Musanze: Bahangayikishijwe n’abasore bazakurema isoko bitwaje inkoni

Urubyiruko rwo mu Murenge wa Busogo mu karere ka Musanze rutangaza ko ruhangayikijwe n’abasore baza kurema isoko ryo mu Byangabo riherereye muri uyu mrenge, bitwaje inkoni bagahohotera abaturage iyo bamaze kunywa bagasinda.

Ntirenganya Pascal umusore utuye mu Kagari ka Gisesero mu murenge wa Busogo, avuga ko icyo kibazo kiri mu Gasentere ka Byangabo aho hari abasore bakunda kwitwaza inkoni bamara kunywa bagasinda bakazikubita abantu.

Uyu musaza ntiyumva impamvu abakiri bato bitwaza inkoni kandi bagifite imbaraga.
Uyu musaza ntiyumva impamvu abakiri bato bitwaza inkoni kandi bagifite imbaraga.

Uwitwa Yampiriye Marie Josee na we yungamo agira ati “Nko mu masoko umuntu ashobora kugenda yasinze wenda yamusitara bikaba ngombwa ko ahita amukubita ahantu hari ho hose ni yo mpamvu nta muntu wagombye kujyana inkoni bitewe n’aho agiye. Urugendo nk’umushumba ugiye mu isoko ntiyakagombye kugendana inkoni ahubwo icyo ahahiramo.”

Kwitwaza inkoni ni umuco w’abantu bo mu Majyaruguru bitewe n’imiterere yaho aho bakunda kuzamuka banamanuka imisozi ihanamye, inkoni ikabafasha mu rugendo aho bagenda bashinga kugira ngo batagwa.

Ntirenganya avuga ko kwitwaza inkoni ari umuco kuva kera ariko ngo yari ukwiriye gusigara ku bakecuru n’abasaza kuko imyaka baba bagezemo ibibemerera kugira ngo babashe kugenda nta kibazo.

Ndayambaje Vincent umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Musanze, avuga ko atari azi icyo kibazo, ariko yemeza ko bagiye gufatanya n’abashinzwe umutekano kugira ngo bagishakire umuti.

Ikibazo cy’umutekano muke nk’icyo cyaterwaga n’abashumba kigeze kubaho mu Murenge wa Kinigi, aho batega abantu bamaze gusinda bakaba bakubita ariko na cyo nyuma y’aho kimenyekanye cyarakemutse.

NSHIMIYIMANA Leonard

Ibitekerezo   ( 1 )

ni i nyabihu ni uko byaribimeze bitwaza inkoni muri za 2005, yajya muri taxi akabangamira abantu

maso yanditse ku itariki ya: 7-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka