Ikoranabuhanga ricuruza umuriro rigiye guhagarara amasaha abarirwa muri 14
Sosiyete itunganya ikanatanga serivisi z’ingufu z’amashanyarazi EUCL iraburira abaturage by’umwihariko abafatabuguzi bayo ko guhera ejo saa yine z’ijoro ikorabuhanga ricuruza umuriro rizahagarara amasaha 14.
Itangazo REG yashyize kuri twitter kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2015, saa 9:15 am rigaragaza ko kubera imirimo y’isana ry’ikorabuhanga ricuruza umuriro, serivise zicuruza umuriro hifashishijwe ikoranabuhanga rya mubazi cyangwa “cash power” zizahagarara guhera ku wa 11 Ugushyingo 2015 saa yine z’ijoro kugeza ku wa 12 Ugushyingo 2015 i saa sita z’amanywa.

Muri iryo tangazo EUCL ikaba isaba abafatabuguzi bayo bakoresha “cash power” kwitegura bakagura umuriro hakiri kare kugira ngo batazawubura muri ariya masaha.
K2D
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
byiza sister nukuri pe