuma bamenyeko ishuri nk’iri ridateze gusubira inyuma namwe mwabana mwe murimo mushukwa, mumenyeko ahazaza hanyu ariho murimo mwica kandi urwanda rurikokora rukabarihira namwe aho mwakwize mukirirwa mucura nako babacurira amatiku keretse niba mutizera leta y’u Rwanda ubwose nimwe mugiye guhangayikisha igihugu bitume ibyo abantu barimo babihagarika ngo bari mubibazo bidafite ishingiro bitamenyeshejwe ishuri ngo ribinanirwe. Ndetse kubwiyo mpamvu leta ibishyiremo ingufu nisanga hari n’ababyihishe inyuma bazabihanirwe hakurikijwe amategeko. Kuko ntibyumvikana ukuntu ikibazo cyatangiye ari amasomo ariko kikaba kigeze n’ubu Ishuri ritubwire niba ntabarimu bahari cyangwa n’abanyeshuri batubwire niba babereye aho batiga. Ibyo by’amatiku bihaharare. Uhereye kera kose abantu bafite impamvu zabo bagiye bifashisha abana njye nakwita injiji bakabakoresha amakosa.

alias2 yanditse ku itariki ya: 15-07-2015  →  Musubize

Njye simvuga byinshi. Iryo shuri naryizemo imyaka 4 muri Nursing. Niba hari ahantu batita ku moko ni aho. Birambabaje kubona abantu basebanya bene ako kageni. Ese haba hari ikibazo nk’icyo inzego z’ umutekano ntizibimenye kare. Keretse niba iperereza ryacu ari fec. Nyamara ibyo mbona hari abantu biyita ko bakomeye babiri inyuma. FARG nta gihe itohereje abanyeshuri muri iryo shuri nta kibazo na kimwe gisa n’icyo twigeze twumva none ngo mu wa mbere kweli! uzi igifaransa amenye icyo bita anguille sous roche! Iperereza nirikorwe abashuka abo bana bashyirwe ahagaragara. Naho ubundi twaba turuhira ubusa aho bamwe birirwa bubaka abandi bakarara basenye. Impamvu muzishakire mu mateka ubundi murasanga ari urucabana. Urwishe ya nka ruracyayirimo!

Carine umuganwa yanditse ku itariki ya: 14-07-2015  →  Musubize

Nge ndumunyeshuri wazanye nabo banyeshuri twoherejwe na farg ariko twaje guhabwa faculty ya medicine abandi basigara muri faculty ya nursing ariko ucyibabaje nuko ntabarimu bigeze bahabwa abarimu ikindi nuburyo kubana babaga mumacumbi yikigo basohowe sakumi zijoro abo asanze barikungwa icyayi numukuti akabibanbura byaratubabaje cyane kugeza nanubu donc ubonako hari ikibyihishe inyuma

eleve yanditse ku itariki ya: 11-07-2015  →  Musubize

Nge ndumunyeshuri wazanye nabo banyeshuri twoherejwe na farg ariko twaje guhabwa faculty ya medicine abandi basigara muri faculty ya nursing ariko ucyibabaje nuko ntabarimu bigeze bahabwa abarimu ikindi nuburyo kubana babaga mumacumbi yikigo basohowe sakumi zijoro abo asanze barikungwa icyayi numukuti akabibanbura byaratubabaje cyane kugeza nanubu donc ubonako hari ikibyihishe inyuma

eleve yanditse ku itariki ya: 11-07-2015  →  Musubize

Niga muri medicine wavugako aba bana bavuze ukuri ntiyaba abeshye kuko amagambo babwiwe yonyine haricyo agaragaza.kandi urikuvugako bahubutse niwe ubeshya .ngewe ndumva bakwiriye kutabwaho cyane bakiga kd ikigo ubwacyo na Farg bakicyemurira iki cyibazo.kuko ibyo mbona bakorewe birenze ubushobozi bwabo.sinarangiza ntavuze ukuri guhari,baje mukwa cumi babwirwako bazajya biga gake gashoboka kd ko ntabuje yabo ihari,ese ikigo cyabibwiye umubyeyi wabo cg cyarabaretse?ahubwo mukore igenzura neza?mbese na HEC ize irebe imyigire yaha turi kuko umuntu umaze amezi 8 haribyo yagakwiriye kuba azi nkuwiga kaminuza

Alias yanditse ku itariki ya: 10-07-2015  →  Musubize

Ibi aba bana bavuga barakabya, kandi AERG, FARG, abakuru ba Police n’abahagarariye ingabo z,igihugu babiganiriyeho n,ubuyobozi bwa ISPG basanga ari amafuti no gukabya ndetse aba bana basabye imbabazi kandi abari babyanditse bari abanyeshuri batanu(5)]bonyine abandi banyeshuli bose ntabyo bari bazi

Rwanda yanditse ku itariki ya: 10-07-2015  →  Musubize

Ndabona bitoroshye kd ibi byagakwiriye gukemurwa nishuri.niba abana byabarenze nimureke batakambe.kuko bararengamye bikomeye ah ubwo baba barahamagaye police bakimara kubona ibibakorerwa gusa babonye atari ngobwa babwira abo bireba.ngewe niga medicine turabana ibihe byinshi ahubwo mbere yabyose bakore iperereza ryimbitse harebwe uko kudindizwa ntakibyihishe inyuma.kuko babwiye ibyo umuyobozi wabo yababwiye hamwe nuwabanyeshuri numva biteye ubwoba.

Alias yanditse ku itariki ya: 10-07-2015  →  Musubize

Iryo shuri nanjye naryizeho muri Ao nta vangura nigeze mpabona keretse niba bitangiranye n’aba banyeshuri; Umuyobozi ushinzwe faculte ya nursing icyo muziho ni uko akoresha ukuri kandi ntajya ashyigikira amafuti.Ubwo rero ubuyobozi bwa FARG na AERG bubikurikirane neza iyi nkuru itanduza isura y’ikigo kandi gisanzwe cyigisha abana ba FARGE nta vangura.Kuri promotion yacu natwe hari abaje nyuma biga ukwabo ariko ibizamini bimwe twarabikoranaga gusa amasomo bo bayarangije nyuma ho gato

HATEGEKIMANA Alias RUKUNDO yanditse ku itariki ya: 9-07-2015  →  Musubize

nanjye ndi umunyeshuri wiga muri ispg kdi mu mwaka wa mbere nursing Ib . gusa ntunguwe cyane nibi bagenzi banjye banditse kuko nikinyoma cyambaye ubusa ntabibazo bidasanzwe biri muri institute superiere de gitwe kuko njye mbona icyo aba banyeshuri bifuje kidashoboka kuko bi bifuza ko twarangiriza rimwe umwaka kdi ntabwo twatangiriye rimwe nikimenyi menyi twe turimo turasoza amasomo bo baracyafite amasomo agera kumunani (8) bataratangira ntabwo rero mbona impamvu yiki kinyoma.

ikindi kdi ayo magambo bavuga ko umuyobozi yavuze baramubeshyera kuko ntiyatinyuka kuvuga ayo magambo kuko ispg irigenga ntabwo babashe kungufu bajya kubakira nuko babonaga babifitiye ubushobozi. mureke twubake urwanda ruzira urwango

kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 9-07-2015  →  Musubize

buriya rero ngo agahwa kari kuwundi karahandurika , niba koko ikikibazo cyari gihari hashize igihe kizwi koko murumva hatarabayeho gupfundikiranwa kuri aba banyeshuli?gusa byo ikibitera turasaba police investagation ifatika ndetse nubundi buyobozi bwose bireba naho kuba harimo akarengane si igitangaza kandi aba banyeshuli basinye kuri iyo copy bahabwe umutekano ndetse iki kibazo gikemuke neza (... murumve twana twange nabaraze urukundo murage....)

Gakuba alphonse yanditse ku itariki ya: 9-07-2015  →  Musubize

Nge ndumunyeshuri uhiga aba ni barumuna bange gusa iki kibazo cyagiweho impaka na mbere yuko kigeraha ndetse nabayobozi barabasuye bisobanuyeko ikibazo bari bakizi nge icyangombwa mbona suko ikibazo cyakagize iyi sura kuko ibisubizo byaboneka. ndetse ndabonako aba banyeshuri baza kugira ikibazo cyumutekano muke.

ppe yanditse ku itariki ya: 8-07-2015  →  Musubize

Baca umugani mukinyarwanda ngo ntanduru yubusa ivugira kumusozi kandi ababana bafite impamvu kuko niba batabona amasomo haribindi bishobora kubokipa bityo rero nkabakristu iyo ubuze icyo uhugiraho satani araguhuza kandi koko niba bitumvikanwaho hajyayo inzego zishinzwe iperereza bigasobanuka neza

elias yanditse ku itariki ya: 8-07-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka