Gahunda yo kwigishiriza imyuga mu nganda yaratangiye

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi ngiro (WDA), cyatangije gahunda yo kwigishiriza mu nganda kugira ngo abiga imyuga bihugure mu gihe gito.

Umuyobozi mukuru wa Jerome Gasana, avuga ko abanyeshuri biga muri ubu buryo bajya mu ishuri rimwe mu cyumweru, ubundi bakigira mu nganda, bigatuma biga mu gihe gito kandi bakarangiza bazi neza icyo gukora.

Jerome Gasana uyobora WDA.
Jerome Gasana uyobora WDA.

Agira ati “Hari abagera kuri 800 bize ibijyanye no gukora mu mahoteri muri ubu buryo. Bigiye i Musanze, i Karongi n’i Kayonza.”

Hari abatangiye kwiga gukata amabuye no kuyasasa mu mihanda, bikaba biri gukorwa ku bufatanye na sosiyete ikora imihanda COTRACO, nk’uko Gasana akomeza abisobanura.

Ati “Mu mujyi wa Kigali hari imihanda aba banyeshuri bazasasamo amabuye nibarangiza kwiga.”

Hari n’uruganda rw’Umushinwa ruzajya rukora imyenda igurishirizwa i Burayi. WDA yamwemereye kumwigishiriza abakozi, kandi ubu aba mbere bararangije, hahita batagira gukora.

Gasana akomeza avuga ko iyi gahunda izagira akamaro mu gutuma abiga imyuga bayimenya kurusha, kuko hari imwe n’imwe usanga abayize barangiza batazi neza uko bayitwaramo.

Yatanze urugero rw’abiga gukanika imodoka, usanga barangiza batabishoboye, rimwe na rimwe banajya kwimenyereza umwuga mu magaraje ntiberekerwe neza.

Ntwali Laurent, umwe mu bize uyu mwuga, agira ati “Usanga abigiye mu igaraje ari bo bazi uko bakanika imodoka kuturusha, ariko na none, umuntu ahuye n’umwerekera neza mu gihe cyo kwimenyereza cyangwa yatangiye umwuga, ntibimutwara igihe.”

Gasana anavuga ko intego u Rwanda rufite ari uko mu minsi iri imbere hazajya haboneka ibigurishirizwa hanze y’u Rwanda byanditseho ko ari ho byakorewe (made in Rwanda). Ibi byanatangiye kugaragara kuko hari mudasobwa zashyizwe ahagaragara muri iyi minsi.

Ati “Twashoraga ikawa n’amabuye y’agaciro, ubukerarugendo ndetse n’ingabo zacu zikajya kugarura amahoro mu bindi bihugu. Kuki abakozi b’Abanyarwanda batajya gukorera hanze, urugero nko gukora imihanda no kubaka amazu!”

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

akose mwagiyemuduha contact twabarizaho inkuru kobyababyiza kurushaho nkiyi abaringobwa cyane

yego yanditse ku itariki ya: 16-12-2015  →  Musubize

Aboayobozi ba WDA bakwiriye kushimirwa guhanga program zikenewe mu gihe Urwanda rukeneye impuguke ubumenyi ngiro. iyo gahunda irakenewe rwose

Henry yanditse ku itariki ya: 9-11-2015  →  Musubize

WDA yarakoze cyane gufasha abo banyeshuri kugirango ibyo bize babishyire mu ngiro .

jean claude yanditse ku itariki ya: 9-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka