Abatsindiye ibihembo muri ‘Gospel Star Live’ babihawe nyuma y’igihe kinini babitegereje
Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bahawe ibihembo batsindiye muri Rwanda Gospel Star Live, nyuma y’umwaka n’igice babitegereje.

Umuhuzabikorwa wa Rwanda Gospel Stars Live, Aristide Gahunzire aha ibihembo abatsinze, yasabye imbabazi mu izina ry’abo bakorana, yizeza ko ibitaragenze neza babyigiyemo byinshi bagiye gukosora ubutaha.
Umuhanzi wa mbere mu batsindiye ibihembo ni Israel Mbonyi, akaba yahawe ibahasha ya Miliyoni 7Frw, anahabwa igikombe n’icyemezo cy’ishimwe nk’uwegukanye ‘Rwanda Gospel Stars Live’ Season 1.
Uwa kabiri yabaye Aline Gahongayire, umuhanzikazi ubimazemo igihe kirekire, muri iri rushanwa akaba yahembwe Miliyoni ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda.
Gisubizo Ministries babaye aba gatatu muri iri rushanwa bahembwe Miliyoni imwe y’Amafaranga y’u Rwanda, naho Rata Jah NayChah wahawe uwa kane ahabwa ibihumbi 500Frw, igihembo cy’Umuhanzi urimo kuzamuka neza mu muziki wo guhimbaza no kuramya Imana.

Gahunzire yashimiye abahanzi bose bitabiriye irushanwa, abasaba kwihangana kuko hari haciye iminsi bamwe bibaza ko batakibonye ibihembo byabo.
Mu ijambo rye ati “Dukeneye amaboko ya buri wese, muduhe ibitekerezo n’inyunganizi, duhari kugira ngo dukomeze gufasha abaramyi kwagura ibikorwa byabo.”
Yavuze ko iki ari igikorwa kibimburiye ibindi byose by’icyiciro cya kabiri, biteguye gutangira mu ntangiriro z’umwaka utaha.
Mbere yo gutangira icyo gikorwa, hafashwe umwanya wo kwibuka umuhanzikazi Gisèle Precious wamenyekanye mu ndirimbo zihimbaza Imana witabye Imana, ku ya 15 Nzeri 2022 ndetse na Pasiteri Théogène Niyonshuti wari uzwi nk’Inzahuke, baherutse kwitaba Imana.

Herekanywe kandi umushinga wa nyakwigendera Gisèle Precious yari afite, mu irushanwa rya Rwanda Gospel Stars Live, icyiciro cya mbere ndetse umuryango we uhabwa Impano.
Biteganyijwe ko Rwanda Gospel Stars Live season 2, izaba mu ntangiriro z’umwaka utaha, aho iri rushanwa rizagera mu Ntara zose z’Igihugu, hashakishwa impano nshya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.




Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|