Ibigo byahize ibindi mu gutanga serivisi nziza byahembwe

Ku nshuro ya munani ibihembo ngaruka mwaka bizwi nka Service Excellence Awards byatanzwe, bikaba ari ibihembo by’indashyikirwa bihabwa ibigo bya Leta n’ibyigenga, bikora ubucuruzi bw’ibintu na serivisi zitandukanye ku babigana.

Umuyobozi Mukuru wa RFL, Dr. Charles Karangwa ashyikirizwa igihembo
Umuyobozi Mukuru wa RFL, Dr. Charles Karangwa ashyikirizwa igihembo

Ibi bihembo bitegurwa n’Ikigo Kalisimbi Events n’abafatanyabikorwa bacyo, harimo ikigo cy’u Rwanda cy’Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Institute/RFI), byatanzwe mu ijoro ryo ku wa 7 Nzeri 2023.

Umuyobozi wa Kalisimbi Events, Mugisha Emmanuel, yavuze ko impamvu yo gutegura ibi bihembo ari ugushimira ibigo bikomeje guhesha isura nziza u Rwanda, bitanga serivisi nziza ku babigana.

Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr Charles Karangwa, ubwo bahabwaga igihembo cya Recognition Award, ku bwo gutanga serivisi zihariye kandi zigatangwa neza, yavuze ko igihembo bahawe kibongereye imbaraga mu guha abantu serivisi nziza, kandi bigatera umuhate wo kurushaho gukora neza.

Ati ’’Ibi bihembo duhabwa bitwongererera imbaraga mu kurushaho kumenyekanisha ibyo dukora, ndetse no kurushaho gutanga serivisi nziza ku batugana kuko umukiriya ari umwami”.

Uko ibigo n’abantu bahembwe

Ikigo cyahize ibindi mu mitangire ya serivisi (Special Recognition Award)

 Rwanda Forensic Institute RFI

Sosiyete ya Betting y’umwaka (Betting Company of the Year)

 Premier Bet

Ikigo cy’Ubukerarugendo cyahize ibindi (Travel Agency of the Year)

 Dream Holiday Agency

Ibitaro by’amaso by’umwaka (Eye Hospital of the Year)

 Dr Agarwals Eye Hospital

Banki y’umwaka (Commercial Bank of the Year)

 Access Bank Rwanda

Ikigo cy’ubwishingizi cyahize ibindi (Insurance Company of the Year)

 Sanlam Rwanda

Ukoresha imbuga nkoranyambaga w’umwaka (Social Media influencer of the Year)

 Rukundo Patrick [Patycope]

Umunyamakuru w’umwaka (Journalist of the Year)

 Ndekezi Jonhson Kaya (Umuseke)

Umuryango utegamiye kuri Leta wahize iyindi (Local NGO of the Year)

 Tabisha

Ahantu h’abana ho kwidagadurira (Kids recreation of the Year)

 Summer Palace Rwanda (Nyamata)

Resitora y’umwaka (Restaurant of the Year)

 Tung Chinese Cuisine

Uruganda rw’amazi yo kunywa rwahize izindi (Drinking Water of the Year)

 Jibu

Ikigo gikora ibijyanye no gusohora inyandiko (Printing company of the Year)

 Truth Media

Ikigo cyazanye udushya (Enterprise solution Provider of the Year)

 Robotics Solution ltd

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka