
Ni umukino watangiye Ikipe ya APR FC iri hejuru ishakisha igitego ku bakinnyi nka Mugisha Gilbert na Kwitonda Alain bakinaga impande zombi zayo ndetse na Ruboneka Jean Bosco wakinaga hagati asatira. Ni mu gihe Musanze FC na yo muri iyi minota yageragezaga gukina kuva hagati kuri Ntijyinama Patrick, Nduwayo Valeur na Lethabo Mathaba, Mugheni Kakule Fabrice bose bafatanyije na rutahizamu wabo Peter Agrbrevor.
Uku gukina neza ariko kwahiriye APR FC ku munota wa 10 w’umukino ubwo Mugisha Gilbert yahabwaga umupira ari ibumoso yinjira mu rubuga rw’amahina yihuta cyane ahita awuhindura yihuse,uyu mupira wasanze Ruboneka Jean Bosco wari witegeye izamu awukoraho bidakomeye awuganisha mu izamu maze usanga umunyezamu Modou Jobe ahagaze nabi ntiyashobora kuwukuramo uvamo igitego cya mbere cya APR FC.

Ku munota wa 18 w’umukino Mugisha Gilbert yakorewe ikosa inyuma gato y’urubuga rw’amahina umusifuzi atanga umupira w’umuterekano. Uyu mupira watewe na Victor Mbaoma awunyuza mu rukuta bawukoraho uhindura icyerekezo ugereranyije naho umunyezamu yari yagiye,uyu mupira wakubise igiti cy’izamu maze umunyezamu agiye kuwufata uruhukira mu izamu uvamo igitego cya kabiri.
Kuva iki gihe Musanze FC yagowe cyane n’umukino itangira gutakaza imipira myinshi ari nako APR FC yayikoreshaga ireba uburyo bw’ibindi bitego ariko amahirwe ntayisekere imbere y’izamu,iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye APR FC ifite ibitego 2-0.Mu gice cya kabiri Ikipe ya APR FC yakomeje gukoresha imbaraga ngo ibone igitego cya gatatu isatira cyane ari nako isimbuza yongeramo imbaraga. Umutoza wayo yashyizemo abarimo Nshuti Innocent,Apam Assongue,Bizimana Yannick na Niyomugabo Claude akuramo Victor Mbaoma,Mugisha Gilbert na Ishimwe Christian ariko ntiyabona igitego kirenze bibiri yari yabonye mu gice cya mbere.
Musanze FC nubwo yakomeje kurushwa yahiriwe n’iminota ya nyuma y’igice cya kabiri maze ibona n’igitego ku munota wa 89. Ni igitego cyaturutse ku mupira wari uzamukanywe na Lethabo Mathaba wawuhinduye maze umunyezamu Pavelh Ndzila awukuramo,wahise ugarukira Ntijyinama Patrick wawushose ufata Niyigena Clement uhita ugarukira Tuyisenge Pacifique wahise awusubiza mu izamu atsinda impozamarira.

Umukino warangiye APR FC itsinze ibitego 2-1,Musanze FC itsinzwe umukino wa mbere kuva shampiyona yatangira ariko ikomeza kuba iya mbere kuko izigamye ibitego 4 n’amanota 10 mu gihe APR FC ifite ayo manota nayo ariko ikazigama ibitego bitatu ku mwanya wa kabiri.




Abakinnyi Musanze FC yabanje mu kibuga:

National Football League
Ohereza igitekerezo
|