Abatwara amagare bahawe inshingano zo kurwanya ibiyobyabwenge

Abatwara abagenzi ku magare mu Mujyi wa Musanze, barasabwa kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge batungira agatoki poliisi ku babitunda n’ababicuruza.

Abatwara amagare bavuga ko abacuruza ibiyobyabwenge babacitseho kuko bamenye ko bakorana inama n'abashinzwe umutekano.
Abatwara amagare bavuga ko abacuruza ibiyobyabwenge babacitseho kuko bamenye ko bakorana inama n’abashinzwe umutekano.

Polisi ikorera muri aka karere ivuga ko hagaragara ibiyobyabwenge byinshi, biganjemo kanyanga n’urumogi kandi. Ivuga ko hari ababikora bazwi neza n’abatwara amagare kuko hari abo batwara babizanye.

Umuyobozi wa Police mu karere ka Musanze SSP Bizimana Felix asaba abatwara amagare kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge, kuko mu karere hagaragaramo ibiyobyabwenge ariko byiganjemo kanyaga ituruka muri Uganda.

Agira ati “Kanyanga izenguruka muri kano gace mutayibona? Igenda mu modoka gusa se ntabwo igenda ku magare? Nje kwongera kubasaba uruhare rwanyu mu kudufasha cyane cyane kanyanga niyo yiganje muri kano gace.

SSP Bizimana Felix yibaza igituma bo babona abacuruza n'abanjiza ibiyobyabwenge ariko abanyamagare ntibababone kandi harimo ababazana.
SSP Bizimana Felix yibaza igituma bo babona abacuruza n’abanjiza ibiyobyabwenge ariko abanyamagare ntibababone kandi harimo ababazana.

Turahura n’umuntu akabikuta hasi akirukanka, kuki aritwe tubibona mwebwe ijisho ryanyu ribibona ryagiye hehe?”

Munyemana Faustin, umwe muri aba banyonzi, avuga ko batanga gutanga amakuru y’ahari ibiyobyabwenge ahubwo ngo ababicuruza basigaye babakwepa kuko bazi ko bagira inama n’abashinzwe umutekano.

Ati “Ni ukuvuga ngo abantu batubwira b’ibiyobyabwenge nabo baradukwepa kubera ko baba bazi ko turemana inama naba DPC, kuko nyine baba bazi ko naza kwicara kw’igare ryanjye ndi bumutange.”

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Musabyimana Jean Claude, yongeyeho ko bakwiye no kongera isuku y’abanyamaguru batwara.

Ati “Byaba bibabaje kubona umuntu agutwaye kw’igare ugenda ureba kuruhande kugira ngo utihumuriza imyenda yambaye cyaba ari ikibazo gikomeye, umugi wacu murabizi twakira abantu benshi, tujya twakira abakerarugendo mwabonye ko bakunda n’akagare.”

Abatwara abagenzi ku magare mu Karere ka Musanze, bavuga ko batanga kutanga amakuru kubijyanye n’ibiyobyabwenge ahubwo ababicuruza babacitseho kubera ko bagirana inama n’abashinzwe umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mwiriwe nshuti banditsi b’iy’unkuru rwose ibiyobyawe bigiye kugira igihigu umusaka ,igihugu cyari gikwiye kureba icyo cyakora naho aho bukera inzara iramara igihugu murabizi neza umuntu wokamwe n’ibiyobyabwe ntacyo aba agisobora gukora rwose leta yari ikwiriye gufata ingamba zikomeye kubw’inyungu z’abanyarwanda bitabaye ibyo igihugu kiba umusaka kuko niba urubyiruko rwose rwirunduriye mu biyobyabwenge murabona ejo w’u RWANDA ARI HE?kandi leta ibifitemo uruhare hari ibintu rwose bidakwiye yemera bitari byo urugero nkokwemerea aba bahanzi baza bavuye hanze barishwe nabyo ibyo ni ukwera rwose kumugararo ko bibibwa ari indirimbo zabo ntakindi kirimo uretse icyo kibi kibibwa mugihugu hakwiye gufatwa ingamba zikarishye nibo baza bagasambanya abangamvu sida igakwira mu gihugu eega Twemere ibi NKUKO ICYUMA GITYAZA IKINDI NIKO N’UMUNTU ATYAZA UNDI MURAKOZE MUZAMPE MUREBE ICYO MUKORA KABISA

manzi james yanditse ku itariki ya: 25-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka