Ku mugoroba watariki ya 3 Nyakanga 2015, nibwo urubyiruko rwatangiye urugendo rwaturutse mu mujyi wa Ruhango rwerekeza ku karere, aho rwari rugiye mu gitaramo cy’urugamba rwo kwibohora.

Nyma y’uru rugendo, Major Sam Rwasanyi umuyobozi w’ingabo mu karere ka Ruhango, yabwiye urubyiruko amateka y’urugamba kuva rutangiye kugeza rurangiye, arubwira ko habaye ubwitange bukomeye cyane kugirango urugamba barutsinde.
Akaba yaberetse uko bafashe igihugu kimeze, aberaka aho kigeze cyibohora, abasaba ko bakwiye gufata iya mbere basigasira ibimaze kugerwaho kugirango bitazasubira inyuma.

Major Sam yabwiye urubyiruko ko u Rwanda rwamaze kwibohora muri byinshi, ariko ngo biracyakeneye izindi mbaraga, aha gatanga urugero rw’uburezi, ubukungu, ubuzima n’ibindi. Agasaba urubyiruko kubiba hafi.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imari n’iterambere, yasabye urubyiruko kuba maso, arwibutsa ko ababohoye igihugu bakibohoye bakiri bato nkabo, ariko bakaba bamze kuba bakuru, abasaba kwigira ku byo bakuru babo bagezeho.
Bagakomeza gukunda igihugu cyabo no kugisigasira. Iki gitaramo kikaba cyaranzwe n’imbyino zitandukanye ziganjemo umuco nyarwanda.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|