Iburasirazuba: Bibutse abari abakozi b’Amakomini yahujwe akabyara Akarere ka Kayonza
Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didace, avuga ko mu itangwa ry’akazi mu Makomini yahujwe akabyara Akarere ka Kayonza, Abatutsi bahabwaga akazi gaciriritse ku buryo batafataga icyemezo runaka ndetse baranatotezwa kugeza bishwe muri Jenoside.

Yabitangaje tariki ya 21 Kamena 2023, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Abatutsi bahoze ari abakozi b’Amakomini yahujwe akabyara Akarere ka Kayonza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa cyabereye ku biro by’Akarere ahubatse ikimenyetso cy’urwibutso rw’Abatutsi bahoze ari abakozi b’Amakomini ya Rukara, Kabarondo na Muhazi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ikiganiro ndetse n’ubuhamya byatanzwe muri uyu muhango byibanze ku mateka y’ingengabitekerezo ya Jenoside yigishijwe Abanyarwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu ijambo rye, Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didas, yavuze ko Abatutsi bari abakozi b’Amakomini bakandamizwaga cyane ku buryo bahabwaga akazi gaciriritse cyane kagatuma batafata icyemezo runaka.

Ati “Akazi bakoraga ni ubuveterineri, abashinzwe urubyiruko na siporo, abashinzwe ubuhinzi, ubunyamabanga, imirimo nyine itari ifite imbaraga mu butegetsi bw’icyo gihe, bigaragaza nyine ivangura bari bafitiwe mbega imirimo yoroheje ndetse n ako bakagakora batotezwa.”
Mu bari bayoboye ubwicanyi hari uwitwa Mpambara Jean wari Burugumesitiri wa Komini Rukara, ndetse na Gatete Jean Baptiste wa Komini Murambi, wahanyuze ahunga, Senkware Celestin wayoboraga Komini Muhazi afatanyije n’umucuruzi Kanyangoga, Ngenzi Octavien na Barahira muri Komini Kabarondo ndetse na Col Rwagafirita.
Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Kayonza yashimye ingabo zari iza RPA/Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.
By’Umwihariko yashimye Leta y’u Rwanda yimakaje imiyoborere myiza ihuza Abanyarwanda ndetse n’inyigisho z’urukundo zigishijwe Abanyarwanda bakaba babanye mu mahoro.
Yasabye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gukomera bakumva ko ibihe bibi baciyemo byarangiye ahubwo ko bagomba kwiyubaka bakumva ko bagomba kuba mu mwanya w’abatarabashije kugira amahirwe yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano za buri munyarwanda kandi ko bizahoraho, asaba urubyiruko kwigira kuri aya mateka no kubungabunga ubumwe.
Yagize ati "Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni inshingano za buri munyarwanda kandi bizahoraho kuko ikigamijwe ni ukwigisha cyane cyane urubyiruko ububi bwa Jenoside no guharanira ko itazongera kubaho ukundi."
Yakomeje agira ati "Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko dufite inshingano zo kwigira ku mateka no kubungabunga ubumwe bw’Abanyarwanda bwo musingi w’iterambere rirambye."
Yasabye abaturage kwimakaza umuco w’amahoro, kwamagana ibikorwa byose ndetse n’amagambo agaragaramo guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside.
Muri uyu muhango kandi umwe mu miryango yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wagabiwe inka.

Ohereza igitekerezo
|