Kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Umuganda mu karere ka Rubavu, habereye umukino wa shampiyona w’ikirarane wahuje Marine FC na Rayon Sports, ukaba ari umukino utari warabereye igihe kuko rayon Sports yari mu mikino ya CAF Confederation Cup.
Ni umukino Rayon Sports yagiye gukina nyuma yo gusezererwa n’ikipe ya Al Hilal Benghazi yo muri Libya, mu gihe ikipe ya Marines FC yo yaherukaga gutesha APR FC amanita ubwo banganyaga ibitego 2-2 nabwo kuri Stade Umuganda.
Rayon Sports yari yaherekejwe n’abafana benshi ni yafunguye amazamu hakiri kare, aho ku munota wa kane gusa kuri Coup-Franc yari itewe na Heritier Nzinga Luvumbu, Rharb Youssef yatsinze igitego cya mbere n’umutwe.

Ku munota wa 18 gusa ikipe ya Marines yaje gutsinda igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Tuysihime Benjamin. Ku munota wa 24 Rayon Sports yatsinze igitego cya kabiri nyuma y’ikosa ryari rikozwe n’umunyezamu, Luvumbu afata umupira awuha Joackiam Ojera wahise awohereza mu izamu.

Mu gice cya kabiri cy’umukino amakipe yombi yagiye akora impinduka aho nko ku ruhande rwa Marines hagiyemo abakinnyi nka Gitego Arthur na Fabio, naho Rayon Sports ishyiramo Eid Mgadam wasimbuye Youssef mu gihe Mugisha François Master ariko benshi ntibemeranya n’uyu mwanzuro.
Ku munota wa 86 umukino wenda kurangira Gitego Arthur wagiye mu mikbuga asimbuye, yateye ishoti rikomeye inyuma y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Hategekimana Bonheur wanashijwe uburangare ntiyabasha kugarura uyu mupira.
Umukino waje kurangira ari ibitego 2-2 byatumye abakinnyi ba Rayon Sports batari bishimiye imisifurire y’umusifuzi Nsabimana Celestiin, bamubwira nabi byatumye Heritier Luvumbu anahabwa ikarita y’umutuku.
Abakinnyi babanje mu kibuga
Marine FC: Tuyizere Jean Luc, Gikamba Ismaël, Byiringiro Gilbert, Hirwa Jean de Dieu, Ngoy Ilunga, Bizimana Omar, Usabimana Olivier, Diakite Adama, Mbonyumwami Thaiba, Tuyishime Benjamin, Nahimana Hamim
Rayon Sports: Hategekimana Bonheur, Rwatubyaye Abdul, Ganijuru Elie, Serumogo Ali, Mitima Isaac, Mvuyekure Emmanuel, Ngendahimana Eric, Heritier Luvumbu Nzinga, Charles Bbaale, Youssef Rhab, Joachiam Ojera.
Nyuma yo gutsinda Gasogi United mu mukino ufungura shampiyona tariki 18/08/2023, ikipe ya Rayon Sports indi mikino itanu iheruka gukina yose yarayinganyije, Amagaju 1-1, Gorilla 1-1, El Hilal 1-1 inshuro ebyiri, ndetse na Marines 2-2.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|