
Ibi byemezwa n’ibaruwa yandikiwe Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ku wa Gatanu tariki 23 Kamena 2023, imenyesha ubuyobozi bushya bw’iyi kipe ifite ibikombe byinshi bya shampiyona mu Rwanda, aho Lt Col Richard Karasira yagizwe Umuyobozi Mukuru (Chairman) asimbuye Lt Gen Mubarakh Muganga, wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda mu minsi mike ishize.
Lt Col Richard Karasira izi nshingano azazifatanya na Uwayezu François Régis, wagizwe Umuyobozi mukukuri wungirije (Vice Chairman), aho we yasimbuye Brig Gen Bayingana Firmin na we wagiye mu zindi nshingano.
Uwayezu François Régis ntabwo ari ubwa mbere yumvikanye mu mupira w’u Rwanda nk’umuyobozi, kuko hagati ya 2018 na 2021 yari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, umwanya yeguyeho muri Nzeri 2021.
APR FC ibonye buyobozi bushya nyuma y’uko uwari Umuyobozi Mukuru w’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu, Lt Gen Mubarakh Muganga, ahinduriwe imirimo, gusa na mbere yo guhindurirwa imirimo akaba yari yaciye amarenga ko hari impinduka zishobora kuzabaho mu gihe gito, ubwo yatangazaga ko kubera akazi kenshi atakibona umwanya wo kwita ku ikipe uko bikwiriye.

APR FC kugeza ubu yitezweho guhindura gahunda yari imaranye imyaka 11, ikinisha abakinnyi b’Abanyarwanda gusa, ahubwo ikongera kuvangamo n’abanyamahanga, yari imaze iminsi icecetse ku isoko ry’abakinnyi mu gihe izasohokera Igihugu mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Champions League), bikaba byitezwe ko nyuma yo kubona ubuyobozi bushya igiye gutangira kwiyubaka yongeramo abakinnyi.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
ubuyoboz bushy bwikip ya per turabushimy murakoz tubashimiy iman