Abaturiye Nyungwe na Nyamagabe bagiye kongera kubona isiganwa ry’amagare
Mu rwego rw’irushanwa ry’amagare rizenguruka igihugu cyose cy’u Rwanda rizwi nka Rwanda Cycling Cup,kuri uyu wa gatandatu rirakomereza mu karere ka Nyamagabe,aho abasiganwa bazahagurukira kuri Pariki ya Nyungwe berekeza mu karere ka Nyanza
Kuri uyu wa gatandatu amakipe 6 abarizwa mu ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY),baraza kuba bahatana ku rugendo rureshya na Kilometero 106,bakazatangira aho pariki ya Nyungwe itangirira,bakanyura Kitabi,Gasarenda,Nyamagabe mu mujyi,Huye,Maze bagasoza bazenguruka umujyi wa Nyanza.


Iri siganwa kandi rizitabirwa n’amakipe atandatu agize Ferwacy ariyo Benediction Club yo mu karere ka Rubavu, Les Amis Sportifs y’i Rwamagana,Cycling Club for all y’i Huye,Cine Elmay ibarizwa i Kigali,Kiramuruzi Cycling cup na Fly y’i Gasabo.

Agace gaheruka muri iri rushanwa rya Rwanda cycling cup,kari kavuye mu mujyi wa Kigali,berekeza mu karere ka Huye,aho Biziyaremye Joseph yaje kurirangiza ariwe usize abandi.

Ingengabihe yose y’aya marushanwa (Ayabaye n’asigaye)
04/04/2015: Muhanga-Rubavu;
02/05/2015: Kigali-Rwamagana ndetse no kuzenguruka Umujyi wa Rwamagana (Iri siganwa rikaba ryaritiriwe kwibuka);
27/06/2015: Time trial mu Karere ka Bugesera (Nyamata);
28/06/2015: Kigali-Huye;
11/07/2015: Nyamagabe-Nyanza rikaba ryariswe isiganwa ry’umuco;
01/08/2015: Rubavu-Musanze;
22/08 2015: Muhanga-Karongi (kuzenguruka Karongi);
12/09/2015: Kigali- Bugesera (Kuzenguruka Kigali);
Mu kwezi kwa cumi hateganyijwe amarushanwa ane azafasha mu gutegura Tour du Rwanda azaba mu kwezi kwa cumi na kumwe.

Nyuma y’aya marushanwa yose agera ku icumi,ahazateranwa amanota maze harebwe uwitwaye neza muri rusange,maze abe ariwe wegukanye Rwanda cycling cup 2015
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nyamasheke Na Rusizi Tuziriki Ndahari Rusizi Turashoboye