Ikiganiro EdTech kigaruka ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu burezi, igice cyacyo kizaba ku wa Mbere tariki 26 Kamena 2023, kizibanda ku ‘Burezi bukomatanya uburyo gakondo n’iyakure mu Rwanda’, bigamije kwihutisha ubu buryo bw’imyigire.
Abanyamadini n’amatorero baravuga ko hari abatinya kuvuga ku buzima bw’imyororokere uko bikwiye kubera ko bafatwa nk’ibirara muri sosiyete, bitewe n’uko amagambo bisaba ko akoreshwa, ari amwe adakunze gukoreshwa ahandi.
Urukiko rw’ubujurire rwa Paris mu Bufaransa, muri iki cyumweru rwaburijemo iseswa ry’iperereza ku birego bishinja ingabo z’u Bufaransa, ko ntacyo zakoze ku bwicanyi bwo mu Bisesero mu mpera za Kamena 1994.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, arasaba ababyeyi kudatekereza uburozi mu gihe barwaje abana, ahubwo bakihutira kujya kwa muganga.
Umusaza witwa Masasila Kibuta w’imyaka 102 y’amavuko, yasezeranye n’umugore we Chem Mayala w’imyaka 90 y’amavuko, bakaba basezeranye imbere ya Padiri mu rwego rwo kwiyegereza Imana, nk’uko byatangajwe na Masasila Kibuta.
Ku wa Gatanu tariki 23 Kamena 2023, ikipe ya APR FC yabonye ubuyobozi bushya buyobowe na Lt Col Richard Karasira.
Ku wa Gatanu tariki 23 Kamena 2023, abakozi b’Ibitaro bya Kibagabaga bagiye kwibukira ku rwibutso rwa Jenoside rw’i Ntarama mu Bugesera, kugira ngo bunguke uburyo bazajya bakira abahura n’ihungabana.
Abayobozi b’ikigo StarTimes gicuruza kikanasakaza ibijyanye n’amashusho, tariki 22 Kamena 2023 basangiye n’abana b’imfubyi barererwa mu kigo SOS Rwanda kiri mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 ishize iki kigo cya StarTimes gishinzwe.
Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen. James Kabarebe, ari muri Mozambique aho yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu Ntara ya Cabo Delgado, ibarizwa mu majyaruguru y’iki gihugu.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere, Lt Gen Jean-Jacques Mupenzi, kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kamena 2023, i Warsaw muri Pologne, yakiriwe na mugenzi we Brig Gen. Ireneusz Nowak.
Abahinzi bahize abandi mu kuzamura umusaruro mu Turere twa Gisagara na Nyanza mu Ntara y’Amajyrpfo bakanabihemberwa, barasabwa kurushaho gukurikiza inama bagirwa kugira ngo barusheho kweza byinshi ku buso buto.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 na 25 Kamena 2023, i Kigali harabera irushanwa ngarukamwaka rya Volleyball ryo kwibuka abahoze ari abakinnyi, abayobozi n’abafana b’umukino wa Volleyball, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abahinzi mu Karere ka Bugesera bavuga ko telephone zigendanwa zabafashije kumenya amakuru ajyanye n’ubuhinzi, gusaba inyongeramusaruro no kuyishyura bituma batongera kurara ihinga.
Urubuga rwa Audiomack rucuruza imiziki rwatangaje ko umuhanzi Burna Boy wo muri Nigeria yaciye agahigo ko kuba umunyafurika wa mbere aho abarenga miliyari imwe bamaze kumva indirimbo ze.
Kompanyi yitwa OceanGate yemeje ko abagabo 5 bari mu bwato bwitwa Titan bwari buherutse kujya kureba ibisigazwa by’ubwato bwa Titanic hanyuma bukarohama mu Nyanja ya Atlantic, bose bamaze gushiramo umwuka.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimiye mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi n’abaturage b’iki gihugu muri rusange, ku ntambwe bateye yo kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mutwe wa Renamo.
Kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru tariki ya 24 na 25 Nyakanga i Kigali haratangira irushanwa ngarukamwaka rya Volleyball ryo kwibuka abahoze ari abakinnyi, abayobozi n’abafana b’umukino wa Volleyball bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Abakinnyi b’ikipe ya APR FC bifatanyije n’abarwayi bo mu bitaro bya CHUK badafite ubushobozi bwo kubona amafunguro, babagenera ibyo kurya n’ibindi bikoresho
Mu Murenge wa Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe, inkuru iri kuhavugwa cyane kuri uyu wa 23 Kamena 2023 ni iy’uko hari umusekirite w’uruganda rw’icyayi wishyikirije RIB avuga ko yishe umuturage, amurashe.
Bamwe muri ba rwiyemezamirimo by’umwihariko abo mu bihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bakimara kumenya amakuru y’ikurwaho ry’imisoro ya gasutamo ku binyabiziga bikoresha amashanyarazi, batangiye gutekereza uburyo bashobora kubyaza ayo mahirwe umusaruro, baza ku isoko ryo mu Rwanda bagamije gufatanya (…)
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo Mukanyirigira Judith, yagaragaye aboha ikirago bishimisha abagore bo mu cyaro bibumbiye mu matsinda akora ubukorikori bunyuranye mu kagari ka Barari Umurenge wa Tumba.
Myugariro Mitima Isaac wari usoje amasezerano muri Rayon Sports ari mu nzira zo kuyongera agasinya indi myaka ibiri.
Mu nama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari (Inclusive FinTech Forum) yari imaze iminsi itatu ibera i Kigali mu Rwanda, hamuritswe uburyo bwa Chipper Cash bwo kohererezanya amafaranga.
Hotel yo muri Hyatt muri Mexico yabaye ihagaritse by’agateganyo ibikorwa byayo, nyuma y’uko umugabo n’umugore bakomoka muri California, basanzwe bapfiriye mu cyumba cyayo, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru ‘CBS Los Angeles’.
Imiryango 400 yo mu Karere ka Gakenke yiganjemo iyari ituye mu bice by’amanegeka, igiye kubakirwa umudugudu uzuzura utwaye Miliyari zisaga umunani z’Amafaranga y’u Rwanda.
Guverinoma y’u Rwanda ku wa 22 Kamena 2023, yasinyanye amasezerano na Vivo Energy yo kugeza mu Mujyi wa Kigali bisi zirenga 200, zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zikoresha amashanyarazi.
Mu nama irimo kubera mu Bufaransa, yanitabiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, yiga ku guteza imbere ubukungu mu bihugu bikennye, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yagaragaje ko ku Isi hari amafaranga menshi yakabaye afasha ibihugu bikennye, ariko inzego z’abikorera ahanini zikaba zititabira (…)
Ku wa 20 Kamena 2023 ni bwo Grace Nyinawumuntu yatangajwe nk’umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagore y’abatarengeje imyaka 23 yitegura gushaka imikino Olempike 2024.
Amakuru y’urupfu rwa Pasiteri Théogène Niyonshuti wiyitaga ‘Inzahuke’ yamenyekanye mu masaha y’urukerera kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kamena 2023, saa cyenda za mu gitondo.
Hari igihe abana bahura n’ihohotera cyangwa se bagahozwa ku nkenke na bagenzi babo cyangwa se n’abarezi, bikabagiraho ingaruka haba mu myigire yabo, mu buzima bwo mu mutwe, mu mibanire n’abandi n’ibindi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye burasaba abafatanyabikorwa bakorana n’abaturage mu buryo ubwo ari bwo bwose, gukora ku buryo n’isuku yinjira mu byo batoza abo bakorana.
Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didace, avuga ko mu itangwa ry’akazi mu Makomini yahujwe akabyara Akarere ka Kayonza, Abatutsi bahabwaga akazi gaciriritse ku buryo batafataga icyemezo runaka ndetse baranatotezwa kugeza bishwe muri Jenoside.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali buratangaza ko ikiraro cyo mu kirere gihuza Umurenge wa Kagarama n’uwa Gahanga cyatashywe cyitezweho gukemura ibibazo by’ubuhahirane muri iyo mirenge ndetse n’ingendo zagoraga abanyeshuri bajya kwiga cyane cyane mu gihe cy’imvura.
Ali Kiba, umuhanzi wamamaye muri Bongo Flava (Umuziki wo muri Tanzania), yagize icyo avuga ku bihuha bivuga ko yatandukanye n’umugore we Amina Khalef, akanga kumusinyira impapuro za gatanya.
Leta y’u Rwanda yasohoye Itangazo rinenga Raporo y’Itsinda ry’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (ONU). Ibikubiye muri iryo tangazo biri muri iyi nyandiko yashyizwe hanze n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda ku wa Kane tariki 22 Kamena 2023.
Ibikorwa byo gushakisha abarohamye mu Nyanja ya Atlantic bari mu bwato bwa Titan bagiye kureba ibisigazwa by’ubwato bwa Titanic biracyakomeje kuko ababuriye muri ubu bwato bagifite andi masaha make yo kubona oxygen yo guhumeka.
Amazina y’ahantu hatandukanye hirya no hino mu gihugu agenda afite inkomoko yayo n’icyatumye ahitirirwa ndetse ugasanga buri gace izina ryihariye inyito yaryo ku buryo udashobora gusanga hari izina ry’ahantu hitiranwa n’ahandi.
Bamwe mu bagize nyobozi y’umudugudu wa Rugogwe mu kagari ka Nturo umurenge wa Rwaza Akarere ka Musanze, bafatiwe mu gishanga gicukurwamo Zahabu saa yine n’igice z’ijoro ryo ku rishyira itariki 20 Kamena 2023, aho bamaze gushyikirizwa inzego z’umutekano.
Abaturage bo mu Karere ka Musanze biganjemo ab’amikoro macye, bavuga ko bagiye kurushaho kugira uruhare rufatika mu kurengera ibidukikije, baca ukubiri no gutema amashyamba, babikesha Amashyiga avuguruye arondereza ibicanwa.
Mugihe abarema isoko rya Rwimiyaga bifuza kubakirwa isoko rinini ryahuriramo abacuruzi bose ndetse n’iry’ibiribwa ryatangiye kwangirika rigasanwa, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko butarabona ubushobozi ariko nanone bukavuga ko buzegera abikorera bakaba bafatanya.
Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda, ahita yitabira indi nama mu Bufaransa yiga ku buryo bushya bwo gushyigikira ishoramari ku isi. Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Hakainde Hichilema, yashimiye mugenzi we w’u Rwanda Perezida Paul Kagame wamwakiriye neza.
Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside (AERG), uvuga ko imyaka 29 ishize Abanyarwanda bamaze babana mu mahoro, imaze kubaka mu rubyiruko indangagaciro nzima, ziruhesha ubushobozi bwo guhagarara mu mwanya w’abitanze babohora u Rwanda.
Kompanyi y’indege ya RwandAir ikora ubwikorezi bw’abantu n’ibintu, yatangaje ko yamaze kugirana amasezerano y’imikoranire n’abategura Igikombe cy’Isi cy’Abakinnyi bakanyujijeho (Veteran Clubs World Championship - VCWC) kizabera mu Rwanda mu mwaka utaha wa 2024.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Basketball mu bagabo, iri mu gihugu cya Tanzania mu mikino y’akarere ka gatanu mu rwego rwo gushaka itike yo gukina imikino ya Afurika yiswe AFROCAN, iteganyijwe kubera muri Angola tarikiya 8 kugeza tariki ya 17 Nyakanga 2023, ikaba yatsinzwe n’u Burundi.
Tariki 14 Gicurasi 2023 mu masaha ya ni mugoroba ni wo munsi ababyeyi n’abana bavukana n’umwana w’ umwaka umwe witwa Neza Eliola batuye mu murenge wa Gahanga, Umudugudu wa Kagasa mu karere ka Kicukiro batazigera bibagirwa mu buzima bwabo kubera ibyago bahuye nabyo bigahungabanya ubuzima bwabo.
Itsinda ry’abana b’ababyinnyi babigize umwuga ryo muri Uganda ‘Ghetto Kids’, rikomeje gukora amateka nyuma yo kwitabira iserukiramuco rikomeye rya Tribeca mu mujyi wa New York.
Ikiraro cya Bukeri cyambukiranya umugezi wa Mukungwa kigahuza Akarere ka Nyabihu na Gakenke, cyongeye kuba nyabagendwa nyuma y’amezi akabakaba abiri gifunze kuko cyari cyangije n’ibiza.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutwererane ari cyo ‘Rwanda Cooperation’ Ambasaderi Christine Nkulikiyinka, n’Umuyobozi w’Ikigo cya Comoros cy’Ubutwererane Mpuzamahanga (Agence Comorienne de Coopération Internationale - ACCI), Madamu Fatoumia Bazi, kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kamena 2023, bashyize umukono ku (…)