Tanzania: Umugabo w’imyaka 102 yasezeranye n’umugore w’imyaka 90

Umusaza witwa Masasila Kibuta w’imyaka 102 y’amavuko, yasezeranye n’umugore we Chem Mayala w’imyaka 90 y’amavuko, bakaba basezeranye imbere ya Padiri mu rwego rwo kwiyegereza Imana, nk’uko byatangajwe na Masasila Kibuta.

Yagize ati “Uretse kuba kubikora mu rwego rwo gutunganya ubuzima bwanjye bwa roho, kugira ngo nimpfa nzahure n’Imana, icyemezo cyo gusezerana mu zabukuru binagamije guhuza umuryango watataniye hirya no hino, ukaba umaze igihe kirekire udashobora guteranira hamwe”.

Abo basezeranye bageze mu zabukuru, batuye ahitwa i Nyamazugo - Sengerema, mu Ntara ya Mwanza. Ubu bakaba binjiye mu mateka y’abantu basezeranye imbere y’Imana bafite imyaka myinshi kurusha abandi muri Kiliziya Gatolika, Paruwasi ya Ngomamtiba muri Sengerema.

Uko gusezerana kw’abantu bageze mu zabukuru gutyo, kwavugishije abantu benshi yaba abatuye aho muri Sengerema ndetse n’ab’ahandi. Basezeranyijwe na Padiri Julian Mundula wa Paruwasi ya Ngomamtimba, ku itariki 17 Kamena 2023.

Aganira n’Ikinyamakuru Mwananchi dukesha iyi nkuru, Kibuta, ubu ufite abana 10, yavuze ko hari hashize igihe kirekire, umuryango we udashobora guteranira hamwe, akajya agerageza kubahuriza hamwe ariko ntibikunde.

Yagize ati “Njyewe n’umugore wanjye Chem twabyaye abana 10, dufite abuzukuru 86 n’abuzukuruza 50, ariko hari hashize igihe kinini tudashobora guhura amaso ku maso nk’umuryango, icyo kikaba ari ikintu cyatubuzaga amahoro, kuko n’iyo twatumizaga inama y’umuryango bose si ko bashoboraga kuyitabira.”

Nubwo ngo bari bazi ko ubukwe bwabo buzitabirwa na benshi, Kibuta n’umugore we, biyemeje gusezerana imbere y’Imana bagamije kuyiyegereza, ariko no guhuza umuryango.

Kibuta ati, “Tubibwiye abana, ko dushaka gusezerana, bamwe ntibabyizeye, bumvaga ari urwenya, cyangwa se ari ubwenge bw’abasaza, ariko mu by’ukuri twe turashima Imana yadufashije kugera ku kifuzo cyacu”.

Padiri Julian Mundula wabasezeranyije yavuze ko uko gusezerana kwa Kibuta na Chem, bageze mu zabubukuru, bikwiye kubera urugero n’abandi bakiri bato babana batarasezeranye, kugira ngo nabo babigane batunganye ubuzima bwabo mu bijyanye n’ukwemera.

Padiri Mundula yagize ati “Icyemezo bano basaza bafashe cyo gusezerana imbere y’imana ku myaka 102 na 90, ni icyo gushimirwa cyane, ni icyemezo kigaragaza ubutwari kandi gikwiye kwiganwa na buri muntu ufite urukundo rw’ukuri”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka