
Iki gipimo ngenderwaho cyifashishwa mu bukungu bw’u Rwanda kiboneka hifashishijwe gusa ibiciro byakusanyijwe mu mijyi, kigaragaza ko ibiciro mu kwezi kwa Gicurasi 2023 byari byiyongereyeho 14,1%.
Mu kwezi kwa Kamena 2023, bigaragara ko ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 26,2%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 22,7% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 10,7%.
Iyi raporo ngarukakwezi, igaragaza ko iyo ugereranyije Kamena 2023 na Kamena 2022, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byariyongereyeho 9%.
Igakomeza igira iti: “Iyo ugereranyije Kamena 2023 na Gicurasi 2023, usanga ibiciro byariyongereyeho 0,4%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 0,5%.”
Ibiciro mu byaro iyi raporo igaragaza ko mu kwezi kwa Kamena 2023, byiyongereyeho 25,1% ugereranyije na Kamena 2022. Ni mugihe ibiciro mu kwezi kwa Gicurasi 2023 byari byiyongereyeho 28,2%.
Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi kwa Kamena, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 39,8%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 19,5% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 21,7%.
Iyo ugereranyije Kamena 2023 na Gicurasi 2023, ibiciro byagabanutseho 1%. Iri gabanuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 1,8%.
Ibiciro bikomatanyirijwe hamwe haba mu mijyi no mu byaro byo bigaragaza ko mu kwezi kwa Kamena 2023 ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 20,4% ugereranyije na Kamena 2022, naho mu kwezi kwa Gicurasi 2023 ibiciro byari byiyongereyeho 22,4%.
Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi kwa Kamena 2023, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 35,6%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 20,6% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 15,4%.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubuse iyi nkuru igamije iki?
Ubuvugizi bukorewe abaturage ni ubuhe?