Itsinda ry’Abadepite bo mu Nteko Ishinga Amategeko y’inzibacyuho ya Guinea Conakry kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Werurwe 2023 bagiranye ibiganiro na Visi Perezida Hon. Edda Mukabagwi hamwe na Hon. Sheikh Musaza Fazil Harerimana uko u Rwanda rwagiye rwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 no ku mubano (…)
Ikipe ya REG ikina Basketball ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL 2023 yerekeje muri Senegal mu mikino ya Sahara Conference.
Itegeko rigena ibyo gutanga ingingo (Organ donation), biteganyijwe ko rizasohoka mu Igazeti ya Leta mu bihe bya vuba, nyuma ubuvuzi bujyanye no gusimbuza ingingo mu Rwanda bukaba bwatangira muri Gicurasi uyu mwaka 2023.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB), cyatangaje ko Umurenge wa Nyamugari mu Karere ka Kirehe, amatungo yaho ashyizwe mu kato kubera indwara y’uburenge yagaragaye mu nka.
Itsinda rya EJVM ryashyikirijwe imirambo ibiri y’abasirikare ba RD Congo barasiwe ku butaka bw’u Rwanda, harimo uwarashwe tariki 19 Ugushyingo 2022 n’undi warashwe tariki 4 Werurwe 2023, bose barasiwe mu Murenge wa Gisenyi barimo kurasa ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda.
Umukobwa w’imyaka 25 witwa Umutoni Claudine yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano, bikaba bivugwa ko yafunguye inzu y’umuturage akiba ibikoresho bitandukanye. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Sylvestre Twajamahoro, avuga ko umutoni Claudine yafatiwe mu Murenge wa Kigarama, Akagari ka Nyarurama, Umudugudu wa (…)
Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, ku gushimangira ubufatanye bugamije gukemura ikibazo cy’abimukira, n’abakora ubucuruzi bw’abantu.
Bamwe mu Banyarwanda b’Abametisi (bavutse ku banyamahanga b’uruhu rwera), bavuga ko imibereho mibi y’abana bavuka muri ubu buryo yatumye bashinga imiryango ikora ubuvugizi, ku buryo nabo babona uburenganzira bwabo, harimo kumenya aho ba se baherereye.
Ikigo mpuzamahanga cy’ikoranabuhanga ‘Direca Technoligies’, kiratangaza ko cyiyemeje kugoboka inzego zitandukanye zirimo imiyoborere, uburezi, ubuvuzi, ubuhinzi n’ubworozi, ibigo by’imari, ibidukikije, ubukerarugendo n’izindi mu rugendo rw’ikoranabuhanga.
Ikigo gishinzwe kugenzura no gukumira indwara z’ibyorezo muri Afurika (Africa CDC), cyashyizeho ingamba zigamije impinduramatwara mu buzima, aho gisaba abafite ikoranabuhanga bose kwitabira iyo gahunda.
U Rwanda rurateganya gukurura ishoramari ringana na miliyari 19FRW mu buhinzi bw’urumogi, nk’igihingwa gifite akamaro kanini mu buvuzi ku rwego rw’isi.
Mu minsi ishize ni bwo mu Rwanda hasojwe isiganwa rya Tour du Rwanda ryegukanywe n’umunya-Eritrea Henok Muluebrhan
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama yiga kuri gahunda yo guhangana n’ubukene iri kubera i Doha muri Qatar, yavuze ko kuba hari bihugu byari bikennye bikaba byaravuye muri iki kiciro, byagombye kubera urugero rwiza ibindi, rwo gukora cyane nabyo bikava muri uwo murongo.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho na Dr Bizimana Jean Damascène, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Uburere mboneragihugu, ubwo ku wa Gatandatu tariki 4 Werurwe 2023, ku cyigo cya GAERG-Aheza Healing and Career Center kiri i Ntarama mu Karere ka Bugesera, haberaga ibirori byiswe “GAERG turashima”, byateguwe n’umuryango GAERG (…)
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko gukorera ku bipimo, ku ntego no ku gihe ari bimwe mu byatumye iyo Ntara iza ku isonga mu kwesa imihigo, ndetse n’Uturere tubiri twayo tukaza muri dutanu twa mbere.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga, Bagabo Anthony, avuga ko hakenewe ubushakashatsi bwihariye hagamijwe kumenya impamvu itera bamwe mu babyeyi gusambanya abana babo kuko hari aho bigenda bigaragara.
Nubwo Laboratwari y’Igihugu y’ibimenyetso bya gihanga (Rwanda Forensic Laboratory - RFL) itaramara igihe kinini, ariko imaze kugera kuri byinshi kandi byo kwishimira. Iki ni kimwe mu byatumye u Rwanda rwemezwa nk’igihugu kigomba kubakwamo icyicaro gikuru cy’Ihuriro rya Afurika ku bimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera (…)
Rutahizamu Byiringiro Lague werekeje muri Sandvikens IF avuye muri APR FC arafata indege ijya muri Suède kuwa 7 Werurwe, 2023.
Abantu benshi cyane cyane abatuye mu bice by’icyaro bakunze kurwara indwara y’imyate ku birenge ndetse rimwe na rimwe hari abayirwara ku kiganza.
Nyirimana Fidèle wari umutoza w’ikipe ya Gisagara Volleyball club, yamaze kwegura ku mirimo ye yo gutoza iyi kipe, ku mpamvu ze bwite nk’uko yabihamirije Kigali Today.
Uwambayinema Claudine w’imyaka 33 y’amavuko wavutse mu 1990, arashakisha abo mu muryango we baburanye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Muri IPRC-Kicuciro kuri iki Cyumweru hasojwe irushanwa rya Tennis ryahuzaga abakinnyi ba CIMERWA Tennis Club na Kicuciro Ecology Tennis Club.
Umukobwa wo mu Murenge wa Rwimiyaga, twahaye izina Kayitesi Adeline, yatewe inda ku myaka 16 abaho mu bwigunge aho yiyakiriye, atangira ubucuruzi bw’inkweto zitarimo iz’abagabo kubera ko yumvaga atafasha abantu bamuhemukiye.
Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda, avuga ko ubushotoranyi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bugamije gushoza intamara ku Rwanda.
Dr Ange Imanishimwe uyobora umuryango Biocoor urengera urusobe rw’ibinyabuzima, avuga ko n’ikiremwa muntu gikwiye kubungwabungwa, bityo mu rwego rwo kubungabunga umuryango akavuga ko abakobwa badakeneye guhora bumva ko abagabo ari bo bagomba kubabeshaho.
Ku wa Gatandatu tariki ya 04 Werurwe 2023, mu bigo byose by’amashuri agize Akarere ka Kayonza, hatangijwe gahunda y’umuganda wo guhinga imirima yo mu mashuri, hagamijwe kunganira gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri kuri buri mwana.
Amarerero 19 yo mu Mirenge y’Akarere ka Gakenke, harimo ayo ku rwego rw’Umudugudu n’ayo ku rwego rw’ingo, yahawe ibikoresho byifashishwa mu gukangura ubwonko bw’umwana.
Hari abahuguwe n’uruganda GABI rwo mu Karere ka Gisagara rukora urwagwa rupfundikiye binubira kuba rutarabishyuye amafaranga bari bagenewe n’umuterankunga w’amahugurwa bahawe, ari we SDF (Skills Development Fund).
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko mu rwego rwo kurushaho kuzamura ibipimo by’imihigo no kuyesa ku kigero kiri hejuru, byaba byiza buri Karere kagize umukozi ushinzwe gukurikirana imihigo, akanafasha ubuyobozi kumenya aho bitarimo kugenda neza kugira ngo buhashyire imbaraga.
Mu irushanwa rya “Memorial Kayumba” ryabaga ku nshuro ya 13 muri Groupe Scolaire Officiel de Butare, ryasojwe amakipe ya Police y’u Rwanda ari yo yihariye ibikombe.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ku Cyumweru tariki 05 Werurwe 2023, yitabiriye itangizwa ry’Inama ya 5 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku ngamba zo kwivana mu bukene kw’ibihugu bikennye kurusha ibindi ku Isi (LDC).
Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 05 Werurwe 2023, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mu biro bye(Village Urugwiro) intumwa z’i Burundi ziyobowe na Minisitiri waho ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Twizerimana Innocent wo mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, biravugwa ko yarwanye n’umugore we, bagwira uruhinja rwabo rw’amezi abiri biruviramo gupfa.
Abagera mu bihumbi bibiri bakora akazi ko gusoroma icyayi muri Koperative ASSOBUTE ikorera mu Karere ka Rulindo, ntibishimiye ubuzima babayeho bwo guhembwa amafaranga make kandi na yo ngo bakayahabwa atuzuye.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko ibitaro bya Gisenyi bigiye kongerewa umubare w’abaganga ndetse bikanubakwa mu buryo bugezweho. Yabitangarije mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye kuri ibi bitaro, aganira n’abahakorera ndetse anareba ibibazo bihari kugira ngo bikemurwe mu rwego rwo guha ababagana (…)
Umugabo witwa Gashirabake Pangalas wo mu Murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo, basanze umurambo we, iwe ku mbuga mu ijoro ryo ku itariki ya 03 Werurwe 2023, umuhungu we Murwanashyaka Jean D’Amour atabwa muri yombi akekwaho kugira uruhare muri urwo rupfu rwa se.
Perezida w’Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Dr Gakwenzire Philbert, avuga ko umuryango IBUKA wamaganye ibikorwa bibi by’ihohotera byakorewe umunyamuryango wa IBUKA, Nyirampara Frida, utuye mu Murenge wa Kamegeri, Akagari ka Nyarusiza mu Karere ka Nyamagabe.
Kuri iki cyumweru ikipe ya Rayon Sports i Muhanga yatsinze Etincelles FC 2-0, AS Kigali i Rusizi itsindwa na Espoir FC 1-0 mu mikino y’umunsi wa 22 wa shampiyona.
Abaturage b’i Goma baturiye umupaka uhuza Goma na Gisenyi bateye amabuye itsinda ry’ingabo z’Akarere k’ibiyaga bigari zihuriye mu muryango wa ICGLR zasuye umupaka uhuza u Rwanda na Congo mu Murenge wa Gisenyi aharasiwe umusirikare wa Congo winjiye arasa ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda akahasiga ubuzima.
Ku wa Gatandatu APR FC yanyagiye Rutsiro FC ibitego 6-1 kuri sitade ya Bugesera ikomeza kuyobora shampiyona mu gihe Kiyovu Sports yahagaritse Police FC iyitsinze 2-1.
Mu ruzinduko Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yagiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tariki ya 4 Werurwe 2023, yagaragaje ko Congo ifite uruhare runini mu kudakemura ibibazo byayo ahubwo ikabishyira ku bindi bihugu.
Umuryango GAERG ( Groupe des Anciens Etudiants et Eleves Rescapés du Genocide), ugizwe n’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside, wateguye igikorwa wise ’GAERG TURASHIMA’, aho bashimye ibyo bagezeho mu myaka 20 ishize uwo muryango umaze uvutse kuko wabayeho kuva mu 2003.
Kuri uyu wa Gatandatu mu rwunge rw’amashuri rwa Butare (Groupe Scolaire Officiel de Butare) hatangiye irushanwa ngarukamwaka rya volleyball rigamije kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel wahoze ari umuyobozi w’iki kigo witabye Imana muri 2009
Nyuma y’intsinzi ya Arsenal yo ku munota wa nyuma, Perezida Kagame, abinyujije ku rubuga rwa Twitter, yagaragaje ko ashimishijwe n’iyi ntsinzi.
Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kubera imurikagurisha mpuzamahanga rigamije kuganira ndetse no kungurana ubumenyi mu mikoranire hagati y’abacuruzi.
Buri myaka itanu Abepisikopi Gatolika mu bihugu byose ku Isi babona ubutumire bwa Papa, aho bajya guhura n’ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya i Roma bakaganira na Papa, n’izindi nzego zinyuranye zifasha Papa mu butumwa bwa Kiliziya ku isi.
Abanyeshuri batangiye mu mwaka wa mbere muri IPRC zo mu Ntara y’Amajyepfo (IPRC-Huye na IPRC- Kitabi) biyemeje gukora cyane kugira ngo kwigisha amasomo yisumbuyeho y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0) nibitangizwa mu mashami yose bizabagereho bidatinze.