Ruhango: Afunzwe azira litiro 25 za Kanyanga
Hakizimana Emmanuel ari mu maboko ya polisi guhera mu mpereza z’icyumweru dushoje, nyuma yo gufatanwa ikiyobyabwenge cya Kanyanga.
Mu mukwabo wakozwe n’inzego z’umutekano tariki 07/11/2015, mu mudugudu wa Kaburanjwiri Akagari ka Munani mu murenge wa Ruhango Akarere ka Ruhango, nibwo Hakizimana yatawe muri yombi amze guteka litiro 25 za Kanyanga ndetse anafatanwa n’ingunguru n’urusheke yifashishaga mu kuyiteka.

Hakizimana w’imyaka 34 y’amavuko, ufungiye kuri polisi ya Ruhango, yiyemerera iki cyaha akanagisabira imbabazi, avuga ko ababariwe atakongera gukora ibibi nk’ibi byangiza ubuzima bw’abanyarwanda.
Umuyobozi wa Polisi ishami rya Ruhango CIP Adrien Rutagengwa, akavuga ko nta na rimwe bazihanganira abantu bakomeza gushaka kwangiza ubuzima bw’abaturage bagamije inyungu zabo bwite.
Agashimira uruhare abaturage bakomeje kugaragaza mu kudashyigikira abakora ibibi nk’ibi, akabasaba ko bgomba kujya bihutira gutanga amakuru nk’aya ku nzego zibishinzwe, kugirango byose bikumirwe hakiri kare ntawe birangiza.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibiyobyabwenge nta musaruro wabyo usibye kwangiza urubyiruko rw’Abanyarwanda mu mutwe no kwangiza ejo hazaza, ni ngombwa ko twe abaturage tubihagurukira dufatanyije n’inzego z’umutekano nta kundi rero ni ugutangira amakuru ku gihe igihe umenye ubicuruza hanyuma agafatirwa ingamba.
Bantu mukomeje gushakira amakiriro mu biyobyabwenge baaryye barri menge kuko twe nk’abaturage dufatanije na police yacu ntituzabyihanganira na gato !
Bantu mukomeje gushakira amakiriro mu biyobyabwenge baaryye barri menge kuko twe nk’abaturage dufatanije na police yacu ntituzabyihanganira na gato !
Birababaje kubona hari abantu bagishakira indonke mu biyobyabwenge,police n’izindi nzego z’ubuyobozi zahagurukiye kurwanya ibikorwa nkibi twe nk’abaturage ntitwabyihanganira abiryozwe !!!
Ntibishoboka ko abakora cg abateka za kanyanga bakihanganirwa,ubutabera bukore akazi kabwo kandi bibe intangarugero ku bandi.
Abanywi ba Kanyanga n’ibindi biyobyabwenge bakora ibikorwa bibangamira ituze ry’abantu.Dukwiye kubyirinda no kubirwanya.Polisi y’u Rwanda yakoze neza kumufata ndetse inakomeze ifate n’abandi.
Ariko usibye n’uko kanyanga ubwayo yangiza ubuzima bw’abayinywa murandebera ibyo bikoresho uko bisa koko? Ubwabyo byatera kanseri. Nabibazwe rwose
Ntako batagize ariko nibadutabare bahere aha hafi mumujyi aho turara twicaye kubera ibisambo.