Leta yifuza ko umuco wo kunywa amata wakongerwamo ingufu

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Mukeshimana Geraldine avuga ko Abanyarwnda bakwiye kumenyera kunywa amata, cyane cyane ku bakiri bato kubera kamaro afitiye umubiri.

Minisitiri Mukeshimana yahaye abana amata.
Minisitiri Mukeshimana yahaye abana amata.

Mu bushakashatsi buheruka gushyirwa ahagaragara bwagaragaje ko mu myaka 18 ishize Umunyarwanda yanywaga litiro esahatu z’amata ku mwaka none akaba ageze kuri 59 ku mwaka kandi ngo intego ihari ni uko mu minsi iri imbere azaba ageze ku kunywa 120 ku mwaka.

Ariko mu bukangurambaga bwabaye kuri uyu wa gatatu tariki 24 Kanama 2016, Minisitiri Mukeshimana yavuze ko uyu muco ukwiye guhera mu bana.

Yagize ati “Amata ni meza, arimo intungamubiri nyinshi zibafasha gukura neza ndetse no kumenya ubwenge. Mujye muyasaba ababyeyi kenshi kandi ntimukanywe amata yo mu bibido kuko nta suku yizewe aba afite.”

Abana bakoze akarasisi ko gukangurira ababyeyi kubaha amata.
Abana bakoze akarasisi ko gukangurira ababyeyi kubaha amata.

Uyu munsi wari wateguwe n’umuryango wa ESADA ufatanyije na RNDP, Inyange na MINAGRI. Waranzwe n’urugendo, rwitabiriwe n’abana, rwabereye mu Mujyi rwagati ahazwi nka Car free Zone.

Dr. Christine Kanyandekwe waturutse muri kigo cy’Igihugu kita ku Buhinzi n’Ubworozi (RAB) yavuze ko ko mu bushakashatsi baherutse gukora basanze u Rwanda rufite inka zibariwa muri miliyoni imwe n’amagana abiri zitanga umukamo wa litiro ibihumbi 710.

Yavuze ko hari gukorwa ubukangurambaga bushishikariza abanyarwanda kunywa no gukunda amata.

Kuva tariki 31 Kanama 2016, u Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga ya 12, itegurwa n’ihuriro nyafurica ry’aborozi b’inka n’abatunganya amata (ESADA). Biteganyijwe ko izitabirwa n’abagera kuri 600 bavuye mu bihugu 40 bitandukanye byo ku Isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabarahiye nubwo mwavugako ari 500Ltrs/Ans byaba ari ukubeshya kuko ntawutazi uko litiro y’amata igura hanze hano.Ndakubwirango benshi bashobora kumara amezi atatu cg n’atanu ntawuzi uko asa ngo kumwaka??? Mu Rwanda amata arahenze cyane abayanywa ni bacye cyane.

mahwi yanditse ku itariki ya: 26-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka