Wizkid yaguze ibihangano bibiri bya miliyoni 1,6Frw

Umuhanzi w’Umunyanijeriya Wizkid yaguze ibihangano bibiri bifite agaciro ka mliyoni 1,6Frw, mu gikorwa cyo gukusanya amafaranga yo kwita ku Ngagi.

Wizkid yifotoranya n'ibihangano bibiri yaguze agera kuri miliyoni 1,6Frw.
Wizkid yifotoranya n’ibihangano bibiri yaguze agera kuri miliyoni 1,6Frw.

Hari mu gikorwa cya Gala night cyo kugurisha ibihangano Nyarwanda, mu gihe hitegurwa umunsi wo kwita izina abana b’ingagi bavutse, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 27 Kanama 2016.

Iki gikorwa cyahuriranye n’uko Wizkid ari mu Rwanda, aho yitegura gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo cya Beer Fest, kiba kuri uyu wa gatandatu tariki 26 Kanama 2016.

Uyu muhanzi umaze kuba icyamamare ku ruhando mpuzamahanga, yaguze ibi bishushanyo bibiri, kimwe kigaragaza inka zijyanye n’umuco wa Kinyarwanda n’ikindi kigaragaza abakobwa bari gucunda amata.

Kugura ibi bihangano byatumye afatwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB), nk’umuntu wita ku bidukikije by’umwihariko ibisimba biwurimo.

Kwita Izina gala Fundraiser ni kimwe mu bikorwa bitandukanye bibanziriza umuhango nyirizina wo kwita izina abana b’ingagi baba bavutse muri uwo mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Amafaranga menshi natanga ni 50.000 frw

cyuma yahaya yanditse ku itariki ya: 27-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka