Umubikira n’Umufurere biyemeje kurushinga

Umubikira witwa Dusenge Enathe na Furere Muhire Jean Pierre biyemeje ku bana nk’umugore n’umugabo, basezera umuhamagaro wo kwiyegurira Imana.

Amakuru Kigali Today yatangarijwe n’Umuyobozi wa HVP-Gatagara, Furere Kizito Misago tariki 9 Ukwakira 2023, avuga ko aba bombi basezeye bakandika amabaruwa amenyesha umuryango babarizwagamo w’Abafurere b’Urukundo (Frères de la Charité), Ishami ryawo rikorera mu Kigo cya HVP-Gatagara giherereye mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza, bayageza ku buyobozi bavuga ko batazakomeza kwiyegurira Imana.

Furere Kizito avuga ko aba bombi bakoraga mu kigo abereye umuyobozi aho Muhire Jean Pierre yari ashinzwe ibikoresho, naho umubikira Dusenge Enathe akaba yari ashinzwe kwakira abagana ivuriro (receptionist).

Furere Muhire Jean Pierre ni we wabanje gutanga ibaruwa isezera, Umubikira Dusenge Enathe hashize iminsi mike na we arasezera, aba bose bakaba barasezeye mu cyumweru gishize.

Ati “Rwose barasezeye ariko amakuru twumva ni uko bashobora kuba batarasezeye ababyeyi kuko ubu ngo bari muri Kayonza ni ho batuye, gusa ni amakuru twumva ntabwo tubizi neza kuko bagiye ntawe babwiye ibyo bagiyemo”.

Umubikira Dusenge Enathe agaragara mu myambaro isanzwe
Umubikira Dusenge Enathe agaragara mu myambaro isanzwe

Furere Kizito avuga ko amakuru y’uko baba baragiye kwibanira nk’umugore n’umugabo yaturutse ku mafoto babonye ku mbuga nkoranyambaga bifotozanyije bambaye imyenda isa.

Ati “Nkurikije amafoto nabonye bigaragara ko ariya mazi ari ayo kuri Muhazi, buriya rero bombi bavuka ahantu hatandukanye kuko Soeur Dusenge avuka muri Cyangungu naho Furere Muhire akavuka muri Zaza”.

Ubucuti bw’uyu mufurere n’umubikira babugize ibanga rikomeye cyane kuko ubwo bakoranaga ntawabashije kubimenya nk’uko Furere Kizito akomeza abisobanura.

Ati “Erega hari uburyo bwinshi bwo kuba abantu bapanga gahunda ntihagire ubimenya kuko bakoresha za telefone bandikirana banahamagarana, bashobora gukoresha ‘email’ ntihangire ubimenya”.

Furere Kizito avuga ko mugenzi we Muhire wasezeye yagiraga amagambo make, bikaba byari bigoye cyane kumenya icyo atekereza ndetse n’uwo mubikira yitondaga cyane ku buryo ntawaketse ko bafitanye ubucuti bwihariye hagati yabo.

Ati “Iyo tubimenya twari kubaganiriza cyane ko bari bamaze igihe gito bakoze amasezerano ya burundu, kuko bari bamaze umwaka umwe gusa”.

Furere Kizito avuga ko kuba basezeye nta gikuba cyacitse kuko ibyo bakoze na byo ari amahitamo yabo.

Biravugwa ko aba bombi biyemeje kuva mu byo kwiyegurira Imana bakibanira nk'umugabo n'umugore
Biravugwa ko aba bombi biyemeje kuva mu byo kwiyegurira Imana bakibanira nk’umugabo n’umugore
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Ndumva ntabyacitse kko gukora ibyaha nkana sibyiza! Mwakoze kugaragaza imbàmutima zanyu! Twiteguye kubashyigikira ni mudutumira

Urugo ruhire bageni bacu! Murakaza neza mu muryango

Faid yanditse ku itariki ya: 17-11-2023  →  Musubize

Gx n’ubwo ntakibigaragaza ko aba bombi bari mu rukundo nk’uko bivugwa ariko n’ubwo byaba ari byo rwose ntawutabishima !!!Mbese ntimuzi icyo Imana yavuze mu Itangiriro 1:28 “Mwororoke mugwire, mwuzure isi".Mbese umuntu yakororoka ate atabanye n’uwakunda?Ese kudashaka umugabo cg umugore byategetswe na nde?Nsoza rero ,niba ari byo ahubwo " Barakabyara babyaje inka rwose"

Jean Claude Niyomukiza yanditse ku itariki ya: 24-10-2023  →  Musubize

Ibyo mwakoze nibyo kuko ntabwo mwibeshye twamagana ubutinganyi ikindi kandi tubifurije urugo ruhire kbx.

linda yanditse ku itariki ya: 10-10-2023  →  Musubize

Shiii! IYI NTA NKURU IRIMO. BARIYA BOMBI NTA KIDASANZWE BAKOZE, EMWE NTA N’ICYO BANGIJE. SI ABA MBERE; EMWE SINABANYUMA. WA MUNYAMAKURU WE UJYE UTANGA AMAHORO WE KWANDAGAZA ABADAKWIYE. URAKOZE!

KARINAMARYO ESDRAS yanditse ku itariki ya: 10-10-2023  →  Musubize

Aho kugirango bagume bajijisha bakwiye kujya kwibanira.Yaba nabo ntibaguye mu butinganyi.Urugo ruhire Frere we na Masera!!

seba yanditse ku itariki ya: 10-10-2023  →  Musubize

Imana igena icyo yifuza kubayo. Mbifurije urugo ruhire. Imana ibabere byose Kandi muri abagabo vraiment.
Umuntu ahitamo ariko Imana igena uko ishatse.

Dushimiyaremye Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 9-10-2023  →  Musubize

Nibenshi Bameze nkabo bakeneye ubuvugizi cg kubohorwa mu mitima yabo ,nshimiye aba bahisemo kwibanira , umuntu numuntu si malayika .

Alias yanditse ku itariki ya: 10-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka