Nyaruguru:Yamusubije inka ye yariye muri Jenoside binyuze mu mataba y’ubumwe n’ubwiyunge
Bidorosi Geofrey utuye mu kagari ka Mbasa mu murenge wa Kibeho ho mu karere ka Nyaruguru yishyuye Ndayisaba Emmanuel inka ye yari yarariye muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abikesha inyigisho yahawe n’umuryango Association Modeste et Innocent (AMI), mu matsinda yitwa amataba y’ubumwe n’ubwiyunge.
Bidorosi avuga ko nyuma ya Jenoside yafunzwe azira uruhare yayigizemo, gusa nyuma ngo akaza gufungurwa.

Aho afunguriwe ngo yasanze Ndayisaba yari yaraririye inka ahari, ariko ngo akajya agira isoni zo kurebana na we kugeza n’ubwo ngo yifuzaga ko batahurira mu nzira.
Ati "Mu by’ukuri nkimara gufungurwa twarakubitanaga nkumva umutima urahabye”.
Bidorosi avuga ko nubwo yumvaga ko hari ideni afitiye Ndayisaba ngo yumvaga ntaryo azamwishyura.
Nyuma yo guhabwa inyigisho ku bumwe n’ubwiyunge, Bidorosi ngo yaje kwegera Ndayisaba amubwira ko hari ahantu afite inka kandi ihaka, maze amusaba ko yakwihangana yazabyara akamwishyura inka ye yariye.
Akomeza agira ati "Ni uko rero igihe cyaje kugera ndagenda musaba imbabazi , hanyuma ya nka na yo iza kubyara inyana, ndayirera imaze gukura ndayishorera ndayimushyira, turabyina turanezerwa”.
Bidorosi kandi yungamo ati "Kuva icyo gihe numvise umutima wururutse, ubu ndaryama ngasinzira, uyu mugabo turahura tukaganira, turasangira mbese nta rwikekwe tugifitanye”.
Ndayisaba Emmanuel wari waraririwe inka avuga ko yabonaga Bidorosi wamuririye inka, akumva amufitiye impuwe kuko ngo yabonaga ntacyo kumwishyura yabona, gusa agashimira uyu Bidorosi wemeye kumwegera bakumvikana uko azamwishyura kandi akaba yarabyubahirije.
Ati "Yabaye intwari cyane, yambwiye ko azayinzanira nanjye ndabanza ndayihishira maze umunsi ugeze iraza turayinywera, ubu rwose nta kibazo na kimwe dufitanye”.
Bidorosi kandi yongera kwibutsa abangije imitungo muri Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ubutwari bakegera abo bangirije bakabasaba imbabazi, kuko ngo nta mutu wanga gutanga imbabazi, ariko na none ngo bakagerageza kwishyura ibyo bangije.
Kugeza ubu, amataba y’ubumwe n’ubwiyunge, ari yo matsinda AMI inyuzamo inyigisho mu Karere ka Nyaruguru akorera mu mirenge 4, ariyo Cyahinda, Kibeho, Mata na Rusenge.
Muri aya matsinda agizwe n’abarokotse jenoside, bahurira mu bikorwa by’ubuhinzi bagahingira hamwe, kandi bakanizigama bagamije gufashanya kubona ibguzanyo ntoya zibafasha gukemura ibibazo byo mu miryango yabo.
Charles RUZINDANA
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Aba bagabo nabo mukagari ka Mpanda ntabwo ari Mbasa usibye ko naho AMI ihakorera kandi Bidorosi ni uwambaye umupira ufite ingofero
Murakoze cyane