Ngororero: Bane mu bakozi b’akarere batawe muri yombi
Abakozi bane mu Karere ka Ngororero batawe muri yombi n’inzego za Polisi bakurikiranyweho gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Theobard Kanamugire, yemeje itabwa muri yombi ry’aba bakozi.
Avuga ko Niramire Nkusi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngororero na umunyamabanga we (secretary) Nikuze Clarisse, Nyirangirimana ushinzwe amasoko, na Muhawenimana Adelphine umutekinisiye ushinzwe ibikorwa remezo bari mu maboko ya Polisi bashinjwa amakosa mu itangwa ry’amasoko.
Usibye Niramire Nkusi wafatiwe i Kigali akaba ari na ho afungiye, abandi bose bafungiye mu kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngororero.
Icyaha kiramutse kibahamye bakaba bahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka i
ibiri nk’uko biteganywa mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Ohereza igitekerezo
|
Oyaaa sha Tresphore sinkuzi na wewe ntunzi U Rwanda rutabaye maso wareba ishyano twagusha! iyo urebye ubukene buri muri rubanda rugufi icyakagombye kubarengera kigatwarwa nuwo Leta ikamira yaramuhaye akazi keza birarenze! Si ndi mubi wo kwifuriza abandi ikibi ariko si ndi na mwiza wo kogeza abatanyurwa bagatwara ibitagabuye.Gusa nemera ko dufite Police iri professional mwisi yose bafite nubushobozi bwo kumenya ibyo wariye muri 2000 naho wari wabikuye so plz police nikore akazi kayo kandi ukuri ntikuzatinda kujya ahabona
Bavandimwe ndabaramukije.Ariko ndagirango mbibutse umugani ugira uti:Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo.
Ntimumbaze amakosa mukeba aba yakoze.
hhhhhh ibya ngororero byavuzwe kuva kera none birasohoye!police icukumbure imitungo bariya bantu bafite aho yavuye kuko birakabije cyaneeee.
mukurikirane n,amanyanga aba muri college apejerwa nyange
Polise yari yaratinze kabisa, gusa nizere ko n’soko ryubakirwaga abaturage ba Birembo ,umurenge wa Sovu, naryo riri mubyo bagomba kuryozwa kukuo rimaze imyaka 4,none rikaba ryaranze kuzura n’abaturage bakamburwa none ubu akaba ari ibipindi ubuyobozi busigaye butera abaturage b’uyu murenge bababwira ngo ejo imirimo irasubukurwa bigahera mu kirere.
Gitif nawe yamaze kugezwa Ngororero. Update
Ko title uvuze bane, munkuru nkabonamo 3? Gitif nawe yagejejwe Ngororero. Update
Harigishijwe angahe?Ni ayahe masoko bafungiwe?Ninde Rwiyezamirimo?Kuki we adafunganywe n’abo bibanye?
Ntabwo byoroshye, nubwo intambara y’amasasu twayitsinze, birashobokako intambara ya munyangire, competicion by voice aribyo byogeye !!!! ubundi ibyo byakagombye gukorwa nabo twakwitako bari munzira y’ubumenyi , arikose tuvugeko ariko bimeze? muzambaze nzabaha story y’ibyabaye mumurenge umwe mumirenge isaga 400 igize igihugu cyacu!!!! niba uwampaye iyo nkuru yaravugishije ukuri birababaje!!! @ akato.com .Mubindi ,Dufite police izira ruswa ,amarangamutima ,munyangire n’ibindi bisa bityo , ntagushidikanyako itazatinda gushyira ukuri ahagaragara !! dutegereze twihanganye!
sibo bonyine ahubwo nabasigayemo bafatwe.
Police ikoreshe ubushishozi isanganywe hatagira urengana.
police courage