Abarohamye bagiye kureba ibisigazwa by’ubwato bwa Titanic basigaranye umwuka w’amasaha 10

Ibikorwa byo gushakisha abarohamye mu Nyanja ya Atlantic bari mu bwato bwa Titan bagiye kureba ibisigazwa by’ubwato bwa Titanic biracyakomeje kuko ababuriye muri ubu bwato bagifite andi masaha make yo kubona oxygen yo guhumeka.

Ubu bwato bwabuze kuva ku cyumweru burimo abakerarugendo batanu bagiye gusura ibisigazwa bya Titanic
Ubu bwato bwabuze kuva ku cyumweru burimo abakerarugendo batanu bagiye gusura ibisigazwa bya Titanic

Rear Adm John Mauger wo mu ngabo za Amerika zirinda inkombe avuga ko ubu bwato bwari bufite ubushobozi bw’umwuka wa “oxygen” ugomba gufasha abari baburimo ku buryo ubu uwo mwuka usigayemo wabaha amahirwe yo kuba bagihumeka bigatuma bakeka ko bashobora kuba bakiri bazima.

Gusa ngo amasaha icumi nashira nta mahirwe menshi aba bantu bari mu bwato baba bagifite yo kubaho mu gihe umwuka bifashishaga bahumeka uza kubashirana.
Kugeza ubu nta nkuru yabo izwi kuko batakaje itumanaho.

Dr Ken Ledez inzobere mu buvuzi yo muri Memorial University St John’s mu ntara ya Newfoundland ya Canada, yatangaje ko kubura umwuka atari cyo kibazo cyonyine cyugarije aba bantu.

Ati “Ubu bwato bushobora kuba bwarabuze n’amashanyarazi, kandi agira uruhare mu kugenzura imyuka ya oxygen na carbon dioxide, ndetse na gaz carbonique imbere muri ubu bwato”.

Dr Ken avuga ko uko oxygen igabanuka, umwuka wa gaz carbonique abari muri ubu bwato basohora uriyongera, ibi biba bishobora guteza ibyago bikomeye byo gusinzira.

Uyu mwuka iyo ubaye mwinshi mu maraso y’umuntu, agira uburwayi bwitwa hypercapnia, kandi ashobora gupfa iyo atavuwe.

Ati “Niba buriya bwato buri ku ndiba y’inyanja, igipimo cy’ubukonje kiri kuri 0°C. Niba kandi butagifite amashanyarazi, nta ngufu zitanga ubushyuhe bwaba bugifite ngo ababurimo bareke guhura n’ubukonje”.

Ubu bwato bw’abakerarugendo bugenda hasi mu nyanja bwaburiwe irengero kuva ku cyumweru tariki 18 Kamena bugiye gusura ibisigazwa bya Titanic.

Ikigo cy’ubukerarugendo Ocean Gate kivuga ko uburyo bwose burimo kugeragezwa ngo barokore abantu batanu bari muri ubwo bwato.

Ubu bwato bwatakaje itumanaho n’abari basigaye hejuru bumaze isaha n’iminota 45 bucubiye hasi mu nyanja, nk’uko urwego rushinzwe umutekano w’inkombe rwa Amerika rubivuga.

Ku bakerarugendo babugiyemo, itike yaguraga $250,000 ni miliyoni hafi 290Frw ku rugendo rw’iminsi itanu gusura ibisigazwa bya Titanic biri mu bujyakuzimu bwa 3,800m.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka