“The Rock” ku isonga mu binjiza iritubutse muri filime
Umukinnyi wa Filime, Dwayne Johnson, aza ku isonga mu bakinnyi bose ba Filime binjije amafaranga menshi mu mwaka wa 2015-2016.

Igitangazamakuru Forbes kivuga ko uyu Munyamerika, Dwayne uzwi cyane ku izina rya “The Rock” yinjije miliyoni 64.5$, zibarirwa muri miliyari 50FRW. Yayinjije guhera muri Kamena 2015 kugeza muri Kamena 2016.
Iyi mari ayikesha gukina muri filime zakunzwe nka “Fast & Furious”, “San Andreas”, “Central Intelligence” akinanamo na Kevin Hart, muri filime y’uruhererekane yitwa “Ballers” ndetse n’andi mafaranga yahembwe akina filime zitarasohoka nka “Baywatch” na “Fast 8”.
Mu mwaka wa 2014-2015, yari yaje ku mwanya wa 11 mu bakinnyi ba Filime binjije amafaranga menshi. Yari yinjije miliyoni 31$, zibarirwa muri miliyari 24FRW.

Ku mwanya wa kabiri haza Umushinwa, Jackie Chan, winjije miliyoni 61$, zibarirwa muri miliyari 48FRw. Yinjije ayo mafaranga abikesha filime zitandukanye yakinnye zakunzwe mu Bushinwa n’ahandi ku isi.
Ku mwanya wa gatatu haza umukinnyi Matt Damon, winjije miliyoni 55$, zibarirwa muri miliyari 44FRw. Yiynjije abikesha filime yakinnyemo yakunzwe zirimo iyitwa “The Martian” n’iyitwa “Jason Bourne”.
Hakurikiraho Tom Cruise winjije miliyoni 53$, zibarirwa muri miliyari 42FRW. Johnny Depp ni we uza ku mwanya wa gatanu n’imari ingana na miliyoni 48$, zibarirwa muri miliyari 38FRW.
Ku mwanya wa gatandu haza Ben Affleck winjijije miliyoni 43$, zibarirwa muri miliyari 34FRw, agakurikirwa na Vin Diesel winjije miliyoni 35$, zibarirwa muri miliyari 28FRW.

Ku mwanya wa munani haza Shah Rukh Khan, umukinnyi wa filime wo mu Buhinde. Yinjije ziliyoni 33$, zibarirwa muri miliyari 26FRW. Asangiye umwanya na Robert Downey Jr, wo muri Amerika.
Ku mwanya wa 10 haza Akshay Kumar winjije miliyoni 31.5$, zibarirwa muri Miliyari 25FRW, umwanya asangiye na Brad Pitt.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
"Ku mwanya wa munani haza Shah Rukh Khan, umukinnyi wa filime wo mu Buhinde. Yinjije ziliyoni 33$"
Yinjije ZILIYONI ????????