Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Anders Holch Povlsen, nyiri Ikigo Bestseller gicuruza amoko arenga 20 y’imyambaro mu bihugu birenga 70 ku Isi.
Ku wa Gatanu tariki 17 Werurwe 2023, Urwego Mpuzamahanga rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), rwakomeje kumva impuguke mu buzima bwo mu mutwe, Prof. Henry Kennedy iri mu zakoze raporo ku buzima bwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Madamu Jeannette Kagame yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru wa FIFA, Fatma Samoura, byibanze ku mahirwe ari mu bufatanye hagati y’Umuryango Imbuto Foundation n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18/03 Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda bakoze inteko rusange idasanzwe isiga Geoffrey Zawadi agizwe Visi-Perezida wa wa kabiri asimbura Bagirishya Jean de Dieu.
Buri mwaka StarTimes yifatanya n’Abanyarwanda muri rusange kwizihiza umunsi wa Pasika. Ni muri urwo rwego uyu mwaka 2023 guhera tariki 20 Werurwe, hatangira Poromosiyo yiswe ‘TERIMBERE NA STARTIMES’.
Umupasiteri wo mu Ntara ya Gauteng muri Afurika y’Epfo witwa Siva Moodley, ngo yapfuye ku itariki 14 Kanama 2021. Ubu hari hashize imyaka hafi ibiri, umurambo we uri mu buruhukiro(morgue), kugeza ubwo hasohotse icyemezo cy’urukiko kugira ngo ashyingurwe.
Imvura yaguye i Huye ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki 15 Werurwe 2023 yasize mu gahinda gakomeye umubyeyi w’uwitwa Jean de Dieu Habiyaremye, kuko yamukubitiye umuhungu w’imyaka 24 witeguraga kujya kwiga muri kaminuza.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) n’inzego zitandukanye, bizihije Intwari z’abari abanyeshuri b’i Nyange mu Karere ka Ngororero, basaba abana b’Abanyarwanda kurangwa n’ubumwe.
U Rwanda rugiye kwakira imikino ihuza abapolisi yo mu bihugu bya Afurika y’I Burasirazuba, izahuriza hamwe amakipe 83 mu mikino itandukanye
Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu mu Bwongereza, Suella Braverman, unafite mu nshingano ze ibijyanye n’impunzi, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Werurwe 2023 yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rugamije kugirana ibiganiro n’u Rwanda muri gahunda y’igihugu cye yo kohereza mu Rwanda abimukira.
Intumwa z’u Burundi zaturutse mu Ntara ya Cibitoke ziyobowe n’umuyobozi w’iyi Ntara, Bizoza Carême, ku wa Gatanu tariki ya 17 Werurwe 2023 zagiriye uruzinduko mu Rwanda mu Karere ka Rusizi, zigirana ibiganiro na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, ari kumwe na Guverineri Kayitesi Alice, Guverineri (…)
Abashinzwe kugira Leta inama mu by’Amategeko bemeranyijwe guhuza imitegurire n’imyandikire y’Amategeko, mu rwego rwo gufasha abayagenewe kuyumva.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera rwafashishije imiryango y’abatishoboye yo mu mirenge itandukanye ibikorwa remezo bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 45, muri gahunda bise ‘Urubyiruko Turashima’.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze abakozi batanu b’Uturere twa Nyanza na Gisagara barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utwo Turere twombi.
Bivugwa ko ibintu byose birengeje urugero bitaba byiza mu mubiri w’umuntu, kandi umwijima akenshi ni wo ugaragaza ko ibintu runaka byarenze urugero, kuko harimo ibiwuha akazi kagoye by’umwihariko.
Inama ya FIFA yabereye mu Rwanda kuwa 14 Werurwe 2023 yafatiwemo imyanzuro yasize impinduka mu igikombe cy’isi ku makipe kizaba muri 2025 ndetse ni cy’ibihugu kizaba muri 2026.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza, Uwimana Marceline, arasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri gushyira imirindankuba ku mashuri bayobora, hagamijwe kurinda abanyeshuri impanuka.
Nyuma yo gutorerwa manda ya gatatu yo kuyobora impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), Gianni Infantino ari kumwe na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Madamu Munyangaju Aurore Mimosa, umuyobozi w’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru w’abantu bafite ubumuga ku Isi (WAFF), Georg Schlachtenberger (…)
Bamwe mu babyeyi bakora mu bigo bya Leta n’ibyigenga, bavuga ko nyuma yo kuva mu kiruhuko cyo kubyara (maternity leave), basigarana ikibazo cyo kudashobora konsa abana babo mu masaha y’akazi. Nubwo hari isaha imwe yo konsa bemererwa, abenshi ntibashobora kuyifata ngo bajye konsa, kubera intera ndende hagati y’aho bakorera (…)
Imvura yaguye mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Werurwe kuva tariki ya 01 kugeza tariki ya 15 yatwaye ubuzima bw’abantu 11 hakomereka abandi 48, isenya n’inzu 335.
Urwego rwashyiriweho kurangiza imanza zasizwe n’inkiko mpuzamahanga, nyuma yo kubona raporo y’ubuvuzi ivuga ko Félicien Kabuga ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi atiteguye kuburana kubera ibibazo by’ubuzima, rwatangiye kumva impuguke eshatu z’abaganga zigenga, kuri iyo raporo.
Abaturage bo mu Kagari ka Ruhinga mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, barishimira ivuriro bujurijwe rigiye kubafasha guhangana n’ikibazo cy’uburwayi bw’amenyo.
Inzego z’ubuzima za Tanzania zikomeje ubushakashatsi ku ndwara itaramenyekana, imaze guhitana abantu 5 abandi bakaba bari mu bitaro.
Kuri uyu wa Gatanu i Nyon mu Busuwisi habereye tombola ya 1/4 na 1/2 cya UEFA Champions League 2022-2023, isiga Real Madrid itomboye Chelsea. Ni tombola yari iyo kugaragaza uko amakipe umunani asigaye muri iri rushanwa ry’uyu mwaka azahura muri 1/4 cy’irangiza ariko hagahita hanagaragazwa uko azahura muri 1/2.
Mu gihe imirimo yo kubaka inzu ababyeyi babyariramo (Maternité), ku Kigo nderabuzima cya Rurembo mu Karere ka Nyabihu irimo kugana ku musozo, abiganjemo abagore bahakenera servisi, baravuga ko imvune baterwaga no kubyarira kure, vuba aha zizaba zabaye amateka.
Ubugenzuzi bukuru bw’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, buranenga abakomeje kugira abakobwa ibikoresho mu bucuruzi bagamije kureshya abakiriya, aho bwemeza ko ibyo bigize ihohorera rishingiye ku gitsina.
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Gasabo, ku wa Gatatu tariki ya 15 Werurwe 2023, bafashe umusore w’imyaka 26 y’amavuko ukekwaho kwiba moto.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko bihaye mu amezi atandatu ikibazo cy’isambanywa ry’abana, gutwara inda z’imburagihe n’ubusinzi mu rubyiruko, kuba byahagaze kubera ubufatanye bw’inzego zose zirimo n’urubyiruko.
Abanyeshuri babiri biga muri IPRC-Kitabi bahimbye uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gukumira inyamaswa ziva muri pariki zije konera abaturage. Abo ni Tito Niyomugabo na mugenzi we Eric Nsengimana biga mu wa gatatu mu ishami ryo kubungabunga ibidukikije.
Perezida wa Malawi Lazarus Chakwera, yatangaje icyunamo cy’ibyumweru bibiri cyo kunamira abantu 225, bishwe n’inkubi y’umuyaga yiswe Freddy, uvanze n’imvura.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yijeje Urugaga rw’Ibigo bitwara abagenzi (ATPR), ko amafaranga y’ibirarane urwo rugaga rumaze igihe rusaba rugiye kuyahabwa.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) hamwe na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), batangaje ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda wiyongereyeho 8.2% muri 2022, n’ubwo ibihingwa ngandurarugo byagabanutseho 1%.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ihiganwa mu Bucuruzi no Kurengera Umuguzi (RICA), gisaba ababaga n’abacuruza inyama, ko utazashobora kuzikonjesha agomba gukora ibishoboka byose zikaba zariwe zitararenza amasaha abiri zibazwe.
Ni amasezerano agamije gutuma ikirangirire Lionel Messi w’Umunya-Argentine, wakiniraga ikipe ya Paris Saint Germain (PSG), aba ku ruhembe mu kugaragaza isura y’umupira w’amaguru muri Saudi Arabia.
Kuva kera na kare, inkubi z’imiyaga zivanze n’imvura za karahabutaka zagiye zikorwaho ubushakashatsi zinandikwaho amakuru, ariko kuzishakira amazina bikaba ingorabahizi kubera ko iyo miyaga igira ubukana n’ingaruka bitandukanye.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) iratangaza ko nta serivisi n’imwe mu Gihugu harimo na mituweli izongera gutangwa hagendewe ku byiciro by’ubudehe. Ubufasha abaturage bari basanzwe bahabwa hagendewe ku byiciro by’ubudehe ngo bugiye kuvaho, ahubwo umuntu ni we ugomba kumenya uko abayeho iwe mu rugo akagerageza mu (…)
Ni gake ugera mu murenge ukora ku mupaka mu karere ka Burera, ngo utahe utabonye umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe, aho abenshi baba biganje mu rubyiruko, ndetse no mu bana bato bakavuka bafite icyo kibazo.
Umukobwa witwa Bushura Najjuko, ni umugeni waburiwe irengero mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, mu gihe yari asigaje iminsi ibiri ngo ashyingirwe.
Nyuma y’uko hari abahuguwe n’uruganda GABI rutunganya inzoga mu bitoki mu Karere ka Gisagara bari bavuze ko batishimiye kuba batarishyurwa amafaranga bagenewe yo kwifashisha mu gihe cy’amasomo, tariki 14 Werurwe 2023 aba mbere barayafashe.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), gitangaza ko imibare y’Abanyarwanda basakaza amabati mu gihugu yiyongere kurusha abakoresha amategura, bikaba bifite igisobanuro cy’uko n’ubushobozi bwiyongereye.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Amerika Antony Blinken, kuva tariki ya 15 Werurwe 2023 ari muri Ethiopia mu biganiro bigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi ndetse no kurebera hamwe uburyo barwanya imitwe yitwaje intwaro iri muri iki gihugu.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Werurwe 2023, nibwo umurambo wa Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi wasezeweho bwa nyuma, hagakurikiraho umuhango wo kumushyingura mu ririmbi rya Gisirikare rya Kanombe.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco avuga ko bihaye umuhigo wo kuzaza ku mwanya wa mbere mu mihigo y’uyu mwaka wa 2022-2023. Yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Werurwe 2023, mu nama mpuzabikorwa y’Aka Karere yigiraga hamwe uko barushaho kwesa imihigo, umutekano n’izindi gahunda zigamije iterambere (…)
Mu nama ya FIFA ibera i Kigali, Perezida Kagame yatangaje ko yanyuzwe n’imiyoborere ya Gianni Infantino, wongeye gutorerwa kuyobora iryo shyirahamwe.
Ikigo gishinzwe Ubuzima(RBC) kivuga ko indwara y’igituntu ishobora kwibasira ibice bitandukanye by’umubiri harimo uruhu n’ubwonko, kigasaba abafite ibimenyetso kwihutira kujya kwisuzumisha.