Mali: Abantu 64 baguye mu bitero by’ibyihebe

Mu gihugu cya Mali ibitero by’ibyihebe byahitanye abantu 64 barimo abasivili 49 n’abasirikare 15.

Ibi bitero byagabwe tariki ya 7 Nzeri 2023 bikozwe n’abarwanyi bo mu mutwe w’iterabwoba w’Abajihadi bashamikiye ku mutwe wa al-Qaeda, bikaba ari ibitero bibiri byibasiye Amajyaruguru y’igihugu cya Mali.

Igitero kimwe cyagabwe ku bwato bwarimo abagenzi mu mugezi wa Niger, bavaga mu mujyi wa Gao bajya Mopti. Ikindi gitero cyibasiye ibirindiro by’igisirikare cya Mali biri ahitwa Bourem mu karere ka Gao.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byatangaje ko ubwo bwato bwibasiwe nibura na roketi (ibisasu) eshatu zigamije gushwanyuza moteri yabwo.

Guverinoma ya Mali yashyizeho icyunamo cy’imisi itatu, gitangira kuri uyu wa gatanu mu rwego rwo guha icyubahiro abahitanywe n’iki gitero cy’ibyihebe.

Igisirikare cya Mali cyatangaje ko nacyo cyahise gitangira igikorwa cyo gushakisha aba bagizi ba nabi bari muri iki gitero, kibasha guhitanamo abarwanyi 50.

Iki gitero nicyo gihitanye abantu benshi nyuma y’uko u Bufaransa na Mali bicanye umubano, bakanahagarika ibikorwa bahuriragaho byo kurwanya iterabwoba.

AFP ivuga ko Guverinoma y’igisirikare cya Mali mu myaka imaze irwana n’iyi mitwe yitwaje intwaro ya Al-Qaeda, ntacyo yabashije kugeraho kuko ubu hari ibice bimwe bigenzurwa n’iyi mitwe.

Iki gitero kigabwe nyuma y’aho Abayobozi b’igisirikare muri Mali bategetse ingabo z’Abafaransa n’iz’Umuryango w’Abibumbye, zishinzwe kugarura amahoro gusohoka mu gihugu, bakazasimbuzwa n’abazava mu gihugu cy’u Burusiya.

Inyeshyamba zifitanye isano na Al-Qaeda na Leta ya Kiyisilamu zashinze imizi mu Majyaruguru ya Mali kuva mu mwaka wa 2012. Kuva icyo gihe abarwanyi ba Kiyisilamu bamaze gukomera, bagukira no mu bihugu bituranye na Mali bakwira mu Karere ka Sahel, cyane cyane muri Burkina Faso na Niger.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibyo avuga ni ukuri kuko ijambo ry’Imana riravuga riti<< umuntu wese wanga mwenese ni umwicanyi kandi ntamwicanyi uzajya mu ijuru>>.Niyo mpamvu bakwiye guhagarika kumena amaraso yinzirakarengane kuko nabo ubwabo IMANA itazabura kubahana ibaziza ubugome bwabo.

MBONANKIRA Jean Claude yanditse ku itariki ya: 9-09-2023  →  Musubize

Biteye ubwoba.Mali na Niger hakunze kuba aya marorerwa kenshi.Ni ibihugu bituwe n’abasilamu ku kigero kirenga 95%.Imitwe ya kiyislam irwana ni myinshi cyane ku isi.Hari Al Shabab,Al Aqmi,ISIS,Al Qaeda,Hezbollah,Boko Haram,Hamas,Islamic Jihad,Taliban,Katiba Masina, Sunnah wal-Jamaah,etc...Yose ivuga ko "irwanira Imana".Ngo ni Intambara ntagatifu (JIHAD).Nyamara Imana itubuza kurwana no kwica,ikavuga ko yanga umuntu wese umena amaraso y’abandi kandi ko atazaba mu bwami bwayo.

gatabazi yanditse ku itariki ya: 8-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka