Amanota y’ibizamini bya Leta aratangazwa kuri uyu wa Kabiri
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), iramenyesha Abanyarwanda ko ejo ku wa Kabiri tariki ya 12 Nzeri 2023, saa tanu z’amanywa, izatangaza amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, umwaka w’amashuri 2022/2023.

Ni mu itangazo iyo Minisiteri yashyize ahagaragara kuri uyu wa mbere, tariki 11 Nzeri 2023, rimenyesha Abanyarwanda ko uwo muhango wo gutangaza ayo manota, uzanyura ku murongo wa Youtube w’iyo Minisiteri.
Abanyeshuri bazatangarizwa amanota mu mashuri abanza ni 202,967, nyuma y’uko ku itariki 17 Nyakanga 2023 batangiye ibizamini bisoza amashuri abanza mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023, aho byitabiriwe n’abahungu 91,067 mu gihe abakobwa ari 111,900.
Ni mu gihe mu cyiciro rusange (Tronc Commun), abana bagiye gutangarizwa amanota basaga ibihumbi 130.
Ohereza igitekerezo
|
Muraho bayobozi bacu?tubashimiye akazi mukora kuko mugakora neza ndetse harimo nubwitange.Ese amanota ya S6 azasohoka ryari?
Murakoze.ariko ngo ni muri uku kwacumi azasohoka
Amanota yicyareta ya s3 azasohoka jyari
murahoneza amahoro amahoro muryihe muteryereje umusaruro mwakoreye mukomeze guteryereza igihe gito murakoze
Mudufashije mwatubwira igihe amanota ya S6 azasohokera kuko turi guhura n’ibihuha byinshi bitubwira ko arasohoka ntasohoke sawa murakoze.
Mwatubwira igihe amanota ya s6 azasohokera
Murakoze
Mwaramutse ese amanita yibizamini byumwaka wa s6 cyangwa l5 azasoka ryari
Mwaramutse neza?, mubyukuri Hari service nyinshi cyane zirimikudusaba kotwakabaye dufite amanota y’umwaka wa 6 w’amahuri yisumbuye mwadufasha kumenya igihe azasohokera niba bitabangamye. Murakoze kubw’igisubizo cyanyu cyiza🙏 Hasingizwe Nyagasani.
Nababazaga igihe amanota azasohokera kubizamini bisoza amashuri yisumbuye
Muraho neza nange nabazaga
igihe amanota ya S6 azazira.
mugire amahoro !!!
Muraho neza nange nabazaga
igihe amanota ya S6 azazira.
mugire amahoro !!!
Ntago mbizi
ASE amanota azasohoka ryari ??? Muduaobanurire murakoze
Muraho neza bayobozi bacu ba Nesa turabashimira imirimo myiza mudukorera gusa ikibazo cyange nukumenya igihe amanota azasohokera ya s6 murakoze kuko Hari service zirimo kudusaba amanota murakoze dukomeje kwihangana kubwigitekerezo cyanyu cyiza dutegereje.