Mexico: Umugabo n’umugore bapfiriye muri Hoteli ihita ifungwa

Hotel yo muri Hyatt muri Mexico yabaye ihagaritse by’agateganyo ibikorwa byayo, nyuma y’uko umugabo n’umugore bakomoka muri California, basanzwe bapfiriye mu cyumba cyayo, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru ‘CBS Los Angeles’.

Umugabo n'umugore bapfiriye mu cyumba cya hoteli
Umugabo n’umugore bapfiriye mu cyumba cya hoteli

Umugore witwa Abby Lutz w’imyaka 28 y’amavuko n’umukunzi we John Heathco w’imyaka 41, basanzwe bapfiriye mu cyumba cya Hoteli ku wa Kabiri.

Umuvugizi wa Hyatt, mu nyandiko yahaye CBS Los Angeles agira ati "Ikintu gifite agaciro gakomeye kuri twe, ni umutekano no kumererwa neza kw’abashyitsi bacu ndetse n’abo dukorana, ibikorwa bya Hoteli bisanzwe, bizongera gutangira gukorwa ari uko iperereza ryarangiye”.

Ubushinjacyaha bw’aho muri Mexico, bwavuze ko isuzuma ryakozwe ku mirambo ya ba nyakwigendera,Lutz na Heathco ryagaragaje ko bishwe n’ikintu gihumanye bariye kitaramenyekana icyo ari icyo, mu gihe Polisi yo muri ako gace yo yari yatangaje ngo urupfu rwabo rwaba rwatewe na gaz nyinshi, yatumye babura umwuka mwiza wo guhumeka.

Ubushinjacyaha bwavuze ko nta kimenyetso na kimwe cyari ku mibiri yabo, kigaragaza ko baba barahohotewe, ariko ntibwatangaje ikigiye gukurikiraho mu rwego rwo kumenya impamvu nyayo yateye urupfu rw’abo bombi.

Ubuyobozi bwo muri ako gace bwatangaje ko ba nyakwigendera basanzwe mu cyumba bapfuye, biza gutangazwa hari hashize amasaha hagati ya 11 na 12, aho baguye mu cyumba cya Hoteli ya Rancho Pescadero.

Umuryango wa Lutz wabwiye CBS News ko iminsi mikeya mbere y’urupfu rwa ba nyakwigendera, babanje kwivuza ibyo bibwiraga ko byatewe no kurya ibiryo bitameze neza ‘food poisoning’, aho ngo baraye ijoro rimwe mu bitaro ‘Mexican hospital’, mu byavurwaga harimo no kubura amazi ahagije mu mubiri.

Muka se wa Lutz, witwa Racquel Chiappini-Lutz, yavuze ko baheruka amakuru ye ku wa mbere nijoro " Yandikiye Papa we agira ati, ’ijoro ryiza, ndagukunda’ , nk’uko yari asanzwe abigenza, ni ayo makuru ye duheruka”.

Hagati aho, n’abavandimwe babiri Fernando Valencia Sotelo na Grisel Valencia Sotelo, bitaye kuri ba nyakwigendara muri icyo gihe bari bagiye kwa muganga, nabo ngo bahise barwara batangira kwivuriza mu bitaro byigenga, ku buryo no kwishyura fagitire byabagoye nk’uko byemejwe n’uwatangiye gukusanya amafaranga ku bwabo (a fundraiser).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka