Umukobwa wa Obama, Malia Obama, yafotowe atumura itabi mu ruhame
Malia Obama, umukobwa wa Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wa 44, yagaragaye mu ruhame atumura itabi i Los Angeles.

Uyu mukobwa w’imyaka 25 yafotorewe ku mihanda y’i Los Angeles, tariki 04 Ukwakira 2023, ari kumwe na bamwe mu nshuti ze.
Malia Obama ntabwo aribwo bwa mbere afotowe n’abapaparazi atumura itabi mu ruhame nk’uko ikinyamakuru Pagesix kibitangaza.
Ubwo yafotorwaga anywa itabi, hari mu Iserukiramuco Lollapalooza ryaberaga muri Chicago mu 2016.
Yongeye gufotorwa ari mu rindi serukiramuco ryaberaga i Philadelphia nyuma y’ibyumweru, nabwo ari gutumura itabi ndetse bihurirana no kuba yari yambaye umupira uriho amagambo agira ati: “Itabi ririca”.

Ingeso yo kunywa itabi isa nk’aho iri muri uyu muryango wa Perezida Obama, kuko murumuna wa Malia ari we Sasha Obama, aherutse kugaragara na we anywa itabi ubwo yavaga mu birori by’umunsi mukuru w’abakozi i Los Angeles mu kwezi gushize.
Malia na Sasha iyi ngeso bashobora kuba bayikomora kuri se, wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama.
Uyu munyapolitiki w’imyaka 62, mu bihe byashize yigeze gutangaza ko yari yarabaswe no kunywa itabi, ku buryo yashoboraga kunywa itabi rirenga 10 ku munsi.
Icyakora, mbere y’amatora yo mu 2008, Barack Obama yari yarasezeranyije umugore we Michelle Obama ko azarireka.
Mu 2020 mu gitabo Obama yashyize hanze yise “A Promised Land’’ yagaragaje ko umukobwa we w’imfura, Malia Obama w’imyaka 25 ari mu bamufashije kureka itabi. Obama yayoboye kuva mu 2009 kugeza mu 2017.
Malia Obama yagiye agaragara mu bihe bitandukanye atumura itabi. Aha yari kumwe n’inshuti ye, ndetse banasomanira mu muhanda

Ohereza igitekerezo
|