
Ni amatike ari mu byiciro bitanu bitandukanye bitewe n’amafaranga, harimo icyiciro cyiswe Inkingi, itike igura Miliyoni 3Frw, aho uyiguze azaba yemerewe kureba imikino umwaka wose yicaye mu myanya ya VVIP (Imyanya y’icyubahiro urwego rwa mbere) muri stade.
Iki cyiciro ariko kiranihariye kuko nk’umuntu uyiguze afite n’ibikorwa ashobora kwamamaza, azaba yemerewe kubyamamariza muri stade ku mikino iyi kipe yakiriye. Ibi kandi biziyongeraho guhabwa umwambaro w’ikipe ya Mukura VS.

Icyiciro cya kabiri ni icyiswe Imena, aho itike igura Miliyoni 1Frw, umuntu uzagura iyi tike azagenerwa uburenganzira bwo kureba imikino yose Mukura VS yakiriye yicaye muri VVIP, hiyongereho guhabwa umwambaro w’abafana. Igenzi ni ikindi cyiciro cy’ikarita y’umunyamuryango izajya igura ibihumbi 500Frw, uyiguze azajya yemererwa kwacara muri stade mu myanya ya VIP (mu cyubahiro urwego rwa kabiri), na we akanahabwa umwambaro w’abafana.
Umukunzi ni ikindi cy’icyiciro cy’ubunyamuryango kizajya cyishyurwa ibihumbi 50Frw, uwishyuye akemererwa kureba imikino Mukura VS yakiriye yicaye ahatwikiriye muri stade ndetse agahabwa n’idarapo ry’ikipe.

Icyiciro cya nyuma ni icyiswe Mukura Twaje, aho bizajya bisaba kwishyura ibihumbi 10Frw, maze uguze iyi tike agahabwa uburenganzira bwo kureba imikino Mukura VS yakiriye umwaka wose, yicaye ahasanzwe muri stade (ahadatwikiriye) ndetse akanahabwa idarapo ry’ikipe.

National Football League
Ohereza igitekerezo
|