Iburasirazuba: Urugamba rwo kwibohora ngo rweze imbuto z’iterambere n’imibereho myiza

Mu gihe u Rwanda rukomeje kwizihiza isabukuru y’imyaka 21 rumaze rwibohoye, abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba barishimira intambwe y’iterambere n’umutekano bamaze kugeraho bakavuga ko ibyiza byose babashije kwigezaho muri iyi myaka 21 ari imbuto zeze ku bwitange bw’ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zemeye kwitanga zigatangiza urugamba rukomeye rwo kubohora u Rwanda.

Mu turere 7 tugize iyi ntara, abaturage bose bahuriza ku ishimwe rikwiriye ingabo zitanze zigahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi ndetse zikabohora u Rwanda, igihugu kikongera kugira umudendezo n’ubumwe mu baruvuka.

Kigali Today yaganiriye n’abaturage bo mu turere tw’Intara y’Iburasirazuba, ariko intero igaruka ku ntambwe nziza bamaze kugeraho; ibyo ngo bikaba ari inyungu bakuye mu kubohorwa k’u Rwanda kandi na bo bakazaharanira gusigasira ibimaze kugerwaho, babyongera.

Bugesera: Kwibohora byabakijije inzara yari yarabaye iciro ry’umugani

Nyuma y’imyaka 21 u Rwanda rwibohoye, abatuye Akarere ka Bugesera barishimira ko bibohoye byinshi bibi birimo ubukene, amapfa n’inzara byahoraga bihavugwa.

Bugesera ho ntibazibagirwa inzara yahahoze ariko kubera ubuyobozi bwiza bakaba basigaye beza nk'abandi bityo ngo bakaba baraciye ukubiri n'inzara.
Bugesera ho ntibazibagirwa inzara yahahoze ariko kubera ubuyobozi bwiza bakaba basigaye beza nk’abandi bityo ngo bakaba baraciye ukubiri n’inzara.

Ndashimye Emmanuel, umugabo w’igikwerere utuye mu Karere ka Bugesera, avuka ko u Rwanda rwa none rutandukanye cyane n’u Rwanda rwa mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ngo mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, muri ako karere hari ishuri ryisumbuye rimwe ryari ryarubakiwe impunzi z’Abarundi zari harahungiye mu Rwanda, ariko ubu harimo amashuri yisumbuye arenga 50 arimo aya Leta ndetse n’ay’abikorera.

Uyu mugabo avuga ko ubu abantu basigaye bifuza gutura mu Karere ka Bugesera kandi mbere ya 1994 ari ho hari haragizwe iciro ry’abantu kuko hari amashyamba ndetse n’indwara zitandukanye zicaga abantu ngo zibamare.

Ndashimye ati “Kugira ngo tugere mu Mujyi wa Kigali, ubu bidutwara iminota 30 cyangwa 25 mu gihe mbere, uyu muhanda utarubakwa byadusabaga amasaha arenga 5 kugira ngo tubashe kugera mu Mujyi wa Kigali; na bwo tukagenda tubyigana mu mudoka bitaga ‘Rugeri’.”

Mu bijyanye n’ubuzima, avuga ko mbere hari ibigo nderabuzima bitatu ariko ubu bikaba bisaga 15 ndetse n’ibitaro.

Ndashimye akomeza avuga ko Abanyabugesera biyumvamo kwibohora nyabyo kuko mbere y’imyaka 21 nta bikorwa bifatika bari bafite ariko ubu ngo bafite byinshi birimo n’inganda zitunganya ibikoresho bitandukanye.

Nzigira Pascal wo mu Murenge wa Juru, we avuga ko amaze kugera ku bikorwa by’ubworozi bw’inka za kijyambere ku buryo akama litiro 30 ku munsi kandi yarahoze ari “umupagasi”.

Agira ati “Mu 1985, ni bwo nageze mu Bugesera mvuye mu mu Karere ka Rulindo. Naje mpagasa, nca inshuro ariko nyuma yo kwibohora, ubuyobozi bwiza bwanyigishije gukora, mpinga urutoki none ndukuramo amafaranga arenga miliyoni ku kwezi.”

Ngo ibi byose arabikesha ubuyobozi bwiza ndetse akazaharanira ko bitazasubira inyuma.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, avuga ko bishimiye umutekano bagejejweho ndetse n’uko buri muturage afite uburenganzira n’icyizere cyo kubaho.

Hasigaye hari n'amahoteli meza agezweho mu gihe mbere nta nimwe yahabaga.
Hasigaye hari n’amahoteli meza agezweho mu gihe mbere nta nimwe yahabaga.

Rwagaju avuga ko abaturage ba Bugesera bageze kuri byinshi bishingiye ku muturage kuko ari we nyir’igihugu. Avuga ko atagereranya u Bugesera bw’ubu n’ubwa kera kuko bitagereranywa.

Aba baturage n’ubuyobozi bwabo baravuga ko ibyo bagezeho bitazasubira inyuma kuko bazaharanira kubirinda uko bishoboka kose kugira ngo bitazabaca mu myanya y’intoki.

Gatsibo: Mu myaka 21, urwego rw’ubuzima rwateye imbere

Abaturage b’Akarere ka Gatsibo, barishimira ko kwibohora bitarangiriye mu masasu gusa, ahubwo ko byakomereje mu ngeri nyinshi zirimo n’urwego rw’ubuzima.

Umujyi wa Kayonza ni urujya n'uruza, bitandukanye na mbere yo kwibohora.
Umujyi wa Kayonza ni urujya n’uruza, bitandukanye na mbere yo kwibohora.

Mukamasabo Renatha wo mu Murenge wa Gatunda, avuga ko nyuma y’imyaka 21 u Rwanda rwibohoye, ngo batakivuza magendu kandi ngo nta murwayi warembera mu rugo yabuze uko yivuza kuko hubatswe amavuriro ndetse hakajyaho gahunda y’ubwisungane mu buvuzi ifasha Abanyarwanda kwivuza bitabagoye.

Aba baturage kandi bishimira ko ku bufatanye n’abajyanama b’ubuzima, imyumvire yahindutse. Ibi ngo bikaba byarafashije mu kugabanya umubare w’ababyeyi bapfa babyara n’abana bapfaga bavuka bishingiye ku kwipimishiriza igihe no gukurikiranwa kuva bagisama.

Uwizeyimana Jean Bosco ashinzwe ubuzima mu karere ka Gatsibo, avuga ko mu rwego rw’ubuzima hari byinshi byakozwe muri iyi myaka 21 yo kwibohora, gusa ngo ikishimirwa cyane ni uko indwara ya Malaria yari yarazengereje abatuye aka karere yarwanyijwe ku buryo bugaragara.

Kuri ubu ababyeyi barishimira ko hirya no hino ku bigo nderabuzima no ku bitaro, hashyizweho gahunda yo kwigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye, ifasha mu kurwanya indwara zikomoka ku mirire mibi, ku buryo n’abana iki kibazo kigaragayeho, bahabwa ubuvuzi bwihuse.

Kugeza ubu, Akarere ka Gatsibo gafite ibitaro 2 birimo ibya Kiziguro na Ngarama, ibigo nderabuzima 19 ndetse n’udushami tw’ubuzima (Poste de Santé) 12.

Kayonza: Ubumwe n’iterambere ry’u Rwanda nk’ikimenyetso cyo kwibohora nyabyo

Abatuye mu karere ka Kayonza bemeza ko ubumwe buri hagati y’Abanyarwanda n’iterambere u Rwanda rugenda rugeraho ari ikimenyetso cyo kwibohora nyabyo.

Mu Karere ka Kayonza mu byo bishimira mu myaka 21 u Rwanda rwibohoye ngo harimo no kuba ibigo by'imari n'amabanki byariyongereye.
Mu Karere ka Kayonza mu byo bishimira mu myaka 21 u Rwanda rwibohoye ngo harimo no kuba ibigo by’imari n’amabanki byariyongereye.

Aba baturage bavuga ko nyuma y’umwaka wa 1994 ubwo Ingabo zahoze ari iza FPR zabohoraga u Rwanda, ngo hari byinshi byagezweho mu mibanire y’Abanyarwanda ndetse n’iterambere ryabo muri rusange.

Bamwe mu bavuganye na KigaliToday bavuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nta wiyumvishaga uburyo Abanyarwanda bakongera kubana kubera amateka mabi ya jenoside u Rwanda rwari rumaze kunyuramo.

Birara Faustin, umuturage wo mu Murenge wa Murundi agira ati “Igitangaje ubu ni uko Abanyarwanda bamaze kurenga ibibatanya bakaba bubakiye kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.”

Umutoni Agnes na we abishimangira avuga ko umutekano n’imiyoborere myiza byatumye u Rwanda rutera imbere vuba. Ati “Twari dutuye mu mazu ya Nyakatsi none ubu dutuye mu mazu meza arimo n’amashanyarazi.”

Umurenge wa Murundi ni umwe mu mirenge yitaruye umujyi w’Akarere ka Kayonza kuko uhana imbibi na Parike y’Akagera. Mu myaka 21 ishize, igice kinini cya wo cyari ishyamba, ariko mu myaka igera kuri 20 kimaze gituwe, abahatuye bamaze kwegerezwa ibikorwa by’iterambere birimo n’amashanyarazi.

Umujyi wa Kayonza ni urujya n'uruza, bitandukanye na mbere yo kwibohora.
Umujyi wa Kayonza ni urujya n’uruza, bitandukanye na mbere yo kwibohora.

Umujyi wa Kayonza ni umwe mu mijyi y’Iburasirazuba igenda itera imbere kubera urujya n’uruza rw’abawugendamo n’abawunyuramo. Ibikorwa remezo birimo inyubako z’ubucuruzi, izo guturamo n’amahoteri na byo bigaragaza iterambere ryawo.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Kayonza, Safari Steven, avuga ko byose byagezweho nyuma y’uko u Rwanda rwibohoye ingoyi ya politiki mbi.

Byinshi mu bice byubatsemo amazu meza mu mujyi wa Kayonza, mu myaka 21 ishize ngo wasangaga ari amashyamba n’ibihuru, ku buryo bitabaga byoroshye kuhanyura mu masaha y’umugoroba.

Nubwo abatuye i Kayonza bishimira intambwe bagezeho, bavuga ko urugamba rwo kwibohora rugikomeza cyane cyane mu bukungu.

Kirehe: Kwibohora k’u Rwanda byafashije abikorera gutera imbere

Abikorera bo mu karere ka Kirehe babona iterambere rishingiye ku bucuruzi ryariyongereye mu gihe mbere y’uko igihugu kibohorwa bahuraga n’imbogamizi mu bucuruzi zishingiye ku ivangura ry’amoko n’uturere. Ibyo bikaba byaradindizaga imizamukire y’ubucuruzi.

Muhawenima Jean Lambert, umucuruzi wo mu Karere ka Kirehe, ngo asanga kubohorwa kw'igihugu byarazamuye ubucuruzi ku buryo bufatika.
Muhawenima Jean Lambert, umucuruzi wo mu Karere ka Kirehe, ngo asanga kubohorwa kw’igihugu byarazamuye ubucuruzi ku buryo bufatika.

Munyampeta Fabien uhagarariye abikorera mu Murenge wa Mushikiri, avuga ko agereranya imibereho y’abacuruzi bo hambere n’ab’ubu, agasanga mbere ubucuruzi bwaradindizwaga n’ivanguramoko n’irondakarere.

Yagize ati “Mbere nanjye naracuruzaga ariko irondakoko n’irondakarere bikatuvangira. Kuva Iburasirazuba, ukajya kurangura ntibyari byoroshye babazaga aho uturuka nyuma yo kubona ubwoko bwawe kuko bagenderaga ku ndangamuntu.”

Iryo vangura kandi ryarakomezaga kugeza no mu mabanki ku buryo byabaga bigoye kugira ngo umucuruzi abone inguzanyo.

Munyampeta avuga ko aho u Rwanda rubohorewe ndetse hagashyirwaho Leta y’Ubumwe, ngo babonye umudendezo, bagakora bunguka kandi umuntu akaba ashobora gukorera aho ashaka hose mu gihugu bitewe n’ubushobozi bwe. Mbere, ngo byari bigoye cyane ko umuntu yimuka akajya gucururiza ahandi.”

Muhawenimana Lamberd Perezida w’urugaga rw’abikorera mu Karere ka Kirehe ashima abagize uruhare mu kubohora u Rwanda kuko ubucuruzi bwateye imbere, ibigo by’imari biriyongera, imitwe irafunguka ku buryo buri weze mu cyiciro cye ngo ashobora gukora yisanzuye, akiteza imbere ku buryo Akarere ka Kirehe kageze ku rwego rw’inyubako z’amagorofa byose ngo biva ku buyobozi bukunda igihugu n’abaturage bacyo.

Ngoma: Bibohoye ubujiji none ubuyobozi bwiza bubagejeje kuri kaminuza enye

Mu gihe Abanyarwanda bizihiza ku nshuro ya 21 bibohoye, abatuye Akarere ka Ngoma baravuga ko bibohoye ingoyi y’ubujiji aho ubuyobozi bwiza bwabagejeje kuri kaminuza enye ndetse n’ibindi bikorwa remezo batari bigeze bagira ku butegetsi bwa mbere ya jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu bikorwa bishimira ndetse bakabifata nk’umusaruro wavuye mu rugamba rwo kubohora igihugu harimo amashuri makuru na za kaminuza cyangwa amashami yazo, amaze kugera kuri 4, yiyongera ku mashuri yisumbuye, abanza n’ay’incuke amaze kugwira ku bwinshi muri aka karere.

Abaturage ba Ngoma bavuga ko iterambere ry’uburezi nk’iri ari ikimenyetso cyo kurandura ubujiji ndetse ikaba intambwe y’imiyoborere myiza iha Abanyarwanda amahirwe yo kujijuka no gutera imbere.

Mu bindi bikorwa by’iterambere, harimo hoteli eshatu zirimo kubakwa mu Mujyi wa Kibungo mu gihe aka karere kigeze no kubamo icyicaro cya Perefegitura ya Kibungo katari karigeze na hoteli imwe.

Niyitanga Aimbable, umuturage w’akarere ka Ngoma avuga ko ibyiza byose u Rwanda rugeraho ari imbuto z’imiyoborere myiza itavangura, bigatandukana na leta za mbere ya 1994 zari zimitse ivanguramoko n’irondakarere.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza, Kirenga Providence, avuga ko nyuma y’imyaka 21 u Rwanda rwibohoye, hamaze guterwa intambwe ikomeye mu iterambere by’umwihariko nko kuvana abaturage mu bijiji bakagana ku bikorwa by’iterambere rigararira amaso.

Muri aka karere ka Ngoma, abagore barashima ko biteje imbere bakiyaka ingoyi ko kwitinya no guhezwa yari yararanze ubutegetsi bwo hambere, none ubu hakaba hashobora kuboneka umugore uzamura inzu y’igorofa muri uyu mujyi.

Nyagatare: Bararirimba iterambere rishingiye ku butwari bwo kubohora igihugu

Tariki ya 01 Ukwakira 1990, ni bwo Ingabo za APR zinjiye mu Rwanda, zinjiriye i Kagitumba mu rugamba zari zitangije rwo kubohora igihugu.

Mu gihe abenshi ngo babaga muri nyakatsi, ubu basigaye baba mu mazu meza agezweho.
Mu gihe abenshi ngo babaga muri nyakatsi, ubu basigaye baba mu mazu meza agezweho.

Nyuma y’imyaka 4, izi ngabo zari zimakaje ishyaka n’ubwitange buhebuje burimo no kwemera kubura ubuzima, zaje kubohora u Rwanda zihagarika jenoside yakorerwaga Abatutsi ndetse zifata iya mbere mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Nyuma yo kubohorwa, abaturage b’Akarere ka Nyagatare, bakomeje urugamba rwo kwibohora imyumvire mibi, babasha gukora none ubu baririmba ibyiza byo kwibohora kuko bamaze kugera ku iterambere ridashidikanywaho kandi mu nzego zose.

Mu busanzwe, ahagera kuri kimwe cya kabiri cy’ubuso bw’Akarere ka Nyagatare; mbere y’umwaka wa 1994 cyahoze ari Pariki y’Akagera. Nta bikorwa remezo byari bihari. Ikitwa umujyi wa Nyagatare mbere habagamo inzu imwe, ishuri rimwe ribanza n’ivuriro rito rimwe ryakoreraga muri “kontineri”.

Rwamurenzi Steven wabaye umuyobozi wa mbere wa Segiteri Nyagatare nyuma yo kwibohora, avuga ko abaturage basanze muri aka gace bari babayeho nabi. Ngo bari barwaye amavunja, bakunda no gusinda ku buryo nta cyerekezo bari bafite.

Ngo basanze muri Nyagatare ahari umujyi w’ubu hari amazu atarenga 10 y’abakozi b’icyitwaga CODERVAM ndetse n’inzu y’ubucuruzi yubakishije amatafari ya rukarakara.

Rwamurenzi avuga ko ubonye Nyagatare y’uyu munsi atapfa kwemera ko mbere itabagaho. Akarere ubu karimo amashuri y’incuke 98, abanza 115, ayisumbuye 51 n’aya kaminuza 3.

Mu gihe mbere ya jenoside habaga ivuriro rito rimwe rikorera muri kontineri, aho ryari riri ubu hari ibitaro. Ibigo nderabuzima ubu ni 20 n’icya 21 kirimo kubakwa ndetse n’amavuriro mato 23.

Umujyi wa Nyagatare ubu ufite imiturirwa igera ku 10 nyamara mbere ya jenoside nta nzu nzima yabagamo.

Ibikorwa remezo nk’imihanda byatumye aka karere karushaho kuba nyabagendwa. Amashanyarazi yagejejwe ku baturage ku kigero cya 23 ku ijana ndetse n’amazi meza yabagejejweho n’ubwo atari ku kigero cyiza bitewe n’imiterere y’akarere.

Abaturage kandi bishimira intambwe bateye mu rwego rw’ubuhinzi kuko mbere y’umwaka wa 2005, akarere ka Nyagatare kakunze kurangwamo izuba ryinshi ryateraga inzara, abaturage bagasuhuka nyamara ubu nta washidikanya ko ari ikigega cy’igihugu ku gihingwa cy’ibigori, ibishyimbo ndetse n’umuceri uhingwa ku buso busaga hegitari ibihumbi 2.

Nyagate ho ngo ntibagikwanga n'izuba kuko ubu bafite imashini zuhira imyaka.
Nyagate ho ngo ntibagikwanga n’izuba kuko ubu bafite imashini zuhira imyaka.

Ubworozi na bwo bwaravuguruwe kuko kugeza muri uyu mwaka, Nyagatare yihariye 40% by’inka zo mu gihugu aborozi bakaba bagemura litiro z’amata zisaga ibihumbi 40 ku munsi ku rugamda Inyange.

Amabanki n’ibigo by’imari bigera ku 8 byageze mu karere ndetse na Koperative Umurenge SACCO ziri muri buri murenge.

Rwamagana: Bibohoye ihezwa bakorerwaga, none bageze ku iterambere ryo kwishimira

Mu myaka 21 ishize u Rwanda rwibohoye, abaturage b’Akarere ka Rwamagana baravuga ko baha agaciro gakomeye urugamba rwo kubohora igihugu kuko rwatumye babona amahoro n’umutekano, bakabasha gukora ibibateza imbere.

Rwamagana ngo Umujyi warakuze wiyongeramo inyubako nyinshi nziza.
Rwamagana ngo Umujyi warakuze wiyongeramo inyubako nyinshi nziza.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Uwizeyimana Abdoul Kalim, avuga ko mbere ya jenoside yakorewe Abatutsi, abaturage b’aka karere k’u Buganza bahezwaga muri gahunda zitandukanye.

Uretse ihezwa ry’Abatutsi ryagaragaraga hose mu gihugu, Uwizeyimana, avuga ko muri aka gace ka Rwamagana, habaga n’ihezwa ry’Abayisilamu ku buryo batashoboraga kwemererwa kujya mu nzego z’ubuyobozi ariko ubu bikaba byaracitse.

Mu byishimirwa nk’imbuto zo kwibohora kw’Abanyarwanda, harimo iterambere ry’ubukungu rishingiye ku bikorwa remezo nk’imihanda, amashanyarazi, ibigo by’imari ndetse n’amabanki akomeye kugeza ku ishami rya Banki Nkuru y’u Rwanda ryubatse muri aka karere.

Urwego rw’ubuhinzi, uburezi, ubuzima, imiyoborere myiza, ubutabera no kwegereza abaturage serivise na byo byishimirwa nk’intambwe nziza yatewe mu rugendo rwo gukomeza kwibohora.

Murenzi Jean Baptiste ukuriye urugaga rw’abikorera mu Karere ka Rwamagana, avuga ko nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu na Rwamagana irimo, umujyi wa Rwamagana wasaga n’itongo ariko ngo abacuruzi bashingiye ku miyoborere myiza n’umutekano, babasha kubaka amazu y’imiturirwa muri uyu mujyi kandi baracyaharanira gukomeza gutera imbere no kwigira.

Mujawamariya Beata, umuturage wo mu Mudugudu wa Kamanga mu Kagari ka Sibagire mu Murenge wa Kigabiro, avuga ko nyuma gato ya jenoside yari umuturage ukennye cyane ariko ngo nyuma yo guhabwa inka muri gahunda ya “Girinka” no gushingira ku bitekerezo bya Perezida Paul Kagame, yumvise ubwenge bwe bubohotse ku buryo yatangiye gukora ubuhinzi yitayeho, none akaba afite urutoki ntangarugero mu mudugudu we.

Avuga ko urugamba rwo kubohora igihugu rwakurikiwe n’urugamba rwo kubohora imyumvire kandi ngo bayobowe na Perezida Kagame babigezeho. Yagize ati “Kagame yabohoye ubwonko bw’Abanyarwanda.”

Uyu mubyeyi yiyongera ku bindi bihumbi by’abaturage b’Akarere ka Rwamagana basaba ko ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga yahindurwa kugira ngo bagire amahirwe yo kongera gutora Kagame nka Perezida bitewe n’intambwe bakifuza ko abateza mu iterambere.

Ubuhinzi na bwo ngo bwateye imbere.
Ubuhinzi na bwo ngo bwateye imbere.

Bishimira ibyagezweho bakarahirira kubisigasira

Abaturage b’Intara y’Iburasirazuba babashije kuganira na Kigali Today bagaragaza ibyishimo bitandukanye byo kwibohora k’Abanyarwanda, haba mu myumvire n’imikorere ndetse bagashima intwari zatumye u Rwanda n’Abanyarwanda bongera kugira agaciro, haba mu gihugu no mu ruhando mpuzamahanga.

Ako gaciro kabumbatiwe n’iterambere buri wese agenda ageraho, ni ko gatuma abaturage b’Intara y’Iburasirazuba bavuga ko intambwe bamaze gutera ari iyo kwishimirwa. Ku bw’ibyo ngo ntibazemerera uwo ari we wese washaka gusenya ibyo bigejejeho ngo abasubize mu icuraburindi.

Aba baturage kandi bashimira Perezida Paul Kagame wabaye umugaba w’urugamba rwabohoye u Rwandaa ndetse na nyuma yo kubohora igihugu, agashyiraho imiyoborere ibabereye ku buryo basaba ko yakomeza kuyobora u Rwanda.

Muri iki cyifuzo, basaba ko ingingo ya 101 y’Itegeko nshinga yahindurwa kugira ngo ihe amahirwe Perezida Kagame yo kuzongera kwiyamamaza ubwo manda 2 yemererwa n’iri tegeko zizaba zishojwe mu mwaka 2017.

Icyegeranyo cyakozwe n’abanyamakuru ba Kigali Today mu Ntara y’Iburasirazuba

Ntivuguruzwa Emmanuel/Rwamagana
Sebasaza Gasana Emmanuel/Nyagatare
Kayiranga Egide/Bugesera
Ngendahimana Cyprien/Kayonza
Mutuyimana Servilien/Kirehe
Gakwaya Jean Claude/Ngoma
Nyandwi Benjamain/Gatsibo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mwiriweho neza ? nitwa Mirimba jean Bosco,mwene Mirimba francois wa RUTAREMARA RWAKAYONDO KA MBAZABIGWI, ndi umwega w’umwakagara iwacu ni muri nyamagabe. none nabasabagako mwazambwira nyiri Ubuganza neza kuko njya numva bavugako sogokuru RUTAREMARA yabuguze n’umwami RUDAHIGWA mucyo bise kugabana kubuganza, bishobotse mwareba murwenya" rwa KAYONDO KA MBANZABIGWI" mugakora ishaka rya google, aho umugabo w’umuhanga ZEFIRINI KAGIRANEZA yanditse ku mateka y’igabana ry’ubuganza.

MIRIMBA jean Bosco yanditse ku itariki ya: 9-12-2017  →  Musubize

Kigali today turabemera cyane. abaturage ba Nyagasambu Nyakagunga Kirehe, Rugarama rwose turabasaba ubuvugizi bwo kudufasha mukatubwirira mayor wa Rwamagana akaduha amazi mu ahagije, dufite Ikiyaga cya Muhazi k’uburyo bashatse imashini yajya ikurura igatunganya amazi tukayabona mungo byadufasha. Ubu rwose twibaza niba kugirango tuzabone amazi mu ngo bizategereza ko Intore ibarusha intambwe atugenderera i Nyagasambu? ni uko yenda ubu butumwa bwacu butagera kubo tubona badufasha kutubonera umuti w’iki kibazo. dore rwose aka gega kari hafi yo kwa muganga i Nyagasambu ntabwo kagihaza abaturage, dukeneye amazi mu ngo kandi na za robinets nizishyirwe henshi hashoboka, dore iriba rihari abana bajya kuvoma bagataha mu gicuku; baryama. Murakoze Kigalitoday turabizeye mudutumikire,

alias yanditse ku itariki ya: 15-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka