
Yabitangaje ku wa Kane tariki ya 22 Kamena 2023, ubwo abana 356 bavukanye ibibazo bitandukanye bafashwaga n’Ibitaro bya Kirehe bacutswaga.
Aba bana harimo abavutse igihe kitaragera, abavutse bananiwe, abavukanye ubumuga ndetse n’ibiro bicye, bakaba bari bamaze igihe cy’imyaka irindwi bitabwaho n’ibitaro bya Kirehe n’ibigo nderabuzima bakorana, muri gahunda yiswe ‘Pediatric Development Clinic’.
Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kirehe, Dr Munyemana Jean Claude, avuga ko serivisi zihabwa abo bana zijyanye n’imikurire n’iterambere harimo ubuvuzi, ubugororangingo n’ibindi.
Yagize ati “Igice cya mbere ni ikijyanye n’ubuvuzi, ubugororangingo ndetse n’ikangura, aho yenda abana batagenda neza bigishwa n’umukozi wabihuguriwe, bamwe baba bafite ikibazo cy’imikurire (developmental delay).”

Ikindi ni uko abafite ikibazo cy’imirire mibi nabo bahabwa indyo yuzuye, haba kwa muganga no mu ngo iwabo kuko ababyeyi bigishwa kuyitegura.
Bamwe mu babyeyi bavuga ko bishimiye kuba abana babo baragize ubuzima bwiza, ndetse bizeza ko bagiye kurushaho kubitaho.
Umwe ati “Yavukanye amezi arindwi amara andi atatu mu byuma (Neo), twavuyemo afite ikilo kimwe n’amagarama 300, bakomeje kumukurikirana ubu afite imyaka ine n’ibiro 12, ariko nta kibazo afite.”
Mu kiganiro na RBA, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yasabye ababyeyi guhindura imyumvire ituma abana bavukanye ibibazo batabavuza, bitwaza uburozi nyamara bitaweho bagira ubuzima bwiza.
Yagize ati “Akenshi mu Karere kacu no mu bice bitandukanye usanga ababyeyi batangira kuvuga ngo ni uburozi, umwana baramuzinze kandi ari ikibazo cyavurwa umwana agakira.”

Kuva iyi gahunda yatangira mu mwaka wa 2016, abana bagera 2,181 nibo bakurikiranywe n’ibitaro bya Kirehe no mu bigo nderabuzima 16, ubu abagikurikiranwa ni 1,222 gusa.
Ohereza igitekerezo
|