Murarikiwe ikiganiro ‘EdTech’ kigaruka ku ikoranabuhanga mu burezi

Ikiganiro EdTech kigaruka ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu burezi, igice cyacyo kizaba ku wa Mbere tariki 26 Kamena 2023, kizibanda ku ‘Burezi bukomatanya uburyo gakondo n’iyakure mu Rwanda’, bigamije kwihutisha ubu buryo bw’imyigire.

Ikiganiro ku ikoranabuhanga mu burezi
Ikiganiro ku ikoranabuhanga mu burezi

Miliyari 1.6 z’urubyiruko rw’abanyeshuri byabaye ngombwa ko baba bahagaritse amasomo yabo, amashuri arafunga nyuma y’umwaduko w’icyorezo cya Covid-19, nka bumwe mu buryo bwo kucyirinda no gutuma kidakwirakwira.

Ibi byagize ingaruka mu myigishirize hirya no hino ku Isi, by’umwihariko bigora cyane bamwe mu banyeshuri baturuka mu miryango itishoboye mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere.

Covid-19 ntiyateje ubusumbane muri gahunda zibanze mu burezi ku Isi yose gusa, ahubwo yatumye bidogera birushaho kuba bibi cyane, aho uyu munsi igikenewe cyane ari ugushyira imbaraga no kwihutisha ubu buryo bukomatanyije bw’imyigishirize, bikaba byaba intambwe mu guhindura no kuzamura umusaruro mu burezi bufite ireme mu Rwanda.

Gukoresha ubu buryo gakondo bw’imbonankubone hagati y’umunyeshuri na mwarimu, bukomatanyije n’ikoranabuhanga ry’iyakure, bifasha gukoresha ikoranabuhanga no kugira ubunararibonye bwihariye mu myigire kandi mu buryo bworoshye.

Kugira ngo imyigishirize ikomatanye ibashe gutezwa imbere, ni ngombwa kongera ibikoresho by’ikoranabuhanga no kubihuza n’umurongo wa murandasi (Internet).

Hakenewe kandi ishoramari mu kwagura ibikorwa remezo bigari hitabwa ku guha amashuri ibikoresho by’ikoranabuhanga, birimo za mudasobwa cyangwa ibindi bikoresho bifasha abantu kugera ku ikoranabuhanga.

Byongeye kandi, abarimu bafite uruhare runini mu gushyira mu bikorwa imyigire ikomatanyije. Ibi bikajyana no guha amahugurwa abarimu mu kubongerera ubumenyi bukenewe, ndetse bagafashwa gutegura inyigisho zabo bifashishije ikoranabuhanga ry’iya kure no gucunga ibyumba byigishirizwamo ubu buryo.

Ishuri Rikuru Nderabarezi ishami rya Kaminuza y’u Rwanda (UR-CE), ni rumwe mu rugero rwiza mu kwihutisha uburyo bw’ikoranabuhanga mu masomo, ahabwa abitegura kuba Abarimu, aho bategurirwa ababongerera ubumenyi mu gukoresha ICT muri gahunda z’imyigire ikomatanyije.

Muri Werurwe, 48% by’amasomo yabo ni yo yigishwaga mu buryo bw’iyakure, mu gihe mu mpera za Nyakanga, amasomo yari ageze kuri 77%.

Uburyo bushya bw’ikoranabuhanga mu burezi burasaba abarezi b’u Rwanda n’abashinzwe gutegura integanyanyigisho, gufatanya gutegura gahunda y’imyigishirize byose bigahuzwa n’ibikoresho by’ikoranabuhanga, mu gufasha abarimu kuyoboka imyigishirize ikomatanyije.

Mu kiganiro cya EdTech, mu gice giheruka cyagarutse ku kwagura ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga (ICT) bigahuzwa n’uburezi, hagaragazwa ko hakenewe ubundi buryo bwo gushora imari muri uru rwego, kugira ngo iyi gahunda ibashe kugerwaho.

Kugeza ubu hari imbaraga zikomeje gushyirwamo, nubwo ikoranabuhanga rikomeje kwihuta cyane ku Isi, aho bisaba ingamba mu kwimakaza gahunda z’ikoranabuhanga n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Ikiganiro cyo kuri uyu wa mbere, kizibanda ku kwibaza: “Ni mu buhe buryo dushobora gushyira mu bikorwa no kwihutisha imyigire ikomatanyije mu Rwanda?”

Icyo kiganiro kizitabirwa n’abatumirwa barimo Christian Ikuzwe, ushinzwe ikoranabuhanga muri Academic Bridge, Cishahayo Songa Achille, Umuyobozi wa Techinika ndetse na Eugene Karangwa wo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Iki kiganiro kiba buri wa mbere wa nyuma w’Ukwezi, ku bufatanye na Mastercard Foundation n’Urwego rushinzwe ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera, kigatambukira icyarimwe kuri KT Radio n’Umuyoboro wa YouTube wa Kigali Today, kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa Moya (18h00-19h00).

Abayobozi b’ibigo, abarimu, abanyeshuri n’ababyeyi, murashishikarizwa gukurikira iki kiganiro, aho muzasobanukirwa byinshi ku ngingo izaganirwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka