Ishuri EIPB rigiye kugaba amashami i Nyamagabe

Ubuyobozi bw’ishuri mpuzamahanga EIPB rikorera i Huye, buvuga ko buteganya gutangira gukorera n’i Nyamagabe guhera mu mwaka utaha.

Dr. Alphonse Sebaganwa ukuriye ishyirahamwe ababyeyi barerera muri iri shuri bibumbiyemo, OPEC (Organization des Parents pour l’Education et la Culture), avuga ko gukorera i Nyamagabe babisabwe n’ubuyobozi bw’aka karere, bateganya gukorana na rimwe mu mashuri ahasanzwe.

Ishuri EIPB rigiye kugaba ishami i Nyamagabe.
Ishuri EIPB rigiye kugaba ishami i Nyamagabe.

Agira ati “Hari abana bagera kuri 15 baturuka i Nyamagabe bakurikiye imyigishirize y’ishuri ryacu. Ubu twatangiye kuganira n’iryo shuri ku mikoranire. Bizafasha ababyeyi kutongera gutuma abana babo bakora urugendo rurerure baje kwiga.”

Guhera mu mwaka utaha kandi, iri shuri ribanza EIPB (Ecole Internationale des Parents de Butare) rizaba rifite sale yigishirizwamo ikoranabuhanga.

Ubundi bizwi ko abana bahiga barangiza bazi Icyongereza n’Igifaransa, ubu hakaziyongeraho kuba bafite n’ubumenyi mu ikoranabuhanga.

Dr. Sebaganwa avuga kandi ko ibyo biziyongera ku bindi bikorwa bidasanzwe iri shuri rifite muri iki gihe biziyongeraho, harimo kuba rizashyiraho iguriro ry’ibikoresho abahiga bakenera.

Ati “Tuzajya dukorera abana ipaki bakenera, kuva mu ishuri ry’inshuke, ku buryo umubyeyi azajya aterura ipaki y’ibikoresho umwana akeneye, kandi ku biciro bisanzwe.”

Bateganya no gushyiraho irerero ry’abana batoya cyane rizajya rivamo abana bazakomeza kuhigira.

Iguriro ry’ibikoresho n’irerero ry’abana batoya ngo bizatuma iri shuri ribasha kongera amafaranga ryinjiza, ku buryo bitazongera kuba ngombwa ko buri mwaka hongerwa amafaranga y’ishuri nk’uko byagiye bigaragara guhera muri 2013, aho ababyeyi bagiye basabwa ibihumbi bitanu by’inyongera.

Muri ibi biruhuko bitangiye, abana biga muri EIPB ndetse n’abayituriye bandi babishaka bazajya bagira iminsi itatu yo kwitoza kubyina mu buryo bugezweho, mu buryo bwa Kinyarwanda, batibagiwe no kwiyereka.

Dr. Sebaganwa ati “Bazigishwa n’abanyamwuga, kandi nta bijyanye n’amasomo bazigishwa kuko mu biruhuko abana baba bakwiye kuruhuka.”

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka