Mu mukino utari ufite byinshi uvuze, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yahuye n’iya Senegal kuri Stade Huye, umukino watangiye ku i Saa tatu z’ijoro zuzuye.
Ikipe y’igihugu ya Senegal yari yaramaze kubona itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika, muri uyu mukino bari bifashishije ikipe ya kabiri yiganjemo abakiri bato bari munsi y’imyaka 20.

Mu masegonda ya mbere y’umukino, u Rwana rwahise rubona amahirwe yashoboraga gutuma rubona igitego, ku ishoti rikomeye ryatewe na Bizimana Djihad, ariko umunyezamu awushyira hejuru y’izamu.
Ikipe ya Senegal ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 66, ku gitego cyatsinzwe na Lamine Camara n’umutwe ku mupira wari uturutse muri koruneri.
Amavubi yaje kubona igitego cy’impozamarira ku munota wa 90+5, igitego cyatsinzwe na Niyonzima Olivier Sefu n’umutwe, ku mupira wari uvuye muri koruneri.

Nyuma yo kunganya uyu mukino, u Rwanda rwasoje iyi mikino ruri ku mwanya wa nyuma n’amanota atatu kuri 18.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Ntakundi amavubi arakandagiwe gusa nabashimira kuko bitwayenez nubwo bakinanaga nabato ariko ntamwana uta ubugari murakoze.