Ibi Yafessi Mubilu wasoje shampiyona ya 2022-2023 ari uwa kabiri mu bafte ibitego byinshi aho yatsinze 14, yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Kigali Today avuga ko nta gahunda yo kuva muri Sunrise FC afite ko ahubwo afite gahunda yo kwitwara neza kursha uko yabikoze umwaka ushize.
Yagize ati ”Mfite amakipe menshi yarwaniraga ko nayasinyira ariko nzaguma muri Sunrise FC kugeza amasezerano yanjye arangiye. Intego zanjye umwaka utaha ni ugukora cyane nkarwanira ko ikipe yaza mu myanya itanu ya mbere no kuba uwa mbere watsinze ibitego byinshi.”

Yafessi Mubilu avuga ko gahunda ari ugutsinda ibitego byinshi kurusha abandi mu mwaka w’imikino wa 2023-2024
Yafessi Mubilu amaze imyaka ibiri mu ikipe ya Sunrise FC kuko yayigezemo ubwo yari mu cyiciro cya kabiri 2021-2022 amasezerano ye akaba azarangira mu mpeshyi ya 2024.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|