Danny Vumbi yaraye yerekeje muri Canada mu bitaramo
Umuhanzi Danny Vumbi yaraye afashe indege yerekeza muri Canada aho afite ibitaramo bitandukanye azahuriramo n’umuhanzi w’umurundi Farious.
Nk’uko yabitangarije inshuti ze ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 8 Ugushyingo 2015 abinyujije kuri facebook, Danny Vumbi wari uherekejwe n’umugore we n’abana be yagize ati: “Mpagurutse i Kigali nerekeza muri Canada, bavandimwe mwitegure kwidagadura.”

Danny Vumbi na Big Farious bazataramira muri Canada ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bitaramo byiswe “North America Concert Tour” byateguwe na Oasis Ubuntu Source of Knowledge Society ifatanyije na Decent Entertainment.

Ibi bitaramo bikazaba muri uku kwezi k’Ugushyingo tariki 13 ahitwa Whitehorse, YT; tariki 14 i Vancouver, DC; tariki 21 Edmonton, AB; tariki 27 Ottawa, ON; tariki 28 Montreal, QC no mu kwezi kw’Ukuboza tariki 4 i Toronto, ON; tariki 5 Buffalo, NY.

Kwinjira muri ibi bitaramo akazaba ari amadolari y’Amerika 30 ku bazaba baguze amatike mbere, abazagurira ku muryango bikaba amadolari 40, imyanya y’icyubahiro ni 70 icyo kunywa cya mbere wihitiyemo ukagihabwa ku buntu; abantu 5 bishyize hamwe ni 300 naho abantu 10 bishyize hamwe bikaba 550.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ukuntu yambaye aziko ari muri winter?!ntakurimba ntagire ngo ni mu Rwanda hari climat nziza