Dore uko abakoze ibizamini bya Leta bahabwa imyanya n’uko utanyuzwe yajurira
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini bya Leta n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), kiratangaza ko amanota y’abanyeshuri ari hafi gusohoka, kandi ko abantu bakwiye kumenya uko ayo manota abarwa, uko abanyeshuri bashyirwa mu myanya n’uko wajurira igihe utishimiye uko byakozwe.

Umuyobozi mukuru wa NESA, Bernard Bahati, atangaza ko ubusanzwe amanota y’umunyeshuri urangije umwaka wa gatandutu w’amashuiri abanza, abarwa hakurikijwe amasomo bakora mu bizamini aho abasoza amashuri abanza bakora amasomo atanu, naho abasoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye bakora amasomo icyenda.
Umuyobozi mukuru wa NESA avuga ko kugira ngo umunyeshuri ahabwe ikigo runaka azigamo, bisaba ko aba afite amanota runaka, kuba umunyeshuri yarasabye ikigo runaka no kuba hari imyanya mu ishuri.
Asobanura ko icyiciro cya mbere cy’amanota y’abarangije amashuri abanza kiba gihagarariwe n’umubare gatandatu, aho umwana watsinze hejuru ya 70% aba ari cyo ashyirwamo, ariko bitavuze ko aba yujuje.
Avuga ko kuba abanyeshuri barangije amashuri abanza bakora amasomo atanu, wayakuba na wa mubare gatandatu bikaba 30, hanyuma bajya gushyirwa mu myanya abana basabye ikigo runaka, hakarebwa uko barushanyijwe amanota aho kugendera kuri ya 30.
Agira ati “Ushobora kuba ufite 30 ariko waragize amanota 70%, niba mwarasabye ikigo runaka bisaba kureba niba ufite 30 yaragize amanota ya mbere aho usanga hari uwagize 30 ariko mu manota asanzwe ari hejuru ya 80%, ibyo bigatuma uhabwa umwanya ku kigo runaka agomba kuba yarushije mugenze we na we wahasabye”.
Ku kijyanye no kujurira, umuyobozi mukuru wa NESA avuga ko iyo umunyeshuri atishimiye ikigo yashyizweho, bisaba gukoresha uburyo bwabugenewe mu kujurira, hakurkijwe impamvu zumvikana.
Asaba ababyeyi kutajya ku bigo by’amashuiri gusabira abana babo imyanya, kuko bikorwa gusa na NESA, kandi ko nta muyobozi w’ishuri wemerewe gutanga umwanya bitanyuze muri ubwo buryo kuko bivangira inshingano za NESA.
Dr. Bahati avuga ko abanyeshuri bemererwa guhindurirwa ishuri, bigendera ku mwihariko wo kuba umunyeshuri yaba arwaye ku buryo bisaba ko akurikiranwa n’umubyeyi byihariye, bikagaragazwa n’ibyemezo bya muganga.
Naho ku kuba hari ababyeyi bagaragaza ko aho abana babo boherejwe ari kure, ibyo ngo ubujurire bubyemera iyo bigaragara ko umubyeyi adafite ubushobozi bwo kohereza umwana aho yoherejwe.
Avuga ko uburenganzira bwo kujurira bumara iminsi ine amanota y’ibizamini bya Leta asohotse, akaba asaba ababyeyi kwemera kohereza abana aho bashyizwe, kuko iyo ubujurire bumaze kwakirwa na wa mwanya umunyeshuri yari yahawe awamburwa, bikaba byagorana igihe aho yongeye gusaba hatari umwanya.
Agira ati “Abajurira bagomba kwitonda kuko iyo umaze kujurira bivuze ko uba udusubije umwanya twahaye umwana. Iyo aho uwajuriye asaba kwerekezwa dusanze nta mwanya urimo, ntitumusubiza hahandi kuko ushobora gusanga twahashyize undi, bigatuma tugushyira ahandi habonetse hose”.
Asaba ababyeyi kwegeranya ibikoresho kuko noneho abana bakoze ibizamini bya Leta, bazatangirira rimwe n’abasanzwe biga.
Ohereza igitekerezo
|
guhindura ikigo
Komwampindurira ikindi kigo.
Uko umuntuyabona amanota yumwana? Hagira ubinyereka
Ese byashoboka ko umunyeshuri ahindura combination???
Ese guhindura ibigo kubana barangije umwaka wagatatu biri gukorwa bite