Ibihingwa byahinduriwe uturemangingo byitezweho igisubizo ku kibazo cy’inzara
Abahanga mu ikoranabuhanga rijyanye n’ubuhinzi, bahamya ko mu gihe ibihugu byose by’Isi byakwemera ibihingwa byahinduriwe uturemangingo, ikibazo cy’inzara n’imirire mibi cyugarije benshi, cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere n’u Rwanda rubarirwamo, cyaba amateka.
Abo bahanga bavuga ko imbuto zikorwa muri iryo koranabuhanga rya GMO (Genetically Modified Organisms), haba hari ikibazo runaka cyabangamiraga umusaruro zigomba gukemura, aha twavuga nk’indwara zitandukanye zibasira ibihingwa, izuba, imvura ikabije n’ibindi, kuko zo zikorwa ku buryo zihanganira ibyo bibazo zigatanga umusaruro utubutse, n’ibidukikije bigasugira.
Uretse ibyo bibazo, izo mbuto zishobora gukorwa ku buryo igihingwa cyongerwamo vitamine runaka kitagiraga mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana, na byo bibangamiye umubare munini w’abatuye Isi.
Ikibazo cy’inzara gituruka ku bintu byinshi birimo n’ubwiyongere buri hejuru bw’abantu, ari yo mpamvu hagomba kugira igikorwa ngo ibiribwa byiyongere, nk’uko bisobanurwa na Pacifique Nshimiyimana, ubarizwa mu Muryango Mpuzamahanga ugamije ikoreshwa rya Siyansi na Tekinoloji mu nyungu z’abantu (Alliance for Science).
Agira ati “Ikibazo cy’inzara kirakomeye, kigaterwa ahanini n’izamuka ry’umubare w’abaturage, rimwe na rimwe ritajyana n’ikoranabuhanga mu buhinzi, ryifashishwa mu kongera ubwinshi bw’ibiribwa. Akenshi usanga biterwa n’ikibazo cy’ihindagurika ry’ikirere, aho usanga haraje indwara zitabagaho, bikanaterwa kandi n’amategeko adatuma ikoranabuhanga rigera ku bantu uko bikwiye”.
Ati “Twebwe dushishikariza umuturage kumenya amakuru ajyanye n’imihingire igezweho, harimo kubona imbuto zizewe, gukoresha izindi nyongeramusaruro nk’ifumbire no gukurikira inama z’ababyigiye”.
Umuhinzi witwa Uwihanganye Samuel waganiriye na Kigali Today, avuga ko bakoresha imiti myinshi mu kurwanya ibyonnyi, kubera ukuntu ihenze bigatuma atabona inyungu ihagije.
Ati “Mu buhinzi dukenera imiti myinshi irwanya ibyonnyi kandi irahenda cyane, ugasanga umuhinzi ntiyunguka. Ibyo bihingwa rero bya GMO byo twamenye ko bidakenera iyo miti cyangwa hagakoreshwa mike, umuhinzi rero azunguka kuko azabona umusaruro mwinshi kandi yashoye bike, bikazatuma no ku isoko ibiciro by’ibiribwa bimanuka, bivuze ko nta kibazo cy’inzara n’imirire mibi kizongera kubaho. Bikunze izo mbuto zakwemerwa zikaza mu Rwanda, tugahinga twunguka”.
Dr Athanase Nduwumuremyi, umushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buhinzi (RAB), akaba anakuriye umushinga wa OFAB mu Rwanda, ukurikirana iby’iryo koranabuhanga rya GMO, avuga ko itegeko ryo kwemerera ibyo bihingwa kujya ku isoko ry’u Rwanda, rigeze kure risuzumwa.
Ati “Mu Rwanda twatangiye gukora ubushakashatsi kuri ibyo bihingwa bikoze mu ikoranabuhanga, icyakora hari abumva ibyo bihingwa bakikanga, gusa umuntu yababwira ko nta ngaruka n’imwe bigira ku buzima. Kugira ngo ibyo bihingwa bigere ku bahinzi, ku isoko no ku babirya, hari inzira ndende bigomba kunyuramo igengwa n’amategeko”.
Ati “Itegeko rero mu Rwanda rigeze kure, ryamaze koherezwa mu biro bya Minisitiri w’Intebe kugira ngo ryigweho, tubikore hari itegeko ribigenga”.
Akomeza avuga ko muri Afurika hari ibihugu byinshi byatangiye urwo rugendo, nka Ethiopia, Misiri, Sudan, Kenya, Afurika y’Epfo, Burukina Faso, Ghana, Nigeria n’ibindi, aho hose ngo bageze kure ku bijyanye n’ibyo bihingwa byahinduriwe uturemangingo.
Mu Rwanda ubushakashatsi bwaratangiye ku myumbati, cyane ko yari imaze igihe yaribasiwe n’indwara ya kabore n’ububembe (Mosaïque) zateje igihombo gikomeye abahinzi ndetse n’inzara, hakaba hitezwe ko haboneka imbuto yihanganira izo ndwara.
Dr Nduwumuremyi avuga kandi ko babonye uruhushya rwo gukora ubushakashatsi ku birayi, kuko kugira ngo byere ubusanzwe biterwa imiti myinshi, utabikora imvura ikabyica burundu. Ubwo bushakashatsi rero bwitezweho gutanga imbuto idakenera iyo miti, cyangwa igaterwa gake kandi bikera neza.
Kuri ubu Isi ituwe n’abasaga Miliyari 8, kugira ngo bose babone ibyo kurya ni urugamba rukomeye, ibihugu rero byagombye gukanguka, bikitabira iryo koranabuhanga mu buhinzi, cyane ko hari inyandiko z’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) n’iryita ku buhinzi (FAO) zirishyigikira.
Ibijyanye n’iryo koranabuhanga kandi, OFAB iherutse kubihuguraho abanyamakuru batandukanye, muri Kamena uyu mwaka, hagamijwe ko amakuru kuri ryo agera kuri benshi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|