Inka zizajya zifatirwa mu Kigo cya Gabiro zishobora kuzaba umutungo wa Leta

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri, arateguza aborozi ko inka zizajya zifatirwa mu Kigo cya gisirikare cya Gabiro, zishobora kuba umutungo wa Leta.

Minisitiri Musafiri aganira n'aborozi
Minisitiri Musafiri aganira n’aborozi

Yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Nzeli 2023, mu nama yahuje aborozi mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe ndetse n’abafite ubworozi mu nshingano, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Muri iyi nama haganiriwe ku mwanzuro wifuzwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), w’uko inka zizajya zifatirwa mu Kigo cya gisirikare cya Gabiro, zizajya ziba umutungo wa Leta, gusa Minisitiri Musafiri yavuze ko umuti urambye ari ugushyira inka mu biraro.

Ati “Ubundi inka zifatiweyo zicibwa amande ariko umuti urambye ni ukubuza abaturage kujyanamo inka, ari na yo mpamvu twavuze ko kororera mu biraro ari wo muti nyawo wo kugira ngo abaturage badakomeza guhangana n’abasirikare, kuko bafite aho bororera.”

Avuga ko Ikigo cya gisirikare cya Gabiro kibamo izindi nyamanswa zamenyereye kubana n’indwara y’uburenge, bityo inka zigiyemo zibuzana zikanduza izindi.

Umworozi mu Murenge wa Karangazi, General Rtd Fred Ibingira, avuga ko bitumvikana ukuntu aborozi bakiragira mu Kigo cya gisirikare kandi hari abayobozi.

Yavuze ko abayobozi b’Uturere duhana imbibi n’Ikigo cya gisirikare, bakwiye gushyiraho uburyo bufatika bwo kurinda ikigo.

Umuyobozi Mukuru wungirije muri RAB, ushinzwe Ubworozi, Dr Solange Uwituze, avuga ko umwaka wa 2016 indwara y’uburenge yakomotse mu kigo cya gisirikare cya Gabiro, ndetse icyo gihe hakaba harasanzwemo inka zirenga 30,000.

Icyo gihe ngo hafashwe icyemezo cyo kukizengurutsa umuferege ndetse aborozi bacyegereye bahabwa senyenge zo kuzitira inzuri zabo zifite agaciro gasaga Miliyoni 381Frw.

Mu 2022, indwara y’uburenge yahere Musheri, ikomereza i Rwimiyaga ubu bukaba bwarageze na Karangazi.

Muri iyi minsi, mu Kigo cya gisirikare cya Gabiro, hamaze gufatirwamo inka 354 ndetse ku gatandatu tariki ya 09 Nzeli 2023, hakaba harafatiwemo izindi 28.

Mu Kagari ka Nyamirama, Umurenge wa Karangazi, hakaba hari aborozi 20 baragira buri gihe mu Kigo cya gisirikare, inka zabo 137 zikaba zimaze gufatwa ndetse aba ngo bakaba badakingiza inka.

Ikindi ni uko ngo aborozi bahishira bagenzi babo ku buryo batavuga abaragira mu Kigo cya gisirikare cya Gabiro.

Abayobozi batandukanye bitabiriye iyi nama
Abayobozi batandukanye bitabiriye iyi nama

Minisitiri Musafiri yavuze ko impamvu y’iyi nama kwari ukuganira n’aborozi, ku kuzamura umukamo ariko n’umusaruro w’ibiribwa.

Avuga ko kuba hashize imyaka myinshi abantu bafite inzuri kandi nini, ariko umusaruro ugakomeza kuba mucye ari ikibazo ari nayo mpamvu bahisemo kongera ubuso buhingwa ku nzuri, buva kuri 30% bugera kuri 70% hagamijwe kongera umusaruro w’ibihingwa, ariko hakanaboneka ibiryo by’inka biturutse ku bisigazwa by’imyaka.

Avuga ko 30% izasigara izubakwaho ibiraro na hangari z’ubwatsi n’ahafatirwa amazi, inka zishyirwe mu biraro.

Agira ati “Iyi gahunda yatangiye Abanyarwanda ari 8,000,000 none ubu bageze kuri Miliyoni 13 zisaga, kandi amata n’ibiribwa biracyari bikeya ku isoko kandi inka zirisha ahantu hanini. Inka rero nizijya mu biraro bizagabanya indwara nk’uburenge n’izindi, kandi zizarushaho gufatwa neza zigatanga umukamo.”

Avuga ko imyaka izahingwa ari ibigori, ibishyimbo na soya bikazajya bisimburanwa mu murima, kuko aribyo bivamo ibitunga amatungo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka