Nairobi: Perezida Kagame yitabiriye inama ihuje Afurika n’u Buyapani ku iterambere

Perezida Paul Kagame yageze i Nairobi muri Kenya aho yitabiriye inama mpuzamahanga ku iterambere rya Afurika, ihuje ibihugu by’uyu mugabane n’u Buyapani.

Perezida Kagame yageze i Nairobi kuri uyu mugoroba.
Perezida Kagame yageze i Nairobi kuri uyu mugoroba.

Abakuru b’ibihugu 35 bo ku mugabane wa Afurika bategerejwe muri iyi nama yiswe Tokyo International Conference on African Development (TICAD VI), iba kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Kanama 2016.

Muri iyi nama igiye kubera hanze y’u Buyapani ku nshuro ya mbere, iki gihugu kiragaragariza Afurika gahunda gifite yo gushoramo imari ingana na miliyari 24 z’amadolari ya Amerika azakoresha mu bikorwa bijyanye n’ubucuruzi.

Iyi nama izamara iminsi ibiri, yitezweho kuba umwanya mwiza ku bazahagarira u Rwanda kugaragaza amahirwe ari ku kuhashora imari, cyane cyane mu bijyanye n’icyayi, ikawa, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ingufu n’itumanaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umusaza wacu yatangiye kera adushakira ibyiza nakomeze atsinde

Jacky yanditse ku itariki ya: 28-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka